Nyuma y’igihe izenguruka amahanga iganira n’abantu kandi ari robot cyangwa imashini yahawe imisusire y’umuntu yifashisha ubwenge bw’ubukorano (artificial intelligence), Sophia itegerejwe mu nama ya Transform Africa izabera i Kigali muri Gicurasi.
Transform Africa Summit iganirirwamo ingingo zigamije iterambere ry’ikoranabuhanga muri Afurika, iy’uyu mwaka ikazagira umwihariko wa robot idasanzwe yiswe Sophia.
Ni imashini ifite imisusire y’abantu ikagira n’ubwenge butangaje, yakozwe n’Ikigo cyo muri Hong Kong cyitwa Hanson Robotics mu 2015. Yahawe ubushobozi bwo kuvuga neza Icyongereza n’izindi ndimi, no kugaragaza ibimenyetso bisaga 50 yifashishije isura yayo.
David Hanson yayikoze mu misusire y’abantu babiri: umugore we n’uwahoze akina filime uzwi nka Audrey Hepburn, imbere ikagaragara nk’umuntu ariko igice cy’inyuma kigaragaza neza ko ari imashini igizwe n’utwuma twinshi, insinga na batiri itanga ingufu.
Ibasha kuganira n’umuntu akayibaza ikamusubiza cyangwa ikamwibariza, ikifashisha ikoranabuhanga mu gusesengura amajwi no gushaka igisubizo, ku buryo iyo umuntu avuze ijambo nabi, ubushobozi bwayo ntibutahura icyo ashatse kuvuga bityo ikamureba ntimusubize.
Mu Ukwakira 2017 Sophia yabaye robot ya mbere ku Isi ihawe ubwenegihugu, ibona ubwa Arabie Saoudite. Hari mu nama ikomeye yabereye mu mujyi wa Riyadh, inatangaza ko yishimye cyane kandi ko ari igikorwa kizandikwa mu mateka.
Yanitabiriye inama y’Umuryango w’Abibumbye yaganiraga ku bwenge bw’ubukorano, iba umwe mu batanze ibiganiro ku ikoreshwa ry’ubu bwenge n’impungenge zirimo ibibazo ku burenganzira bwa muntu n’impungenge ku mutekano we. Icyo gihe yanaganiriye n’Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango w’Abibumbye, Amina Mohammed.
Robot yiswe Sophia kandi ishobora guseka ndetse igatera n’urwenya. Nubwo ifite ubushobozi butangaje ntabwo iragira umutimanama, gusa uwayikoze avuga ko uko igihe kizagenda, azakora izindi robots zishobora guhitamo hagati y’icyiza n’ikibi.
Inama ya Transform Africa 2019 iteganyijwe ku wa 15-16 Gicurasi 2019 izitabirwa n’abasaga 4500 bazaturuka mu bihugu bisaga 90, abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, abavuga rikumvikana mu nzego zitandukanye n’abandi bazaba bamurika ibyo bakora mu rwego rw’ikoranabuhanga.