Kuva mu mpera za Nyakanga nibwo amakuru y’ifungwa ry’umunyemari Nkubiri Alfred yatangiye gusakara aho bivugwa ko akurikiranyweho uruhuri rw’ibyaha birimo kwinjiza mu gihugu ifumbire itujuje ubuziranenge.
Amakuru dukesha IGIHE avuga ko Nkubiri, umunyemari wamenyekanye cyane mu Ntara y’Iburasirazuba kubera ibikorwa bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi ari mu maboko ya polisi akurikiranyweho ibyaha bitandukanye.
Muri ibyo byaha bivugwa ko Nkubiri akurikiranyweho, harimo gukoresha impapuro mpimbano, kwinjiza mu gihugu ifumbire itujuje ubuziranenge ndetse n’ibindi bishingiye ku makimbirane yagiranye n’umwe mubo bari basanzwe bakorana mu kugeza ku baturage inyongeramusaruro wari ufite isoko ryo mu Ntara y’Amajyaruguru.
Nta nzego ziremeza iby’itabwa muri yombi rya Nkubiri gusa ifungwa rye bivugwa ko rifitanye isano n’ifumbire yo mu bwoko bwa DAP yari yakuye muri Arabia Saudite ariko Minagri igasanga ifite ikibazo cy’ubuhehere buri hejuru ugereranyije n’ubwemewe mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.
Iki kibazo kimaze kugaragara, Minagri yandikiye Nkubiri imusaba gusubizayo iyo fumbire nyuma y’isuzuma ryakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuziranenge(RSB) ubugira gatatu maze inshuro ebyiri bikagaragara ko ifite ikibazo ku buhehere.
Minagri yagaragaje ko ibyemezo by’ubushobozi bw’ifumbire bitangwa na nyir’uruganda byakemanzwe kuko ngo amakuru yari ariho yari atandukanye n’ibyanditswe ku mifuka, kandi ko nta bisobanuro Nkubiri yabitanzeho.
Ibi byatumye tariki ya 31 Gicurasi 2016, iyi Minisiteri yandikira Nkubiri ibaruwa imusaba gusubiza iyo fumbire aho yayikuye bitarenze iminsi 15, ariko ngo ntiyubahiriza amabwiriza ahubwo ayiha abaturage bo mu Turere twa Gakenke, Nyabihu na Rubavu.
Nkubiri Alfred
Ifumbire yazanywe mu Rwanda na sosiyete Enas y’umushoramari Alfred Nkubiri ni toni 733, ifite agaciro ka miliyoni zigera kuri 500 z’amafaranga y’u Rwanda.
Source : Igihe.com