Umunyamakuru Gasasira Gaspard yitabye Imana muri iki gitondo cyo kuri uyu wa 7 Nzeri 2016, urupfu rwe rukaba rutarasobanuka.
Amakuru twabashije kumenya avuga ko Gasasira Gaspard yapfuye ubwo yiteguraga kujya kukazi ngo yabanje kwicara kuntebe yo kurubaraza iwe ayisinziriramo ari nayo yaguyemo kuko bagiye kumwegura basanga byarangiye.
Umukozi wo mu rugo avuga ko mu masaha ya saa kumi n’imwe z’igitondo, ari bwo Gasasira yabyutse amusaba koza imodoka, ubwo yozaga imodoka Gasasira ngo yari yicaye ku rubaraza rw’inzu agaragara ko afite integer nke, umukozi aje kumureba aho yari yicaye asanga atagihumeka.
Umurambowe wahise ujyanwa mu bitaro byitiriwe umwami Faisal ( King Faisal Hospital ) ngo hasuzumwe icyaba cyamwishe. Nubwo bikekwa ko yaba yishwe n’indwara y’umutima ( Heart disease )
Gasasira Gaspard, yabaye umunyamakuru kuva mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba ari umwe mubanyamakuru bakera bake bari basigaye kuri iy’Isi kuko abenshi batangiranye nawe umwuga w’Itangazamakuru bishwe muri Jenoside.
Gasasira Gaspard azwi nk’umunyamakuru w’intwari wahanganye bikomeye n’ingoma y’igitugu ya Perezida Habyarimana, ubwo yari umunyamakuru muri Kinyamateka ya Kiriziya gatolika yakunze kugaragara mu nkuru zikomeye, ubwo hari hatangiye igeragezwa rya Jenoside mu Bugesera, uwari Burugumesitiri Rwambuka atangiye gutwikira Abatutsi , Gasasira ntiyariye iminwa niwe wabaye uwambere kujya gufotora inzu z’Abatutsi ziri gushya zigurumana umuriro.
Sibyo gusa kuko yakunze kwandika muri Kinyamateka inkuru zamagana ubwicanyi bw’Abagogwe muri Kibirira na Bigowe aha ni mu cyahoze ari Gisenyi na Ruhengeri.
Gasasira Gaspard, nyakwigendera
Gasasira yabaye umwe mu banyamakuru bakunze kujya mu birindiro bya RPF-Inkotanyi ubwo zari zarigaruriye igice kinini cya Byumba na Ruhengeri agatangaza amakuru acukumbuye arebana n’urugamba rwa RPF.
Gasasira Gaspard yari muntu ki ?
Gasasira Gaspard yavukiye mu Kagari ka Jenda, Umudugudu wa Mataba, Umurenge wa Mugina, Akarere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, niho yakuriye ahagana muri 1973, ababyeyi be baje guhunga bamuhunganye bajya Tanzania ahitwa Biharamuro, baje kugaruka mu Rwanda 1978, ariga aza no gukora akazi gatandukanye aribwo 1990 nyuma y’igitero k’inkotanyi n’ifungwa ry’ibyitso Gasasira yinjiye mu Itangazamakuru ryandika muri Kinyamateka.
Nyuma y’ibohorwa ry’Igihugu, Gasasira yabaye S/Prefe mu kitwaga Butare ubu ni Intara y’Amajyepfo, avayo ajya gukora muri ORINFOR/RBA, mu Mvaho nshya, avayo ajya gukora muri Minisiteri y’Ubutabera ashinzwe ikinyamakuru Inkiko Gacaca, ariho yavuye ajya muri Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG).
Akaba yari ashinzwe ibijyanye no gushyira inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu murage w’isi (patrimoine de l’UNESCO).
Imana imuhe iruhuko ridashira.
Umwanditsi wacu