Umunyamakuru wa BBC ukomoka mu gihugu cya Kongo Kinshasa Jacques Matand Diyambi, yirukanwe ku kazi ke n’abayobozi ba BBC nyuma yo gukora ikiganiro n’umwanditsi w’ibitabo bihakana Jenoside yakorewe Abatutsi Charles Onana. Jacques Matand yakiriye ibaruwa imusezera mu kazi tariki ya 7 Gashyantare kandi igomba guhita ishyirwa mu bikorwa. Icyo kiganiro Jacques Matand yagikoze mu kwezi k’Ugushyingo umwaka ushize nkuko amakuru dukesha Jeune Afrique abitangaza.
Guhera mu mwaka wa 2002, Charles Onana yagiye ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi ahubwo agashinja ibinyoma ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi ndetse no kugoreka amateka y’ibyakozwe n’abasirikari b’Abafransa muri Operation Turquoise. Charles Onana akaba yari asangiye urwo ruhare n’umwanditsi Pierre Pean uheruka gupfa afata nk’umubyeyiwe.
Mu byaha byashingiweho yirukanwa, Jacques Matand ashinjwa kubogama mu nkuru akajya ku ruhande rumwe na Charles Onana atagishije n’inama abayobozi be nkuko byatangajwe n’umwanditsi mukuru Anne Look Thiam washyize umukono kuri iyo baruwa.
Ikigaragara nuko BBC yafashe umwanzuro yonyine Leta y’u Rwanda itanatanze ikirego nkuko byatangajwe na bamwe mu bayobozi b’u Rwanda barimo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa Guverinoma Dr Vincent Biruta ndetse n’Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza Yamina Karitanyi.
BBC izwiho guha urubuga abakoze Jenoside ndetse n’abayihakana; yatangaje film mbarankuru mu mwaka wa 2014 yitwa Rwanda Untold Story ihakana ku mugaragaro Jenoside yakorewe Abatutsi, haba uburyo yakozwe ndetse n’umubare w’inzirakarenganwe waguye muri Jenoside. Ibi byatumye BBC ifungirwa umurongo wa FM I Kigali.
Umunayamakuru Jacques Matand yavuze ko ashobora kuba atarahaye agaciro uburyo Pierre Pean ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi gusa amakuru ava muri BBC agaragaza ko yari ashishikajwe no gukora ikiganiro na Pierre Pean cyane cyane ko yaramaze iminsi anasoma igitabo cye kigamije kugira abatagatifu ingabo z’abafaransa ahubwo bagashinja FPR Inkotanyi yahagaritse Jenoside. Onana ahakana uruhare rw’abafaransa mu gufasha abakoraga Jenoside kandi byaremejwe na bamwe mu basirikari bakuru b’u Bufaransa, abanyamakuru ndetse n’abanditsi b’ibitabo.
BBC yaba yinyaye mu isunzu?
Iki gikorwa cyo kwirukana uyu munyamakuru cyafashwe na BBC ubwayo, abenshi baribaza niba igiye guhindura umurongo, dore ko yari yarabaye umurongo w’abahakanyi ba Jenoside ndetse n’abayikoze, bose bitwaje ko ari abanyapolitiki babarizwa mu mashyaka ya RNC, FDLR, FDU Inkingi nandi.
Iyo BBC itabaho umurongo, nta nuwari kumenya ko ayo mashyaka abaho kuko BBC yabaye inzira acengerezamo amatwara yayo babyita ubwisanzure bw’itangazamakuru. BBC ishami ry’i Kinyarwanda rikoramo cyane cyane abashinjwa kuba inshuti magara nabakoze Jenoside hamwe n’abayihakana bityo bakisanga muri BBC. Twavuga nka Ally Youssuf Mugenzi wahoze mu ngabo za kera (Ex FAR)n’abandi. Abashinjwa Jenoside bahabwa urubuga ku mugaragaro aha twavunga nka Charles Ndereyehe wahoze ayobora ISAR, ushinjwa ubwicanyi mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare n’ahandi. Mugenzi kandi akunze guha urubuga abarwanya Leta y’u Rwanda no kubaha umwanya wo gucengeza amatwara y’amashyaka yabo. Hari n’andi makuru avugako BBC yaba ifite ikibazo cy’ingengo y’imari. BBC yakabereye urugero ibindi bitangazamakuru biha urubuga abahakana Jenoside nka Charles Onana