• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bayaherewe mu Rwambariro, Rayon Sports yakiriye amafaranga nyuma yo gushimangira umwanya wa mbere   |   09 May 2025

  • Gukura no Kubaho kwanjye byose bishingiye ku cyerekezo cya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame – Knowless   |   08 May 2025

  • Ntacyasaza Turahirwa Moses cyatuma Urumogi Rumushora mu Kiguri cy’Urwango   |   06 May 2025

  • Eric Bagiruwusa yashinze YouTube Channel ishinzwe ubuvugizi mu gushishikariza gusubirishamo imanza z’abajenosideri n’abarwanya ubutegetsi   |   05 May 2025

  • Nyuma y’imyaka 8, APR FC yegukanye igikombe cy’Amahoro 2025 itsinze Rayon Sports 2-0   |   04 May 2025

  • APR FC na Rayon Sports zabonye itike yo gukina imikino Nyafurika zizahurira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2025   |   01 May 2025

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Umunyarwanda warekuwe na Uganda yatanze ubuhamya bw’ubucakara yakoreshejwe n’uko hari abishwe n’uburozi

Umunyarwanda warekuwe na Uganda yatanze ubuhamya bw’ubucakara yakoreshejwe n’uko hari abishwe n’uburozi

Editorial 16 Sep 2019 HIRYA NO HINO, Mu Mahanga

Umunyarwanda witwa Benimana uheruka kurekurwa n’inzego z’umutekano za Uganda nyuma y’umwaka afunze azira akarengane, yatanze ubuhamya bw’uko yagiye gushakisha akazi muri Uganda ariko akaza gufungwa ndetse agakoreshwa imirimo y’uburetwa ashinjwa kutagira ibyangombwa, abo bari kumwe bikabaviramo urupfu.

Benimama w’imyaka 19 y’amavuko akomoka mu Karere ka Musanze Umurenge wa Kinigi, avuga ko ku wa 14 Nzeri 2018 aribwo yavuye iwabo yerekeza muri Uganda gushaka akazi ageze ku mupaka bamuha urupapuro rumwemerera gukomeza.

Nyuma yaje guhura n’abasirikare bo muri icyo gihugu bamusaba ibyangombwa, abereka rwa rupapuro bahita baruca, abandi bari babafatanye 30, abagera kuri 20 batanga amafaranga barabarekura, babasigarana ari 10 babajyana kubafunga.

Yasobanuye ko iyo bamaraga kubafata bababeshyaga ko nibemera ibyo bashinjwa bazahita babasubiza mu Rwanda nyamara ari amayeri yo kugira ngo babone uko urukiko rubakatira.

Nyuma babajyanye mu rukiko bashinjwa kwinjira muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bakatirwa gufungwa amezi 18 ariko ushoboye kwishyura miliyoni 1.5 y’amashilingi bakamurekura.

Bamaze gukatirwa bajyanywe muri Gereza ya Kisoro ariko hashize ukwezi baza kuhabakura bajyanwa aho bita Kiburara batangira gukoreshwa imirimo isa n’ubucakara ari naho Benimana ku wa 14 Nzeri 2019 yarangirije igifungo cy’umwaka yakatiwe ahita yoherezwa mu Rwanda.

Ati “Tuhageze batangira kuduhingisha, abo twahasanze bakanadukubita batubwira ko ‘akazi twaje gushaka ko guhinga twakabonye’ ngo dutangire. Hari ahantu hari amashyamba arimo amahwa y’imishubi gusa bakatujyanamo ngo tubirandure n’intoki, bamwe bagapfiramo.”

Benimana yavuze ko uwagiraga Imana ntapfiremo byanamugoraga kubaho ubuzima bwaho kubera kutabumenyera ariko abahamaze igihe hari ubwo babahinduriraga bagahabwa akazi ko kuragira inka ariko kadahemberwa.

Yasobanuye ko birirwaga bahinga umubyizi w’umunsi umwe Leta ya Uganda ikawubarira amashilingi 100 igihe umuntu agiye gutaha mu Rwanda akaba aribwo ayahabwa akayakoresha nk’itike imucyura.

Ati “Bankubitaga aho babonye, abandi twari kumwe babavanaga aho bakabajyana i Mbarara bameze nabi ntabwo namenya niba barakize cyangwa barapfaga ariko nabonye abantu nk’umunani babakura aho bameze nabi.”

Benimana avuga ko muri Gereza ya Kisoro yabanje gufungirwamo, yayisizemo abanyarwanda barenga 30, Gereza ya Kabare yimuriwemo ayisangamo abandi banyarwanda 40 naho iya Kiburaro yagiyemo bwa nyuma yayisizemo abasaga 20.

Benimana avuga ko abanyarwanda baba bafungiye muri Gereza za Uganda babaho nabi ku buryo hari n’abapfa bishwe n’ibikoresho byogeshwa amasafurika bagaburirwa n’abandi bagororwa.

Ati “Uwapfiriyeyo bashatse ibyo bogesha amasafuriya barabivungura bamushyirira mu biryo arabirya arapfa. Amaze gupfa umurambo we barawupakira ntitwamenye aho bawujyanye.”

Benimana yasobanuye ko uwo munyarwanda yishwe n’abagororwa b’abanya-Uganda bamuhora ko agerageza gufasha abanyarwanda babaga bagejejwe muri iyo Gereza bwa mbere.

Ati “Iyo ugiye gutaha bakujyana ku bitaro bakaguha imiti ku buryo utaha nta kibazo ariko inkovu nko ku kibuno ziba ziriho.”

U Rwanda rwakomeje kugaragaza ko hari abaturage barwo bakorerwa iyicarubozo aho bafungiye muri Uganda kandi bigakorwa n’inzego z’umutekano.

2019-09-16
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda:Abakobwa batari baryamana n’ Abasore (Amasugi) bagiye kujya bahembwa

Uganda:Abakobwa batari baryamana n’ Abasore (Amasugi) bagiye kujya bahembwa

Editorial 27 Jan 2017
Bugesera: Afunzwe akekwaho kwiyitirira imirimo adakora akanatanga ibyangombwa by’ibihimbano

Bugesera: Afunzwe akekwaho kwiyitirira imirimo adakora akanatanga ibyangombwa by’ibihimbano

Editorial 22 Jun 2016
Perezida Ndayishimiye yiyemereye ko yatanze ruswa ku manywa y’ihangu

Perezida Ndayishimiye yiyemereye ko yatanze ruswa ku manywa y’ihangu

Editorial 08 Apr 2025
Meghan n’Igikomangoma Harry bagaragaye bwa mbere mu ruhame nyuma yo kurushinga (Amafoto)

Meghan n’Igikomangoma Harry bagaragaye bwa mbere mu ruhame nyuma yo kurushinga (Amafoto)

Editorial 24 May 2018

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru