Umunyabugenge w’Umufaransa, François Graner, ukomeje urugamba rwo gushakisha ukuri ku ruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, kuri ubu yitabaje Urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga nyuma yo kwangirwa kugera ku nyandiko z’ibikorwa by’abayobozi b’u Bufaransa mu gihe cya jenoside.
Mu gukomeza gushaka ukuri ku ruhare rw’u Bufaransa muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, uyu mugabo yari yabanje kugera imbere y’inama ya leta, maze kuwa 28 Kamena asabwa kwitabaza Akanama gashinzwe itegeko nshinga ku kibazo cy’imicungire y’inyandiko zigaragaza ibikorwa by’abahoze bayobora u Bufaransa (Ba perezida).
Mbere y’amavugururwa yo mu 2009, aba bahoze bayobora u Bufaransa ngo bari bafite umuco wo kugena umuntu wabaga ushinzwe gutanga uburenganzira bwo kugera kuri izo nyandiko z’ibikorwa baba barakoze bakiri muri Champs Élysée. Ni muri urwo rwego Dominique Bertinotti, wahoze ari minisitiri wagenwe na Francois Mitterand, wari perezida w’u Bufaransa muri jenoside, yanze ko Graner agera kuri izo nyandiko.
Kuri iyi mpuguke mu bushakashatsi mu bijyanye n’ubuvuzi, ngo ibi bintu byo kureka umuntu wigenga akagenzura ububiko bw’inyandiko za leta binyuranyije n’Itegeko Nshinga ry’u Bufaransa ari nayo mpamvu yafashe icyemezo cyo kuregera urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga nk’uko Jeune Afrique dukesha iyi nkuru isoza ivuga.