• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Umunsi wa 10 wa shampiyona usize Tchiamas watozaga Gicumbi FC asezeye, abatoza bakuru ba APR FC na Police FC ntibatoje, ibyaranze uyu munsi

Umunsi wa 10 wa shampiyona usize Tchiamas watozaga Gicumbi FC asezeye, abatoza bakuru ba APR FC na Police FC ntibatoje, ibyaranze uyu munsi

Editorial 23 Dec 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Umunsi wa 10 shampiyona y’u Rwanda wakinwe kuri uyu wa gatatu tariki ya 22 Ukuboza ndetse urakomeza kuri uyu wa kane, waranzwe no gutungurana cyane ku bibuga bitandukanye aho hatsinzwe ibitego 14 mu mikino itanu yakinwe.

Mu byaranze uyu munsi ni uko umutoza mukuru w’ikipe ya Gicumbi FC Ghislain Tchiamas asezeye kuri uyu mwanya yari amazeho iminsi 42 yonyine, ibi byabaye nyuma yaho ikipe ye itsindiwe na Etincelles FC i Rubavu ibitego 2-0.

Mu kiganiro twagiranye n’umuyobozi wa Gicumbi mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, yavuze ko kugeza ubu uyu mutoza ntabwegure bwe babonye, ashimangira ko akiri umutoza wa Gicumbi FC.

Ahandi ni mu mukino wahuje ikipe ya Etoile de l’Est yo mu karere ka Ngoma yari yakiriye ikipe y’ingabo z’igihugu ya APR FC ho umutoza mukuru Adil Erradi ndetse n’umwungiriza we Jamel Eddine Neffati ndetse na Hassan Taeb umutoza w’abatoza b’abazamu muri APR FC batatoje kuri uyu mukino kubera uburwayi.

Mbere y’uko uyu mukino ukinwa bikaba byavugwaga ko banduye Koronavirusi, ariko nyuma y’umukino banganyijemo na Etoile de l’Est ibitego 2-2 umutoza Mugabo Alexis usanzwe utoza abanyezamu wanatoje kuri uyu mukino yavuze ko barwaye mu nda.

Ku wundi mukino wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamurambo, Rayon Sports yahatsindiye ikipe ya Police FC igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Leandre Willy Onana, muri uyu mukino kandi umutoza wa Police FC Frank Nuttal akaba atawutoje kuko yanduye Covid-19 bityo Kirasa Alain umwungirije akaba ariwe watoje uyu munsi.

Uko umunsi wa 10 wagenze:
Gorilla FC 0-1 Mukura VS&L
Rayon Sports FC 1-0 Police FC
Etoile de l’Est 2-2 APR FC
Musanze FC 5-1 Marine FC
Etincelles FC 2-0 Gicumbi FC

Imikino itegerejwe uyu munsi:
Espoir FC vs Bugesera FC, Rusizi Stadium – 15.00
Gasogi United vs AS Kigali, Kigali Stadium – 12.30
Kiyovu SC vs Rutsiro FC, Kigali Stadium – 15.00

2021-12-23
Editorial

IZINDI NKURU

Police FC yegukanye igikombe cy’Amahoro itsinze Bugesera FC ku mukino wa nyuma 2-1, kiba icya 2 mu mateka yayo

Editorial 01 May 2024
Umuhanzi w’umunya Afurika y’Epfo, Costa Titch wakunzwe cyane mu njyana y’Amapiano yitabye Imana aguye ku rubyiniro

Umuhanzi w’umunya Afurika y’Epfo, Costa Titch wakunzwe cyane mu njyana y’Amapiano yitabye Imana aguye ku rubyiniro

Editorial 12 Mar 2023
Leta mu mizo ya nyuma yo gushyiraho umushahara fatizo mushya

Leta mu mizo ya nyuma yo gushyiraho umushahara fatizo mushya

Editorial 10 Oct 2017
Carlos Alos Ferrer watozaga Amavubi yasezeye, Adolphe Kalisa agirwa Umunyamabanga wa FERWAFA

Carlos Alos Ferrer watozaga Amavubi yasezeye, Adolphe Kalisa agirwa Umunyamabanga wa FERWAFA

Editorial 08 Aug 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida  JOSEPH KABILA n’umuryango we bigwijeho umutungo utubutse aho gukorera igihugu
Mu Rwanda

Perezida JOSEPH KABILA n’umuryango we bigwijeho umutungo utubutse aho gukorera igihugu

Editorial 19 Dec 2016
Sinach yanyuze abitabiriye igitaramo yakoreye i Kigali mu mvura ijojoba (Amafoto na Video)
SHOWBIZ

Sinach yanyuze abitabiriye igitaramo yakoreye i Kigali mu mvura ijojoba (Amafoto na Video)

Editorial 02 Apr 2018
Esther Rubera inkumi yamaze kwinjira muri ‘Management’ z’abahanzi bo mu Rwanda
SHOWBIZ

Esther Rubera inkumi yamaze kwinjira muri ‘Management’ z’abahanzi bo mu Rwanda

Editorial 07 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru