• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Umukino wa Mukura na Rayon Sports usize urunturuntu : Rayon Sports yatumije inama y’igitaraganya

Umukino wa Mukura na Rayon Sports usize urunturuntu : Rayon Sports yatumije inama y’igitaraganya

Editorial 10 May 2018 IMIKINO

Umutoza wa Rayon Sports yatangaje ko mu mukino Mukura VS yakiriyemo Rayon Sports umukinnyi wa Mukura yihandagaje agatuka Ivan Minaert , uretse ibi kandi uyu mukino wasize uruntu runtu muri Rayon Sports.

Ubwo umukino wari ugeze mu gice cya kabiri, Ivan Minaert yegereye umutoza wungirije muri Mukura VS Rwaka Claude ubona ko bavugana amwereka mu kibuga cyarimo abakinnyi ba Mukura VS, nta kindi yamubwiraga kuko nyuma y’umukino Mianert yahamirije Inyarwanda dukesha iyi nkuru ko yaregeraga umutoza wa Mukura VS umukinni we witwa Rugirayabo Hassan wamutukaga.

Uyu mutoza wa Rayon Sports avuga ko uyu musore wa Mukura yamutukaga mu rurimi rw’ikinyarwanda akavuga ko rero nubwo atumva ikinyarwanda ariko atayoberwa umuntu uri kumutuka.

Yagize ati:”Namubwiraga ko umukinnyi we ari kuntuka. Ni Hassan wari wambaye nimero gatanu (5). Yakomeje kuntuka mu mukino ariko nta kibazo gikomeye byantera kuko wenda n’uko nkiba muri Mukura VS atabonaga umwanya wo gukina. Yantutse mu Kinyarwanda ariko ntabwo nabiyoberwa.”

Uyu mukinnyi na we rero avuga ko Minaert amubeshyera kuko atigeze amutuka ahubwo umupira warengeye aho Minaert yari ahagaze maze ngiye kuwufata awushyira inyuma ye ahita awujugunya hasi maze nanjye mpita mubaza nti kuki uwujugunye hasi maze abonye umupira arawurengura.

Asubiza ku bijyanye no kuba baba barashyamiranye bapfa ko ubwo uyu mutoza agihari atajyaga amuha umwanya, Rugirayabo yavuze ko icyo gihe atigeze ababazwa n’uko atamukoreshaga kuko nawe ubwe nk’umukinnyi yari yarasubiye inyuma kera bitewe n’uko Okoko Godefroid atamuhaga amahirwe.

Uretse ibi umutoza wa Rayon Sports Ivan Minaert yanafatanye mu mashati n’umuyobozi wungirije w’iyi kipe Muhirwa Prosper amuziza ko yari aguriye abakinnyi amata.

Ibi byabaye kuri uyu wa gatatu saa mbiri za nijoro ubwo ikipe yari igeze i Muhanga iva i Huye gukina umukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona banganyije na Mukura 0-0.

Ubwo imodoka itwaye abakinnyi yari igeze ahitwa Munyinya mu Mujyi wa Muhanga, yahagaze kuri sitasiyo ya Gas Oil Muhirwa wari mu modoka yindi, avamo agurira abakinnyi amata kwa Hadji aho buri mukinnyi yamuguriye akajerikani.

Gusa ibi ntibyashimishije umutoza wa Rayon Sports Ivan Minaert wahise abwirana umujinya uwo muyobozi ko atagombaga kugurira abakinnyi amata, nuko abagabo bombi batangira gufatana mu mashati bakizwa na bagenzi babo bari kumwe mu modoka.

Mu mashusho yafashwe saa mbiri n’iminota icyenda, hagaragaramo abantu bari gukiza Ivan Minaert na Muhirwa umwe muri bo abaza Muhirwa ati “Kuba ubaguriye amata  ari  ikibazo?”

Naho Muhirwa bigaragara ko yari afite umujinya yabwiraga umutoza Ivan Minaert mu rurimi rw’igifaransa ati “Si tu me cherches, tu vas me trouver ” bivuga ngo “Niba unshaka urambona.”

Nyuma y’uku gushyamirana, abo bagabo bombi bari bari mu modoka imwe binjiye mu mudoka ebyiri umwe muri imwe undi mu yindi zisubira mu Mujyi wa Muhanga, naho abakinnyi bakomeza urugendo berekeza i Kigali n’amata yabo.

Muhirwa Prosper wungirije ku buyobozi bwa Rayons Sport, aherutse guhagarikwa mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo guha ruswa ikipe ya LLB y’i Bujumbura bahataniraga kujya mu matsinda ya CAF Champions League.

Nyuma yo kunganya na Mukura, Rayon Sports iracyari ku mwanya wa gatatu n’amanota 36 mu gihe Mukura iri ku mwanya wa cyenda n’amanota 24.

[ VIDEO ] Umutoza wa Rayon Sports Ivan Minaert yafatanye mu mashati n’umuyobozi wungirije w’iyi kipe  Muhirwa Prosper , amuziza ko yari aguriye abakinnyi amata.

Agiye kunaga uyu mupira nibwo Minaert yaketse ko uyu mukinnyi amututse
Dore , dore umukinnyi wawe ari kuntuka …mubuze !!!

2018-05-10
Editorial

IZINDI NKURU

Bugesera FC yatsinze Rayon Sports 2-1, APR FC ifata umwanya wa mbere w’agateganyo wa Rwanda Premier League

Bugesera FC yatsinze Rayon Sports 2-1, APR FC ifata umwanya wa mbere w’agateganyo wa Rwanda Premier League

Editorial 21 May 2025
Eric Nshimiyimana yabonye intsinzi ya mbere kuva agizwe umutoza mukuru wa Bugesera FC

Eric Nshimiyimana yabonye intsinzi ya mbere kuva agizwe umutoza mukuru wa Bugesera FC

Editorial 18 Feb 2023
Bidatunguranye Lionel Messi yegukanye ” Ballon d’Or “ya gatanu

Bidatunguranye Lionel Messi yegukanye ” Ballon d’Or “ya gatanu

Editorial 13 Jan 2016
Nshuti ukina muri Tunisie yasuye APR FC ayibwira ibiyifasha gutsinda Club Africain (Amafoto)

Nshuti ukina muri Tunisie yasuye APR FC ayibwira ibiyifasha gutsinda Club Africain (Amafoto)

Editorial 04 Dec 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ruharwa Maj Pierre Claver Karangwa yongeye gutabwa muri yombi n’inzego z’ubutabera mu Buholandi
Amakuru

Ruharwa Maj Pierre Claver Karangwa yongeye gutabwa muri yombi n’inzego z’ubutabera mu Buholandi

Editorial 04 Oct 2023
U Burundi buragana he ?  Urutonde rw’abantu 17 bashakishwa n’ubutabera kubera iyicwa rya Ndadaye
INKURU NYAMUKURU

U Burundi buragana he ? Urutonde rw’abantu 17 bashakishwa n’ubutabera kubera iyicwa rya Ndadaye

Editorial 01 Dec 2018
Perezida Kagame yakomoje ku bufatanye bwagejeje u Rwanda ku kwakira impunzi zizava muri Libya
POLITIKI

Perezida Kagame yakomoje ku bufatanye bwagejeje u Rwanda ku kwakira impunzi zizava muri Libya

Editorial 25 Sep 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru