Ku gicamunsi cyo kuri uyu wambere, tariki ya 29 Werurwe 2022 nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryemeje ko umunya-Esipanye ariwe ugiye gutoza Amavubi ku masezerano y’umwaka umwe.
Binyuze mu nyandika FERWAFA yagenze abakunzi b’umupira w’amaguru, batangaje ko bishimiye kumenyesha abanyarwanda ko Ferrer ariwe mutoza mushya w’Amavubi.
FERWAFA iti” twishimiye kumenyesha ko Bwana Carlos Alós Ferrer yagizwe umutoza mushya w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’abagabo mu Rwanda mu gihe cy’umwaka umwe”.
Bwana Carlos Alós Ferrer, 47 ni umutoza w’umupira wamaguru w’umwuga wa Esipanye ufite uruhushya rwo gutoza UEFA Pro, afite uburambe bukomeye mu mupira w’amaguru akaba yarabaye umuyobozi wa tekinike wa FC Barcelona ndetse akaba n’umutoza mukuru w’amakipe yabigize umwuga mu Burayi no muri Afurika (AS FAR Rabat muri Botola Pro League, Enose muri Kupuro Icyiciro cya mbere, nibindi ..) kimwe n’ikipe y’igihugu ya Qazaqistan bigatuma yiyongera cyane mumakipe yigihugu yu Rwanda.
Byari biteganyijwe ko uyu mutoza agirana ikiganiro n’itangazamakuru ariko ntabwo byakunze kuko yaba Perezida wa FERWAFA, Visi Perezida n’umunyamabanga ntabwo bari imbere mu gihugu kuko betekeje muri Qatar aho bitabiriye inama y’intekorusange y’impizamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi FIFA.
AHA FERWAFA ikaba yaboneho umwanya wo kumenyesha ko ikiganiro n’abanyamakuru hamwe n’Umutoza mushya kizakorwa mugihe gikwiye nyuma yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi.