• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Umunyarwanda wabeshye inzego za Amerika aranashinjwa uruhare muri Jenoside

Umunyarwanda wabeshye inzego za Amerika aranashinjwa uruhare muri Jenoside

Editorial 22 Jan 2016 ITOHOZA

Umunyarwanda Gervais “Ken” Ngombwa ukurikiranweho kubeshya inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka muri Amerika byamenyekanye ko n’inkiko Gacaca zamukatiye imyaka 30.

Ikinyamakuru The Gazette kivuga ko kuwa Kane urukiko rwategetse ko Ngombwa aguma mu buroko kuko ngo iperereza ryakozwe ryasanze mu Rwanda yarakatiwe n’inkiko Gacaca kubera uruhare yaketsweho muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu wa 1994.

Umwe mu bashinzwe iperereza witwa Michael Fischels yaje mu Rwanda aho yasanze hari amadosiye yerekana ko Ngombwa yashinjwe uruhare muri Jenoside maze agakatirwa igifungo cy’imyaka 30 adahari.

Uyu mugabo w’imyaka 56 yahamijwe kandi kubeshya inzego za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishinzwe abinjira n’abasohoka agamije guhabwa ubwenegihugu, kunyura mu nzira zitemewe ashaka ubwenegihugu no guhimba ibinyoma abeshya abakozi b’uru rwego.

Ibimenyetso byagaragaje ko Ngombwa yahimbye ibinyoma kugira ngo we n’umuryango we babone ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwo we n’izindi mpunzi bimurirwaga muri iki gihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Fischels avuga ko abatangabuhamya mu rubanza rwa Ngombwa bagaragaje ko uyu mugabo yari mu bagize MDR-Power kandi ngo yanarashe abantu ndetse yanatwaraga mu modoka ye Interahamwe.

-1898.jpg

Ngombwa Gervais akurikiranweho kubeshya inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka muri Amerika (Ifoto Internet)

John Burns wunganira Ngombwa mu by’amategeko yabajije urukiko iby’uko umukiriya we yabaye mu Budage maze Fischels yemeza ko ayo makuru batayafite kandi ko atazi ko hari undi muntu witwa Gervais Ngombwa mu Rwanda.

Umucamanza Judge Linda Reade avuga ko Ngombwa batamukatira igihano mu gihe mu hari ibyo atarireguraho mu Rwanda kuko baramutse bafashe umwanzuro byatuma atoroka ubutabera.

Source: Izuba rirashe

2016-01-22
Editorial

IZINDI NKURU

Ibinyoma Kongo ihimbira u Rwanda ntibishingiye ku rwango gusa, binafitanye isano n’ubuswa.

Ibinyoma Kongo ihimbira u Rwanda ntibishingiye ku rwango gusa, binafitanye isano n’ubuswa.

Editorial 20 Jul 2023
Padiri Nahimana yemeje itariki ntarengwa yo kuza mu Rwanda kwiyamamaza kuba Perezida

Padiri Nahimana yemeje itariki ntarengwa yo kuza mu Rwanda kwiyamamaza kuba Perezida

Editorial 03 Nov 2016
Impuhwe za Bihehe FDLR, yateguye Misa yo gusabira Kizito Mihigo kuri iki cyumweru

Impuhwe za Bihehe FDLR, yateguye Misa yo gusabira Kizito Mihigo kuri iki cyumweru

Editorial 22 Feb 2020
Buruseli : Rudasingwa yateguye umuhango wo kwibuka Habyarimana, Interahamwe  na  Ex. FAR, baguye kurugamba

Buruseli : Rudasingwa yateguye umuhango wo kwibuka Habyarimana, Interahamwe na Ex. FAR, baguye kurugamba

Editorial 24 Sep 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ese ko intambara ya Gatatu y’Isi yaba imaze gutangira kumugaragaro
ITOHOZA

Ese ko intambara ya Gatatu y’Isi yaba imaze gutangira kumugaragaro

Editorial 15 Oct 2016
Malawi: Vincent Murekezi afite ubwoba bwo koherezwa mu Rwanda
ITOHOZA

Malawi: Vincent Murekezi afite ubwoba bwo koherezwa mu Rwanda

Editorial 27 Jun 2017
Champions League: Shakhtar yatunguye Roma, Manchester United irokokera muri Espagne
IMIKINO

Champions League: Shakhtar yatunguye Roma, Manchester United irokokera muri Espagne

Editorial 22 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru