Urukiko rw’i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nirwo rwafashe icyemezo cyo kwambura uyu Munyarwanda ubwenegihugu bw’Amerika , kandi agahita ava muri icyo gihugu, amaze guhamwa n’icyaha cyo gutanga amakuru atariyo ku mwirondoro we nyakuri.
Ubundi amazina ye nyayo ni Fideli TWIZERE, nyamara ubwo yasabaga ubwenegihugu bw’Amerika mu mwaka wa 2003 na 2004, yabeshye inzego z’abinjira n’abasohoka muri Amerika ko yitwa Pierre KALIMU, ndetse anahindura itariki y’amavuko n’aho yavukiye mu Rwanda.
Byaje gutahurwa rero ko yabeshye umwirondoro we, ndetse nawe yemera icyaha, maze muw’ 2018 urukiko rutegeka ko yamburwa ubwenegihugu kandi agahita asohoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ari nabyo byabaye tariki 21 Ukwakira 2021.
Urukiko rwafashe uyu mwanzuro, ruvuga ko TWIZERE Fideli yakoresheje uburiganya kugirango ayobye uburari, kuko akurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Urwo rukiko nta makuru arambuye rwatanze kuri icyo cyaha cya Jenoside n’aho yagikoreye, gusa ruvuga ko muw’1994 Fideli Twizere yagiye mu bitero binyuranye, birimo n’ibyatsembye imiryango ibiri y’Abatutsi.
Umwe mu bayobora urwego rushinzwe iperereza ku byaha bihungabanya umutekano imbere muri Amerika, Steve Francis, yabwiye itangazamakuru ko batazihanganira ko abanyabyaha ndengakamere nka Fideli Twizere bahindura Amerika indiri yabo.
Aya makuru ntasobanura igihugu Twizere Fideli yaba yerekejemo akimara kuva ku butaka bw’Amerika. Abazi neza imikorere y’Inzego zishinzwe Abinjira n’Abasohoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ariko, badusobanuriye ko ubusanzwe uwirukanywe muri icyo gihugu asubizwa ku mupaka yinjiriyeho iyo yaje ku nzira y’ubutaka, cyangwa agasubizwa mu gihugu avukamo. Twagerageje kubaza Ubugenzacyaha bwo mu Rwanda niba bwaba bwarakiriye Fideli Twizere ngo aburanishwe ku byaha aregwa, ariko ntibyadukundira. Turacyakurikiranira hafi aya makuru.