Abinyujije mu butumwa bwa Twitter, uyu mukambwe uyobora Umuryango w’Abibumbye kuva muri Mutarama 2017 aramagana ibihugu n’imiryango byiyumvamo ubuhangange bwo gutegeka abandi uko bagomba kubaho, kabone n’ubwo byaba bishyira ubuzima n’uburenganzira bwabo mu kaga. Abandi Antonio Guterres asabira kurwanywa ni bamwe mu bibone b’abazungu biyumvamo ko barusha abandi bantu ubumanzi n’ubushongore, aba n’ibo yise”Neo-Nazis”, ni ukuvuga abafite ingengabitekerezo ya Jenoside, barazwe n’Abanazi ba Hitler. Umunyamabanga Mukuru wa Loni aragaragaza impunge z’uko iyi myumvire ari mibi cyane, kandi ikwiye gufatwa nk’icyorezo cyugarije isi.
Bwana Guterres aratabaza mu gihe hari n’abandi basesenguzi basanga ibintu bigenda birushaho gufata indi ntera, ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi bigashinjwa gutanga amasomo y’imyitwarire, bititaye ku guhonyora demokarasi n’uburenganzira bibera iwabyo. Uburayi na Amerika binengwa kuba byarihaye inshingano yo guhoza abandi ku nkeke , ukaba wakwibwira ko kwica abantu, kubashimuta, kuvogera ibihugu by’abandi n’andi mahano, iyo bikozwe n’Abanyaburayi cyangwa Abanyamerika bitaba bikiswe icyaha.
Abo basesenguzi bavuga ko icyo gice cy’isi gitanga inyigisho kibinyujije mu miryango yitwa ko irengera uburenganzira bwa muntu, kandi ari igikangisho n’igitiyo cyo gusahura ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere. Iyo miryango ishyirwa mu majwi ni Human Right Watch, Crisis Group, Amnesty International, abashinjabinyoma babereyeho guhungeta ibihugu bitaratera imbere mu bukungu, babinyujije mu byegeranyo –bipapirano, n’ibitangazamakuru nka BBC na VOA, n’ibindi bihora bihirimbanira inkuru mbi ku Rwanda
Ibi rero ntibitunguranye ku muntu wese ukurikirana ibimaze iminsi bivugwa ku Rwanda, ahanini bigamije kwangiza isura yarwo, ariko hakabamo n’ababikoreshwa n’ipfunwe n’ikimwaro, kubera uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Abasohora ibyegeranyo bishinja u Rwanda kutubahiriza demukarasi, usanga bisohokera mu bihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho Perezida atorwa, abatabyishimiye bakagaba ibitero by’urugomo mu nteko ishinga amategeko! Abasohora ibyo byegeranyo bidashingira ku bunyamwuga na bucye mu gutara no gutangaza amakuru, nibo uzasanga bavugwa mu bucuruzi bw’intwaro ziyogoza uduce tunyuranye tw’isi.
Nibo bahishira ubugome bukorerwa abimukira bajya gushakira imibereho za Burayi, bakajugunywa mu Nyanja ku manywa y’ihangu, ariko za Human Rights Watch na za Amnesty International zikabifata nk’ibisanzwe kuko byakorewe ba “nyagupfa” b’Abanyafrika. Kuba iyo miryango itarigeze yamagana Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo yamagane ibihugu byabo byayigizemo uruhare, ndetse bikaba bigicumbikiye abagaragu babyo bashyize mu bikorwa iyo Jenoside, ahubwo igahora irengera abakurikiranywe n’ubutabera bw’uRwanda, ni ikimenyetso cy’ikimwaro n’ubugome.
Nguko uko uzasanga biyambaza ba Filipp Reyntjens, ba Judi Rever, ba Herman J. Cohen, n’abandi bazobereye mu kugoreka amateka, ariko wareba neza ugasanga aba nabo bafite aho bahurira n’amateka mabi y’u Rwanda. Nguko uko bashyigikira ba Idamange Yvonne, ba Ingabire Victoire, ba Aimable Karasira, abagize Jambo Asbl(rya shyirahamwe ry’abana n’abuzukuru b’abajenosideri), n’abandi bahagurukiye gutesha agaciro Jenoside yakorewe Abatutsi, bakabita intwari zidakwiriye kubazwa iyo myitwarire ikomeretsa benshi.
Bamaze imyaka bagerageza kwerekana ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi aribo ba nyirabayazana, naho Interahamwe-Mpuzamugambi bakaba ari “Abatagatifu”. Iyi myitwarire ni nk’iy’Abanazi ba Hitler n’ubu bacyumva Jenoside yakorewe Abayahudi yari ikwiye, ndetse bakanagaragaza ko n’ubu ubahaye agahenge bayisubukura.
Kuva aho Paul Rusesabagina agerejwe mu maboko y’ubutabera, induru zabaye nyinshi. Igitangaza buri wese ariko, ni ukuntu abo ba mpatsibihugu, batinda gusa ku buryo uwo mwicanyi yageze aho yakoreye ibyaha, ariko ntibavuge ku bikorwa bye by’iterabwoba na nyir’ubwite adashobora guhakana. Bati yarashimuswe. Basobanuriwe inshuro utabara uburyo umutego mutindi washibukanye nyirawo, Rusesabagina akibona aho agomba kubarizwa ibyaha yakoze, ariko banze kubyuma. Atari uko bitumvikana, ari uko gusa amatwi yabo ashaka kumva ibyo bo n’abo bahuje umugambi bihimbira.
Ese ko bamuburanira ngo ni Umubiligi, Ububiligi bwiteguye gutanga indishyi ku baturage FLN ya Rusesabagina yiciwe ababo,ikabasahura abandi ikabafata bugwate? Ariko reka tunavuge ko haba harabaye imbaraga zimuzana mu Rwanda. Ese byagenze bite mu mwaka w’1994, ubwo Ubufaransa bwahaga ruswa Sudan, ngo Umunya Venezuwela Ilich Ramirez Sanchez“ Carlos” afatirwe mu bitaro I Khartoum anahite yoherezwa mu Bufaransa? Hari induru byateje se?Oya, kuko uwo mugizi wa nabi yari akurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba, araburanishwa, ndetse ubu akaba ari mu gifungo cya burundu aho mu Bufaransa.
Mu mwaka w’1999, ba mukerarugendo 8 biciwe muri Pariki ya Bwindi, muri Uganda. Icyo gihe kubera ko mu bishwe harimo Abanyamerika 2, ubutegetsi bwa Amerika bwasabye ko abicanyi (bakomoka mu Rwanda)boherezwa kuburanira muri Amerika, kandi byarakozwe. Kuki ba mpatsibihugu n’abambari babo bumva ari ari igitangaza gukora iyo bwabaga Rusesabagina akazanwa mu Rwanda, akaburanishirizwa imbere y’abo yahekuye abandi akabagira imfubyi n’abapfakazi? Ibi ni bwa bwibone n’irondaruhu byamunze ubwonko bwabo, kugeza aho bumva umugizi wa nabi yitwa atyo gusa iyo yangirije abazungu.
Impuruza ya Muzeye Antonio Guterres rero yubahwe! Twese twamagane ubukoloni bushya, kandi twemeranywe ko amaraso y’abiyita ibihangange atarusha ay’abandi agaciro.Twamagane twivuye inyuma abadushinja ibinyoma kimwe n’abadutobera amateka, kandi wa muco wacu nk’Abanyarwanda wo kwigira ku mateka,kwanga gusubira ahabi no gukorera hamwe, ni intwaro izatsinda inyangabirama!!