• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Umunyezamu Ntwari Fiacre yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo

Umunyezamu Ntwari Fiacre yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo

Editorial 28 Jul 2024 Amakuru, IMIKINO, Mu Mahanga, Mu Rwanda

Nyuma yaho Umunyezamu w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Ntwari Fiacre, asinyiye ikipe ya Kaizer Chiefs yo muri muri Afirika y’Epfo yerekanywe nk’umukinnyi wayo mushya.

Mu minsi ishize ni bwo hamenyekanye amakuru yavugaga ko Ntwari Fiacre wakiniraga TS Galaxy FC yamaze gusinyira Kaizer Chiefs na yo ikina shampiyona ya Afurika y’Epfo.

Kuri iki cyumweru tariki ya 28 Nyakanga 2024 nibwo ikipe ya Kaizer Chiefs yahamije amakuru y’uko yasinyishije Ntwari Fiacre, iyi kipe yabihamije ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Instagram na X yahoze izwi nka Twitter.

Iyi Kipe ya Kaizer Chiefs iri mu zikomeye muri Afurika y’Epfo no muri Afurika muri rusange, yatangaje ko Ntwari yasinye amasezerano y’imyaka 4 ishobora kongerwaho undi umwe.

Amakuru ava muri kiriya Gihugu avuga ko aya masezerano yasinye? ntwari yaba yatanzweho ari hagati y’ibihumbi 300$ na 400$.

Ntwari kandi aherutse gusezera ikipe ya TS Galaxy yari amazemo umwaka umwe ayikinira.

Fiacre yagize ati “Ndashaka gushimira Chairman Tim Sukazi n’itsinda ry’abatoza bayobowe na Sead Ramović ndetse n’umutoza w’abanyezamu, Greg Etafia ku bw’amahirwe bampaye yo gukinira ikipe nziza.”

Yakomeje ashimira abakinnyi bagenzi be ku bwo kumwakirana urugwiro.

Ati” Ndashimira kandi bagenzi banjye, mwanyakiranye yombi. Ndabashimira ku bw’urukundo rwanyu mwanyeretse.”

Fiacre ati “Abafana badasanzwe, ndabashimira ku bw’urukundo mwanyeretse. Mwarakoze. Ndifuriza amahirwe masa TS Galaxy FC. Nzahora mbitse kure umwambaro wa TS Galaxy.”

Mbere y’uko ava mu Rwanda, Fiacre yazamukiye mu Intare FC, akinira APR FC, Marines FC na AS Kigali yavuyemo ajya muri TS Galaxy FC.

2024-07-28
Editorial

IZINDI NKURU

Major “Katulebe” wari umugaragu ukomeye wa FDLR, yishyikirije ingabo za Loni ziri muri Kongo, MONUSCO, akaba yiyongereye ku bandi benshi bamaze kubona ko gukorana na FDLR ari ukwihamagarira urupfu!

Major “Katulebe” wari umugaragu ukomeye wa FDLR, yishyikirije ingabo za Loni ziri muri Kongo, MONUSCO, akaba yiyongereye ku bandi benshi bamaze kubona ko gukorana na FDLR ari ukwihamagarira urupfu!

Editorial 31 Dec 2020
Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abakoresha abana imirimo ivunanye

Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abakoresha abana imirimo ivunanye

Editorial 10 Apr 2016
Amafoto – Amavubi y’u Rwanda yanganyije na Harambe Stars ya Kenya igitego kimwe kuri kimwe mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi 2022

Amafoto – Amavubi y’u Rwanda yanganyije na Harambe Stars ya Kenya igitego kimwe kuri kimwe mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi 2022

Editorial 05 Sep 2021
Police FC yatangiye umwiherero w’icyumweru kimwe mu karere ka Rubavu hitegurwa umwaka w’imikino wa 2025-2026

Police FC yatangiye umwiherero w’icyumweru kimwe mu karere ka Rubavu hitegurwa umwaka w’imikino wa 2025-2026

Editorial 21 Jul 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Caporal Rucyahintare Cyprien ngo wafatiwe i Burundi ntabaho muri RDF – Brig Gen.  Nzabamwita
Mu Rwanda

Caporal Rucyahintare Cyprien ngo wafatiwe i Burundi ntabaho muri RDF – Brig Gen. Nzabamwita

Editorial 16 Mar 2016
Byinshi wamenya kuri Bombe Hydrogene Koreya ya Ruguru yagerageje igakangaranya Isi.
Mu Rwanda

Byinshi wamenya kuri Bombe Hydrogene Koreya ya Ruguru yagerageje igakangaranya Isi.

Editorial 05 Sep 2017
Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro ikomeje guhata imyanya abatarifuje gufatanya nayo
ITOHOZA

Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro ikomeje guhata imyanya abatarifuje gufatanya nayo

Editorial 11 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru