Kuri uyu wa 29 Nyakanga 2016 Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yitabiriye umuhango wo gutanga impambyabumenyi ku banyeshuri barangije amasomo muri kaminuza y’u Rwanda basaga 8500.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yitabira umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri barangije muri Kaminuza y’u Rwanda, ndetse bikaba byari ubwa mbere aba banyeshuri baherewe impamyambumenyi umunsi umwe kuva Kaminuza y’u Rwanda yashingwa mu myaka 3 ishize.
Umukuru w’igihugu akaba yabasabye ko bagomba kumva ko batagiye kubaho mu buzima bwiza kuruta ubwo bari barimo ahubwo ko bagomba kumenya guhangana ku isoko ry’umuriromo.
Perezida Kagame yashimiye abayobozi ba Kaminuza y’u Rwanda babashije gufasha aba banyehuri barangije amasomo yabo mu byiciro bitandukanye.
Perezida Kagame kandi yabwiye aba banyeshuri ko kuba barangije kwiga kaminuza badakwiye kumva ko ubuzima bwabo bugiye kuko hari ibindi bibategereje kandi bikomeye kuruta uko bari babayeho.
Yagize ati “Umuntu yakwibwira ko ubwo murangije amasomo ubuzima bugiye koroha. Ntabwo ari byo! hari ibindi bibategereje, ibindi biteye ukundi, bitandukanye n’ibyo mumaze kunyuramo n’imbaraga zanyu zose.”
Perezida Kagame yongeye kwibutsa aba banyeshuri barangije amasomo ko hanze aha isoko ry’umurimo ribona umugabo rigasiba undi kandi ko bisaba guhangana kandi ko abagaragaje ubushobozi kurusha abandi ari bo baryegukana.
Yagize ati: “ku isoko ry’umurimo ntabwo buri wese abona umurimo uko abyifuza imirimo ishobora kuba na mike kuruta abayishaka ubwo ni ukuvuga rero ko muri abo bayishaka ubwo ari benshi imirimo ikaba itangana na bo ubwo uwo mubare munini w’abayishaka bazayipiganira, bazayihanganiraho, abashoboye abe ari bo bajya imbere. Ndabategura kugira ngo mumenye ko hari ubundi buryo bw’ingorane zo kugera ku byo mwifuza.”
Umuyobozi mukuru wa kaminuza y’u Rwanda Mike Oneal yabwiye aba banyeshuri ko iki ari igihe cyo kubyaza umusaruro imbaraga ababyeyi babo na Leta y’u Rwanda babashyizeho mu gihe cyose bamaze biga.
Mu banyeshuri bahawe impambyabumenyi kuri iyi nshuro harimo 2 bahawe impamyabumenyi y’ikirenga (Phd) harimo n’umupolisi mukuru muri polisi y’u Rwanda CP Wilson Rubanzana wahawe PhD mu bijyanye n’indwara n’ibibazo by’ubuzima.
Harimo kandi 324 bahawe impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri cya kaminuza
(Masters degrees), 687 bahawe impamyabumenyi z’amasomo bize nyuma yo gusoza ay’icyiciro cya mbere cya Kaminuza (post-graduate) n’abandi 6,365 bahawe impamyabumenyi z’icyiciro cya mbere cya kaminuza (bachelor’s degrees)
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame
Abanyeshuri bahabwa impamyabumenyi