• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Umunyarwanda yiciwe muri Uganda urw’agashinyaguro ashyingurwa mu ibanga

Umunyarwanda yiciwe muri Uganda urw’agashinyaguro ashyingurwa mu ibanga

Editorial 06 Jan 2020 INKURU NYAMUKURU

Nsabimana Emmanuel w’imyaka 42 y’amavuko wari usanzwe uba muri Uganda yasobanuye iby’urupfu rw’agashinyaguro rwakorewe mugenzi we w’umunyarwanda babana, nyuma akaza gushyingurwa mu muhezo n’inzego z’umutekano zo muri iki gihugu n’abayobozi baho.

Tariki ya 31 Ukuboza nibwo uwitwa Mbonabaheka Célestin, wari utuye Kisoro muri Uganda, yishwe n’abantu batazwi azizwa kuba yari agiye gutabara umuturanyi we w’umunyarwanda wari utewe n’abantu batamenyekanye bashaka kumwica.

Uyu Mbonabaheka yabaga muri Uganda mu buryo bwemewe n’amategeko, akora akazi ko gutaka inzu akoresheje urwondo, mu gihe atabonye ako kazi yakoraga indi mirimo irimo ubuhinzi n’ibindi nk’uko Nsabimana abivuga.

Nsabimana avuga ko akimara kumenya ko mugenzi we yapfuye, yihutiye kujya gushaka umurambo we ngo ushyingurwe ariko aza gusanga Polisi ya Uganda yamaze kuwushyingura.

Ati “Yishwe mu ijoro ribanziriza Ubunani kuri 31 Ukuboza, mu gitondo ku ya Mbere Mutarama nibwo bampamagaye bambwira ko bamwishe, nageze aho yiciwe mpasanga amaraso menshi, nkurikiranye aho umurambo we uri ngo tumushyingure, abapolisi ba Uganda barambwiye ngo ninkomeza kumukurikirana baraduhambiranya banaduce miliyoni nyinshi, nyuma nibo bamwishyinguriye nta muntu n’umwe uhari.”

Akomeza avuga ko uyu nyakwigendera yazize kuba yari agiye gutabara mugenzi we w’umunyarwanda bari bagiye kwica.

Ati “Ubundi abantu bamwishe bari bateye urugo rw’umunyarwanda witwa Bayavuge Denys baturanye, yatatse atabaza ngo baramwishe, ntihagira undi umutabara kuko iyo utewe uri umunyarwanda nta mugande wagutabara, nibwo uyu nyakwigendera yabyutse akivuga ngo komera, bahise bakubita urugi rwe baramusohora bamutema mu mutwe, urutirigongo, bamuca akaboko n’amaguru bamuta aho.”

Akomeza avuga ko imodoka y’abayobozi bo muri Uganda ariyo yamutwaye nyuma aza gushyingurwa na polisi mu irimbi rya Kisoro nta muntu n’umwe wo mu muryango we bamenyesheje cyangwa undi munyarwanda mugenzi we.

Abo mu muryango wa nyakwigendera bavuga ko batewe intimba no kuba umuntu wabo yarishwe urw’agashinyaguro agashyingurwa batabimenyeshejwe.

Mukamazera Béatrice ni umugore wa nyakwigendera, yavuze ko urupfu rw’umugabo we rutazigera rumuvamo.

At “Iyo nibura batwemerera no kumushyingura, batwicire umuntu nabi azizwa gutabara mugenzi we bahoraga ko ari umunyarwanda, banamushyingure tudahari? Ibi bintu Uganda iba ikwiye kubibazwa rwose, ubu nsigaranye ikibazo gikomeye cy’uko nzarera abana bane ansigiye.”

Mbonabaheka yari amaze imyaka umunani aba muri Uganda, asize umugore n’abana bane kuri ubu batuye mu Murenge wa Kinoni mu Karere ka Burera.

Muri abo bana harimo uw’imyaka 12 wabaga muri Uganda, yahise acyurwa na Nsabimana asubizwa mu muryango we.

Nsabimana wavuze ko atazasubira muri Uganda ukundi, yasabye abanyarwanda bafite ibitekerezo byo kugana muri iki gihugu cy’abaturanyi ko babyibagirwa kuko n’abariyo bahigwa ngo bicwe abandi bagafungwa.

Umuryango wa nyakwigendera wasazwe n’agahinda nyuma y’uko ubuve uwo wakundaga

Nsabimana yatanze ubuhamya bw’uburyo Mbonabaheka yishwe urw’agashinyaguro

2020-01-06
Editorial

IZINDI NKURU

Kudeta mu Rwanda interahamwe n’ibigarasha birota, ni filime itabona abayikina n’abayireba

Kudeta mu Rwanda interahamwe n’ibigarasha birota, ni filime itabona abayikina n’abayireba

Editorial 04 Sep 2024
Jean Paul Ntagara wahoze muri RNC yanyomoje Kayumba Nyamwasa ku kibazo cya Ben Rutabana aho yamugereranyije na Bagosora, aratubwira imikorere ya RNC, P5 n’Abaryankuna

Jean Paul Ntagara wahoze muri RNC yanyomoje Kayumba Nyamwasa ku kibazo cya Ben Rutabana aho yamugereranyije na Bagosora, aratubwira imikorere ya RNC, P5 n’Abaryankuna

Editorial 13 Jul 2020
Udushya mutamenye mu ruzinduko rwa Perezida Tshisekedi mu Bwongereza, abasirikari babiri bamurinda baracyafungiwe muri icyo gihugu

Udushya mutamenye mu ruzinduko rwa Perezida Tshisekedi mu Bwongereza, abasirikari babiri bamurinda baracyafungiwe muri icyo gihugu

Editorial 21 Oct 2022
Burundi: Utazi umwanzi acirira FDLR.

Burundi: Utazi umwanzi acirira FDLR.

Editorial 28 Sep 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kagame muri Africa y’Epfo yavuze ko u Rwanda rukeneye abashora imari mu buhinzi
UBUKUNGU

Kagame muri Africa y’Epfo yavuze ko u Rwanda rukeneye abashora imari mu buhinzi

Editorial 11 Nov 2019
Mu mvugo y’abajenosideri, ishyaka CNDD-FDD risanga kuvuga Jenoside yakorewe Abatutsi ari”ukwiriza”!
Amakuru

Mu mvugo y’abajenosideri, ishyaka CNDD-FDD risanga kuvuga Jenoside yakorewe Abatutsi ari”ukwiriza”!

Editorial 06 Jan 2025
Rwatubyaye Abdoul yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Shkupi, Djabel atangira akazi muri Iraq
Amakuru

Rwatubyaye Abdoul yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Shkupi, Djabel atangira akazi muri Iraq

Editorial 13 Feb 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru