Umugabo w’Umunyarwanda witwa Ndayambaje Phenias uzwi ku ka zina ka Yamba wo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera, yakubiswe agirwa intere n’inzego z’umutekano za Uganda mbere yo kujugunywa ku mupaka wa Cyanika.
Yamba w’imyaka 32 y’amavuko, ni mwene Ntabareshya na Nyirakibibiro, yakubiswe ubwo yazaga mu Rwanda aturutse muri Uganda, yagera hafi n’umupaka agakubitwa n’inzego z’umutekano za Uganda, mbere yo kujugunywa ku mupaka w’u Rwanda ari na ho yararujwe n’ubuyobozi ku ruhande rw’u Rwanda akajyanwa kwa muganga.
Ndayambaje wakubiswe n’inzego z’umutekano za Uganda
Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, ari na we watangaje iby’aya makuru ku rukuta rwe rwa Twitter, yamaganye ibyakorewe Ndayambaje mu gihe habura umunsi umwe ngo abakuru b’ibihugu bya Uganda n’u Rwanda bahurire muri Angola bareba uko basuzuma ikibazo cy’umubano mubi uri hagati y’ibihugu byombi.
Ndayambaje yiyongereye ku bandi Banyarwanda bagiye bakubitwa bakagirwa intere cyangwa bakamburwa ibyo batunze byose, mbere yo kujugunywa ku mupaka w’u Rwanda.
Nta minsi ibiri ishize humvikanye inkuru ya Manishimwe Erias n’umuryango we ugizwe n’umugore n’abana batatu ukomoka mu Murenge wa Rwinkwavu muri Kayonza wanyazwe imitungo ye yose n’Abanya-Uganda, mbere yo kuzanwa akajugunywa ku mupaka wa Cyanika nta n’imperekeza.
Hari n’izindi ngero nyinshi z’abantu bagiye bahura n’isanganya kuva umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda watangira mu myaka ibiri ishize. Muri aba harimo n’abagiye bakorerwa iyicarubozo no gukubitwa bakabura ubuzima.
Abaturage ba Uganda n’ab’u Rwanda bategerezanyije amatsiko ibizava mu nama iteganyijwe kuri iki cyumweru, izahurirwamo n’abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Angola.
U Rwanda rukomeza kugira inama abaturage barwo kutajya muri Uganda bitewe n’ihoterwa bakorerwa.