• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyari 280 Frw yo kuzamura ibikorwaremezo   |   26 Aug 2026

  • Volleyball: Mu mikino y’igikombe cy’Afurika mu Bagore iri kubera muri Kenya, U Rwanda rwandagaje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC)   |   26 Aug 2026

  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Sebarundi yabaye Semuhanuka arota atumaho abashatse guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza Pierre   |   24 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

You are at :Home»IMIKINO»Umukino wa Mukura na Rayon Sports usize urunturuntu : Rayon Sports yatumije inama y’igitaraganya

Umukino wa Mukura na Rayon Sports usize urunturuntu : Rayon Sports yatumije inama y’igitaraganya

Ubwanditsi 10 May 2018 IMIKINO

Umutoza wa Rayon Sports yatangaje ko mu mukino Mukura VS yakiriyemo Rayon Sports umukinnyi wa Mukura yihandagaje agatuka Ivan Minaert , uretse ibi kandi uyu mukino wasize uruntu runtu muri Rayon Sports.

Ubwo umukino wari ugeze mu gice cya kabiri, Ivan Minaert yegereye umutoza wungirije muri Mukura VS Rwaka Claude ubona ko bavugana amwereka mu kibuga cyarimo abakinnyi ba Mukura VS, nta kindi yamubwiraga kuko nyuma y’umukino Mianert yahamirije Inyarwanda dukesha iyi nkuru ko yaregeraga umutoza wa Mukura VS umukinni we witwa Rugirayabo Hassan wamutukaga.

Uyu mutoza wa Rayon Sports avuga ko uyu musore wa Mukura yamutukaga mu rurimi rw’ikinyarwanda akavuga ko rero nubwo atumva ikinyarwanda ariko atayoberwa umuntu uri kumutuka.

Yagize ati:”Namubwiraga ko umukinnyi we ari kuntuka. Ni Hassan wari wambaye nimero gatanu (5). Yakomeje kuntuka mu mukino ariko nta kibazo gikomeye byantera kuko wenda n’uko nkiba muri Mukura VS atabonaga umwanya wo gukina. Yantutse mu Kinyarwanda ariko ntabwo nabiyoberwa.”

Uyu mukinnyi na we rero avuga ko Minaert amubeshyera kuko atigeze amutuka ahubwo umupira warengeye aho Minaert yari ahagaze maze ngiye kuwufata awushyira inyuma ye ahita awujugunya hasi maze nanjye mpita mubaza nti kuki uwujugunye hasi maze abonye umupira arawurengura.

Asubiza ku bijyanye no kuba baba barashyamiranye bapfa ko ubwo uyu mutoza agihari atajyaga amuha umwanya, Rugirayabo yavuze ko icyo gihe atigeze ababazwa n’uko atamukoreshaga kuko nawe ubwe nk’umukinnyi yari yarasubiye inyuma kera bitewe n’uko Okoko Godefroid atamuhaga amahirwe.

Uretse ibi umutoza wa Rayon Sports Ivan Minaert yanafatanye mu mashati n’umuyobozi wungirije w’iyi kipe Muhirwa Prosper amuziza ko yari aguriye abakinnyi amata.

Ibi byabaye kuri uyu wa gatatu saa mbiri za nijoro ubwo ikipe yari igeze i Muhanga iva i Huye gukina umukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona banganyije na Mukura 0-0.

Ubwo imodoka itwaye abakinnyi yari igeze ahitwa Munyinya mu Mujyi wa Muhanga, yahagaze kuri sitasiyo ya Gas Oil Muhirwa wari mu modoka yindi, avamo agurira abakinnyi amata kwa Hadji aho buri mukinnyi yamuguriye akajerikani.

Gusa ibi ntibyashimishije umutoza wa Rayon Sports Ivan Minaert wahise abwirana umujinya uwo muyobozi ko atagombaga kugurira abakinnyi amata, nuko abagabo bombi batangira gufatana mu mashati bakizwa na bagenzi babo bari kumwe mu modoka.

Mu mashusho yafashwe saa mbiri n’iminota icyenda, hagaragaramo abantu bari gukiza Ivan Minaert na Muhirwa umwe muri bo abaza Muhirwa ati “Kuba ubaguriye amata  ari  ikibazo?”

Naho Muhirwa bigaragara ko yari afite umujinya yabwiraga umutoza Ivan Minaert mu rurimi rw’igifaransa ati “Si tu me cherches, tu vas me trouver ” bivuga ngo “Niba unshaka urambona.”

Nyuma y’uku gushyamirana, abo bagabo bombi bari bari mu modoka imwe binjiye mu mudoka ebyiri umwe muri imwe undi mu yindi zisubira mu Mujyi wa Muhanga, naho abakinnyi bakomeza urugendo berekeza i Kigali n’amata yabo.

Muhirwa Prosper wungirije ku buyobozi bwa Rayons Sport, aherutse guhagarikwa mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo guha ruswa ikipe ya LLB y’i Bujumbura bahataniraga kujya mu matsinda ya CAF Champions League.

Nyuma yo kunganya na Mukura, Rayon Sports iracyari ku mwanya wa gatatu n’amanota 36 mu gihe Mukura iri ku mwanya wa cyenda n’amanota 24.

[ VIDEO ] Umutoza wa Rayon Sports Ivan Minaert yafatanye mu mashati n’umuyobozi wungirije w’iyi kipe  Muhirwa Prosper , amuziza ko yari aguriye abakinnyi amata.

Agiye kunaga uyu mupira nibwo Minaert yaketse ko uyu mukinnyi amututse
Dore , dore umukinnyi wawe ari kuntuka …mubuze !!!

2018-05-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amafoto – Willy Essombe Onana wa Rayon Sports yageze i Kigali ngo afatanye n’ikipe ye kwitegura umwaka w’imikino wa 2022-2023

Amafoto – Willy Essombe Onana wa Rayon Sports yageze i Kigali ngo afatanye n’ikipe ye kwitegura umwaka w’imikino wa 2022-2023

Ubwanditsi 28 Jul 2022
Ferwafa: Nkuko bisanzwe umugati watswe Bonie Mugabe utamikwa Emery Kamanzi

Ferwafa: Nkuko bisanzwe umugati watswe Bonie Mugabe utamikwa Emery Kamanzi

Ubwanditsi 10 Aug 2016
Umunsi wa mbere w’imikino yo kwishyura yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi muri Basketball ntiwahiriye ikipe y’u Rwanda

Umunsi wa mbere w’imikino yo kwishyura yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi muri Basketball ntiwahiriye ikipe y’u Rwanda

Ubwanditsi 02 Jul 2022
U Rwanda rugiye kwakira ibihugu 11 mu irushanwa rya Tennis ryiswe “Billie Jean Cup2023” mu Bagore

U Rwanda rugiye kwakira ibihugu 11 mu irushanwa rya Tennis ryiswe “Billie Jean Cup2023” mu Bagore

Ubwanditsi 02 Jun 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Agathon Rwasa mu mazi abira
INKURU NYAMUKURU

Agathon Rwasa mu mazi abira

Ubwanditsi 14 Feb 2018
Muri Uganda haratutumba imvururu kubera Perezida Yoweri K. Museveni ushaka guhindura itegekonshinga
Amakuru

Muri Uganda haratutumba imvururu kubera Perezida Yoweri K. Museveni ushaka guhindura itegekonshinga

Ubwanditsi 20 Jan 2022
Debora Kayembe, umwe mu bayobozi ba Kaminuza ya EDINBURGH yo muri Ecosse, ari mu kaga kubera guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi
Amakuru

Debora Kayembe, umwe mu bayobozi ba Kaminuza ya EDINBURGH yo muri Ecosse, ari mu kaga kubera guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 23 Apr 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru