Umunyarwanda Gervais “Ken” Ngombwa ukurikiranweho kubeshya inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka muri Amerika byamenyekanye ko n’inkiko Gacaca zamukatiye imyaka 30.
Ikinyamakuru The Gazette kivuga ko kuwa Kane urukiko rwategetse ko Ngombwa aguma mu buroko kuko ngo iperereza ryakozwe ryasanze mu Rwanda yarakatiwe n’inkiko Gacaca kubera uruhare yaketsweho muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu wa 1994.
Umwe mu bashinzwe iperereza witwa Michael Fischels yaje mu Rwanda aho yasanze hari amadosiye yerekana ko Ngombwa yashinjwe uruhare muri Jenoside maze agakatirwa igifungo cy’imyaka 30 adahari.
Uyu mugabo w’imyaka 56 yahamijwe kandi kubeshya inzego za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishinzwe abinjira n’abasohoka agamije guhabwa ubwenegihugu, kunyura mu nzira zitemewe ashaka ubwenegihugu no guhimba ibinyoma abeshya abakozi b’uru rwego.
Ibimenyetso byagaragaje ko Ngombwa yahimbye ibinyoma kugira ngo we n’umuryango we babone ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwo we n’izindi mpunzi bimurirwaga muri iki gihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Fischels avuga ko abatangabuhamya mu rubanza rwa Ngombwa bagaragaje ko uyu mugabo yari mu bagize MDR-Power kandi ngo yanarashe abantu ndetse yanatwaraga mu modoka ye Interahamwe.
Ngombwa Gervais akurikiranweho kubeshya inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka muri Amerika (Ifoto Internet)
John Burns wunganira Ngombwa mu by’amategeko yabajije urukiko iby’uko umukiriya we yabaye mu Budage maze Fischels yemeza ko ayo makuru batayafite kandi ko atazi ko hari undi muntu witwa Gervais Ngombwa mu Rwanda.
Umucamanza Judge Linda Reade avuga ko Ngombwa batamukatira igihano mu gihe mu hari ibyo atarireguraho mu Rwanda kuko baramutse bafashe umwanzuro byatuma atoroka ubutabera.
Source: Izuba rirashe