• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Umunsi  wa 20 wa shampiyona y’u Rwanda usize Rayon Sports itsikiriye I Ngoma, Police FC na As Kigali zigabana amanota

Umunsi  wa 20 wa shampiyona y’u Rwanda usize Rayon Sports itsikiriye I Ngoma, Police FC na As Kigali zigabana amanota

Editorial 06 Mar 2022 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ubwo hakinwaga imikino y’umunsi wa 20 wa shampiyona y’u Rwanda y’ikiciro cya mbere, ikipe ya Rayon Sports inganyije na Etoile de l’Est igitego kimwe kuri kimwe.

Ni umukino wabereye kuri Sitade y’akarere ka Ngoma ho mu ntara y’i Burasirazuba, ubwo amakipe yari mu myitozo ikipe ya Rayon Sports yavunikishije Manace Mutatu Mbedi asimburwa na Mico Justin.

Igice cya mbere cyawo cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, dore ko ku mpande zombi bose bakiniraga mu kibuga hagati gusa ikipe ya Rayon Sports niyo yageragezaga gusatira ikipe ya Etoile de l’Est.

Amakipe avuye kuruhuka, rutahizamu wa Rayon Sports Mael Dindjeke yayiboneye igitego ariko umusifuzi avuga ko habayeho kurarira.

Rayon  Sports izwi nka Gikundiro ntiyacitse intege kugeza ku munota wa 70 nibwo kapiteni Muhire Kevin yayibonye igitego kuri penaliti nyuma y’ikosa ryari rikorewe myugariro Mackenzie Nizigiyimana.

Iki gitego ntabwo Rayon Sports yabashije kukirinda kuko ku munota wa 90, Etoile de l’Est yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Samuel Chukwudi nyuma y’ikosa ryari rikozwe naba myugariro.

Muri uyu mukino ikipe ya Rayon Sports yavunikishije  myugariro wayo Niyigena Clément wahise asimburwa na Habimana Hussein bakunda kwita Eto’o.

Kunganya uyu mukino bitumye Rayon Sports iguma ku mwanya wa kane n’amanota 34 mugihe  andi makipe nka APR FC na Kiyovu SC ari ku mwanya wa mbere ziyirusha amanota 10 kuko zo zifite amanota 44.

Mu yindi mikino yabaye kuri iki cyumweru,  ikipe ya Police FC yanganyije na As Kigali igitego kimwe kuri kimwe, ku ruhande rwa Police yatsindiwe na Usengimana Danny naho As Kigali itsindirwa na  Hussein Shabalala.

I Rubavu ikipe ya Etincelles yatsinze Espoir FC  ibitego 2-0, ni ibitego byatsinzwe na Usabimana Olivier ndetse na Nshimiyimana Abdou.

Uko imikino y’umunsi wa 20 yagenze:

Bugesera FC 0-2 Mukura VS&L
Gicumbi FC 1-1 Gorilla FC
APR FC 2-0 Gasogi utd FC
Rutsiro FC 0-1 Marines FC
Musanze FC 1-2 SC Kiyovu
Etoile de l’Est 1-1 Rayon Sports
Police FC 1-1 AS Kigali
Etincelles FC 2-0 Espoir FC

2022-03-06
Editorial

IZINDI NKURU

Abahanzikazi Charly na Nina bakomeje kwerekana ubuhanga bwabo

Abahanzikazi Charly na Nina bakomeje kwerekana ubuhanga bwabo

Editorial 28 Jun 2016
Moïse Katumbi yamaganye icyemezo cya Perezida Tshisekedi cyo guterera inkunga amakipe y’i Burayi mu gihe abaturage bishwe n’inzara

Moïse Katumbi yamaganye icyemezo cya Perezida Tshisekedi cyo guterera inkunga amakipe y’i Burayi mu gihe abaturage bishwe n’inzara

Editorial 18 Jul 2025
Kigali:BAVUGAYABO yarashwe azira kurwanya inzego z’umutekano

Kigali:BAVUGAYABO yarashwe azira kurwanya inzego z’umutekano

Editorial 14 Jan 2019
Umunyamuryango wa RPF-Inkotanyi, Sadate Munyakazi yiyamye imbuzabunwa z’ibigarasha n’abajenosideri. 

Umunyamuryango wa RPF-Inkotanyi, Sadate Munyakazi yiyamye imbuzabunwa z’ibigarasha n’abajenosideri. 

Editorial 25 Aug 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Imodoka y’Umuryango utegamiye kuri Leta yari ipakiyemo ibiyobyabwenge yakoze impanuka
Mu Mahanga

Imodoka y’Umuryango utegamiye kuri Leta yari ipakiyemo ibiyobyabwenge yakoze impanuka

Editorial 17 Aug 2016
Impera z’icyumweru zisize Rayon itsinzwe na Police ya Kenya, Mukura ikina na APR, hanasozwa Afrobaskeball
Amakuru

Impera z’icyumweru zisize Rayon itsinzwe na Police ya Kenya, Mukura ikina na APR, hanasozwa Afrobaskeball

Editorial 07 Aug 2023
Polisi y’u Rwanda yatangije ibikorwa by’ Isabukuru yayo ya 17
Mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda yatangije ibikorwa by’ Isabukuru yayo ya 17

Editorial 17 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru