Umunyarwanda witwa Benimana uheruka kurekurwa n’inzego z’umutekano za Uganda nyuma y’umwaka afunze azira akarengane, yatanze ubuhamya bw’uko yagiye gushakisha akazi muri Uganda ariko akaza gufungwa ndetse agakoreshwa imirimo y’uburetwa ashinjwa kutagira ibyangombwa, abo bari kumwe bikabaviramo urupfu.
Benimama w’imyaka 19 y’amavuko akomoka mu Karere ka Musanze Umurenge wa Kinigi, avuga ko ku wa 14 Nzeri 2018 aribwo yavuye iwabo yerekeza muri Uganda gushaka akazi ageze ku mupaka bamuha urupapuro rumwemerera gukomeza.
Nyuma yaje guhura n’abasirikare bo muri icyo gihugu bamusaba ibyangombwa, abereka rwa rupapuro bahita baruca, abandi bari babafatanye 30, abagera kuri 20 batanga amafaranga barabarekura, babasigarana ari 10 babajyana kubafunga.
Yasobanuye ko iyo bamaraga kubafata bababeshyaga ko nibemera ibyo bashinjwa bazahita babasubiza mu Rwanda nyamara ari amayeri yo kugira ngo babone uko urukiko rubakatira.
Nyuma babajyanye mu rukiko bashinjwa kwinjira muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bakatirwa gufungwa amezi 18 ariko ushoboye kwishyura miliyoni 1.5 y’amashilingi bakamurekura.
Bamaze gukatirwa bajyanywe muri Gereza ya Kisoro ariko hashize ukwezi baza kuhabakura bajyanwa aho bita Kiburara batangira gukoreshwa imirimo isa n’ubucakara ari naho Benimana ku wa 14 Nzeri 2019 yarangirije igifungo cy’umwaka yakatiwe ahita yoherezwa mu Rwanda.
Ati “Tuhageze batangira kuduhingisha, abo twahasanze bakanadukubita batubwira ko ‘akazi twaje gushaka ko guhinga twakabonye’ ngo dutangire. Hari ahantu hari amashyamba arimo amahwa y’imishubi gusa bakatujyanamo ngo tubirandure n’intoki, bamwe bagapfiramo.”
Benimana yavuze ko uwagiraga Imana ntapfiremo byanamugoraga kubaho ubuzima bwaho kubera kutabumenyera ariko abahamaze igihe hari ubwo babahinduriraga bagahabwa akazi ko kuragira inka ariko kadahemberwa.
Yasobanuye ko birirwaga bahinga umubyizi w’umunsi umwe Leta ya Uganda ikawubarira amashilingi 100 igihe umuntu agiye gutaha mu Rwanda akaba aribwo ayahabwa akayakoresha nk’itike imucyura.
Ati “Bankubitaga aho babonye, abandi twari kumwe babavanaga aho bakabajyana i Mbarara bameze nabi ntabwo namenya niba barakize cyangwa barapfaga ariko nabonye abantu nk’umunani babakura aho bameze nabi.”
Benimana avuga ko muri Gereza ya Kisoro yabanje gufungirwamo, yayisizemo abanyarwanda barenga 30, Gereza ya Kabare yimuriwemo ayisangamo abandi banyarwanda 40 naho iya Kiburaro yagiyemo bwa nyuma yayisizemo abasaga 20.
Benimana avuga ko abanyarwanda baba bafungiye muri Gereza za Uganda babaho nabi ku buryo hari n’abapfa bishwe n’ibikoresho byogeshwa amasafurika bagaburirwa n’abandi bagororwa.
Ati “Uwapfiriyeyo bashatse ibyo bogesha amasafuriya barabivungura bamushyirira mu biryo arabirya arapfa. Amaze gupfa umurambo we barawupakira ntitwamenye aho bawujyanye.”
Benimana yasobanuye ko uwo munyarwanda yishwe n’abagororwa b’abanya-Uganda bamuhora ko agerageza gufasha abanyarwanda babaga bagejejwe muri iyo Gereza bwa mbere.
Ati “Iyo ugiye gutaha bakujyana ku bitaro bakaguha imiti ku buryo utaha nta kibazo ariko inkovu nko ku kibuno ziba ziriho.”
U Rwanda rwakomeje kugaragaza ko hari abaturage barwo bakorerwa iyicarubozo aho bafungiye muri Uganda kandi bigakorwa n’inzego z’umutekano.