• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Afurika y’Epfo: Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

Afurika y’Epfo: Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

Ubwanditsi 18 Mar 2017 ITOHOZA

Umunyarwanda wabaga muri Afurika y’Epfo mu gace kazwi nka Philippi kamwe mu tugize Umujyi wa Cape Town, yishwe mu mpera z’icyumweru gishize atwitswe azizwa kuba yarakundanaga n’umukobwa ufite undi mugabo.

Uyu musore witwa Ndizeye Isaac yavutse tariki ya 20 Mutarama 1985 avukiye i Mwezi muri Nyakabuye mu Karere ka Rusizi. Amakuru yizewe aturuka kuri umwe mu bantu bo mu muryango we baba muri Afurika y’Epfo avuga ko kuwa Gatanu nimugoroba yagiye gusangira n’umukobwa w’inshuti ye bigeze saa munani z’ijoro abona bwije atabasha gutaha aho yari atuye ahitamo kujya kurara aho umukobwa yabaga.

Nyuma ahagana hafi saa kumi z’ijoro, abaturanyi baje kubona umuriro waka nyuma baza gusanga Ndizeye n’umukobwa bari kumwe ndetse n’umwana bahiye ku buryo n’ubu aho bari mu buruhukiro bw’ibitaro bigoye kumenya isura.

Uyu Ndizeye ngo yari asanzwe afite umwana w’umuhungu w’imyaka ine ari nawe asize, uwo yatwikanywe nawe mu nzu we akaba atari uwo yabyaye. Ubuyobozi muri Afurika y’Epfo bwasabye ko hakorwa ibizamini bya DNA kugira ngo harebwe niba uwo mwana ahuje na Ndizeye hanyuma umuryango ubone ubuhabwa umurambo.

Muri Afurika y’Epfo kuba umukobwa yagira abahungu b’inshuti barenga umwe ngo si ikintu gishya kuko bijya bibaho ko umukobwa mwiza wasanga acuditse n’abasore bagera no kuri bane.

Andi makuru avuga ko Ndizeye yari afite umukobwa bakundana wo muri Philippi noneho uwo nawe afite umugabo kavukire muri Afurika y’Epfo bari basanzwe bari inshuti. Ngo uwo mugabo yahoraga yiyama Ndizeye amubuza gukundana n’umugore we undi ntihagire icyo abikoraho.

Ngo aba bagabo bombi baje gushwana bapfa umugore biza gutuma Ndizeye ahungira mu Mujyi wa Pretoria ariko nyuma aragaruka, arongera acudika n’uwo mukobwa.

Nyuma yaho Ndizeye agarukiye muri Philippi umugabo bapfaga umugore yaje kumenya ko bongeye gukundana maze mu mpera z’icyumweru gishize azana amapine bombi abatwikira mu nzu hamwe n’umwana.

Icyaro cya Philippi muri Afurika y’Epfo ni kimwe mu birangwamo ibyaha byinshi ndetse habarurwa abantu benshi bakoresha ibiyobyabwenge n’ibindi birwanywa n’ubutegetsi.

-6094.jpg

Isaac bivugwa ko yatwikanywe n’umugore n’umwana

2017-03-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

“Sendashonga yapfuye kubera ko yarenze umurongo”,   Ayo magambo ni nyir’igitabo uyavuga. Si Kagame

“Sendashonga yapfuye kubera ko yarenze umurongo”, Ayo magambo ni nyir’igitabo uyavuga. Si Kagame

Ubwanditsi 02 Apr 2019
Ikiganiro cya Dr. Marara cyo kuwa  21/2/2016 gikomeje gukurura impaka

Ikiganiro cya Dr. Marara cyo kuwa 21/2/2016 gikomeje gukurura impaka

Ubwanditsi 02 Jun 2016
Ikiganiro Umwami Kigeli aheruka bwanyuma guha itangazamakuru

Ikiganiro Umwami Kigeli aheruka bwanyuma guha itangazamakuru

Ubwanditsi 19 Oct 2016
Padiri  Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

Ubwanditsi 20 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Museveni ngo natsindwa amatora ashobora gusubira mu ishyamba
POLITIKI

Museveni ngo natsindwa amatora ashobora gusubira mu ishyamba

Ubwanditsi 09 Jan 2016
RDC: Abantu batandatu baguye mu myigaragambyo yo kwamagana Kabila
INKURU NYAMUKURU

RDC: Abantu batandatu baguye mu myigaragambyo yo kwamagana Kabila

Ubwanditsi 22 Jan 2018
[AMAFOTO]: Mushakire hamwe ingamba zirwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina-Minisitri w’Intebe Murekezi
Mu Mahanga

[AMAFOTO]: Mushakire hamwe ingamba zirwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina-Minisitri w’Intebe Murekezi

Ubwanditsi 29 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru