Umukozi ucuriritse m’uruganda rw’ibirungo i Paris mu Bufaransa akaba n’umuteruzi w’amakarito aho muruganda rukora ‘Indyoshyandyo’ umunyarwanda waje mu kwiyamamariza kuyobora u Rwanda 2017, Phillipe Mpayimana yamaganye guverinoma yo mubuhungiro ya Padiri Thomas Nahimana.
Phillipe Mpayimana kuri ubu uri mu Rwanda aho arimo ashakisha abaturage 600, bagomba kumusinyira mu turere 30, nkuko itegeko rya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ribisaba buri mukandida wese wifuza kwiyamamaza kugiti ke ko agomba kubisaba abanyarwanda nibura 600, mu turere twose.
Padiri Thomas Nahimana
Mpayimana Phillipe avuga ko iriya guverinoma ari igikorwa gifuditse, giherutse gukorerwa mu bufaransa yise ngo ni guverinoma yo mubuhungiro ya Thomas Nahimana. Ati : ‘Icyambere n’ubwo bavuga ko bashobora kuba bayikora murwego rwo guhangana na leta iriho, ahubwo nijyewe bahangana nanjye, n’umushinga wanjye mparanira kugirango urubuga rwa demokarasi rwaguke, ni ukuvuga ko niba banciye inyuma bakaba badahitamo kuba batega amatwi umushinga mbategurira barambangamiye, kandi babangamiye n’abanyarwanda bose , kuko iriya leta ni gashoza ntambara, ejo tuzumva bashyizeho ingabo ejobundi twumve batangiye gutesha umutwe abanyarwanda badusubiza mu ntambara’.
Mpayimana Philippe yavuye mu bufaransa aje kuziba icyuho,cya Thomas Nahimana wari utakibashije kugera kubutaka bw’u Rwanda.
Mpayimana akorana n’agatsiko k’ imiryango y’abafaransa bahoze muri zone Turquoise bayobowe na Hubert Védrine wari muri zone Turquoise n’akandi gatsiko kari muri leta y’Ubufaransa gafite imizi ya francois Mitterrand, Habyarimana n’Ingabo zatsinzwe, bafatanyije na “L’Internationale démocrate centrist” (IDC), ikorera Congo, Burundi, Rwanda n’irindi huriro ry’idini gatolika mu Butariyani rikorera Sant Egidio, ari nabo baha impapuro n’ibindi byangombwa, bakanatera inkunga zirimo n’ ingendo z’abayobozi ba FDRL hirya no hino, ni nabo babika amafaranga ya FDLR. Ngabo abasunitse Mpayimana Phillipe ngo aze mu rwanda gutera ibuye mu gihuru, arebe ikivumbukamo.
Phillipe Mpayimana
Philippe Mpayimana wigeze kuba umunyamakuru munkambi z’impunzi muri Congo yanditse ibitabo binyuranye birimo icyitwa “Refugies Rwandais Entre Le Marteau et l’Enclume”, bihakana bikana pfobya Jenoside yakorwe Abatutsi, aho ashinja Ingabo za APR kuba arizo zakoze ubwicanyi muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.
Cyiza D.