• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Umukozi wo mu misoro akurikiranyweho gusonera imisoro bitemewe n’amategeko

Umukozi wo mu misoro akurikiranyweho gusonera imisoro bitemewe n’amategeko

Editorial 06 Oct 2017 Mu Rwanda

Polisi irimo gukora iperereza ku ikoreshwa nabi ry’ububasha mu gusoresha aho abakozi bamwe bo mu kigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro bakoranye na bamwe mu bashaka kuyinyereza.

Mu kiganiro yatanze, umuyobozi w’ishami rya Polisi rirwanya magendu(RPU), SSP Alphonse Busingye, iperereza ryavumbuye iyi mikorere mibi ndetse hakaba hanakekwamo ruswa.

Yagize ati:” Haje umuntu aturegera ko yishyujwe imisoro y’ikirenga ku modoka ye igihe yashakaga kuyigurisha; avuga ko mu gihe cyo guhinduranya na banyir’imodoka, yifashishije umukomisiyoneri ngo abikurikirane.”

Uyu mukomisiyoneri witwa Ntarundenga André yemeye kubikurikirana ariko nyuma aza kugaruka avuga ko ya modoka ifite ibirarane by’imisoro bigera ku 320,000 ariko amubwirako yamuha 250,000 akamukuriramo ibyo birarane.

Byahise bituma nyir’imodoka agira amakenga kubera ubwinshi bw’ibirarane yari abwiwe, nibwo yihutiye kubimenyesha Polisi ikurikirana iki kibazo.

Ntarundanga ngo yagombaga kugabana ariya mafaranga n’uwitwa Uwayezu Eugenie, umukozi mu misoro ari nawe wagombaga gukora iryo hinduranya ku muguzi na nyir’imodoka.

Aha bikaba bivugwa ko uyu Uwayezu, ku bufatanye na bamwe mu bakozi bakorana bo mu ishami ry’ikoranabuhanga, baba mu gihe runaka barahanaguye imisoro kuri ya modoka Toyota carina RAB 406F kugirango imashini itange icyangombwa cyayo(carte jaune) idafite ibyo ibazwa kandi yanditse kuri nyirayo mushya; ari nako byagenze kuko iyo karita yabonetse ariko nyuma y’igihe runaka ya misoro bayisubizaho hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Aha SSP Busingye yagize ati:” Bikoze ku buryo carte jaune nshya idashobora gusohoka iyo modoka icyanditseho ibirarane by’imisoro, bigaragara ko hari umuntu wabanje kuyihanaguraho imisoro kugirango ikarita nshya isohoke, nyuma akongera akayisubizaho; bivuze ko amafaranga yishyuwe n’uwashaka kugurisha nayo yanyerejwe.”

Yongeyeho ati:” turimo gukurikirana iki kibazo ndetse tunareba niba hari ibindi nkacyo byaba byarakozwe cyangwa bikorwa kuko ubu iperereza ryerekana ko iyi modoka yari ifite ibirarane by’amafaranga 97,000 aho kuba 320,000.”

-8237.jpg

SSP Busingye yaburiye uwo ari we wese uzagerageza kunyereza imisoro n’ibijyanye nabyo byose ko azakurikiranwa ko kandi ingaruka zo kunyereza imisoro ziri ku kigero cyo hejuru.

Avuga kuri iki kibazo, Komiseri wungirije mu ishami rishinzwe abasoreshwa, Drocella Mukashyaka yagiriye inama abasoreshwa kwirinda gukoresha ba komisiyoneri mu gushaka impapuro z’imisoro keretse babiherewe uburenganzira.

-8238.jpg

Komiseri wungirije mu ishami rishinzwe abasoreshwa, Drocella Mukashyaka

Yagize ati:” Twahuye n’ibibazo nk’ibi, ariko iki cyo nticyari gisanzwe kandi cyahise gikurikiranwa byihuse ku bufatanye na Polisi biciye muri RPU; tukaba rero tunakangurira buri wese ko yajya agenzura ko impapuro ze zuzuye, nta serivisi itangwa idafite impapuro ziyiherekeza cyangwa ikigaragaza ko wishyuye mu buryo bwemewe.”

Biciye mu ishami rya RPU, hagarujwe amamiliyari y’imisoro yagombaga kunyererezwa mu bikorwa nk’ibi.

Uwayezu akaba akurikiranyweho kugira uruhare mu inyerezwa ry’imisoro, icyaha gihanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka ibiri n’ihazabu ingana n’ibyanyerejwe nk’uko ingingo ya 369 mu gitabo cy’amategeko ahana ibiteganya.

Ingingo ya 643 ivuga ku ihanwa ry’ isonera ritemewe n’amategeko, ivuga ko Umukozi uwo ari we wese, ku mpamvu iyo ari yo yose, mu gihe nta mategeko abimwemerera, usonera ku buryo ubwo ari bwo bwose, imisoro, amahoro, amahazabu,amafarangay‟ubwishingire n’andi mafaranga ategetswe cyangwa utanga, ku buntu cyangwa ku gaciro kadakwiye, umutungo wa Leta cyangwa w’ikindi kigo icyo aricyo cyose, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuicumi(10)z’agacirok’ibyasonewe.

Ibyatanzwe ku buntu cyangwa ku gaciro kadakwiye cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Source : RNP

2017-10-06
Editorial

IZINDI NKURU

Kongo Kinshasa igiye kohereza mu Rwanda Ntaganzwa ukekwaho Jenoside

Kongo Kinshasa igiye kohereza mu Rwanda Ntaganzwa ukekwaho Jenoside

Editorial 01 Mar 2016
Abanyarwanda barasabwa kuba babucyereye kandi ari benshi mu bikorwa byo  kwamamaza umukandida wa RPF-Inkotanyi

Abanyarwanda barasabwa kuba babucyereye kandi ari benshi mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa RPF-Inkotanyi

Editorial 12 Jul 2017
Dore inzira Tour du Rwanda 2017 izanyuramo

Dore inzira Tour du Rwanda 2017 izanyuramo

Editorial 16 Jun 2017
Bishop Rugagi yagarutse mu Rwanda atangaza ko i burayi ahakuye izindi mbaraga

Bishop Rugagi yagarutse mu Rwanda atangaza ko i burayi ahakuye izindi mbaraga

Editorial 20 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Cameroun: Ikipe y’amagare y’u Rwanda yarokotse impanuka ikomeye
IMIKINO

Cameroun: Ikipe y’amagare y’u Rwanda yarokotse impanuka ikomeye

Editorial 30 Sep 2018
Perezida wa Repubulika ya Centrafrique Faustin-Archange Touadéra aragirira uruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda
Amakuru

Perezida wa Repubulika ya Centrafrique Faustin-Archange Touadéra aragirira uruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda

Editorial 05 Aug 2021
Uwakoze Jenoside yarihiwe amashuri na FARG bimenyekana ageze muri kaminuza
ITOHOZA

Uwakoze Jenoside yarihiwe amashuri na FARG bimenyekana ageze muri kaminuza

Editorial 31 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru