• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Munezero Valentine afatanyije na Mukandayisenga Benitha begukanye irushanwa rya Beach Volleyball   |   16 Jun 2025

  • APR BBC yabaye ikipe ya mbere mu Rwanda igeze ku mwanya wa Gatatu mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL)   |   13 Jun 2025

  • Ububirigi, ibere ritindi ryonsa imitwe yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda     |   12 Jun 2025

  • Burundi: Ntagitunguranye CNDD-FDD yihaye imyanya yose mu matora atarimo abo bari bahanganye   |   12 Jun 2025

  • Wisunga umugabo mbwa mugakubitirwa hamwe, bizwi na Frank Ntwali nyuma yo kwisunga Kayumba Nyamwasa   |   11 Jun 2025

  • Ipfundo ry’urwango rutera abanyaburayi gusebya u Rwanda mu bitangazamakuru   |   11 Jun 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Umurage wa Perezida Nkurunziza mu myaka 15 amaze ku butegetsi: Ese CNDD FDD yahawe ubutegetsi yiteguye?

Umurage wa Perezida Nkurunziza mu myaka 15 amaze ku butegetsi: Ese CNDD FDD yahawe ubutegetsi yiteguye?

Editorial 05 May 2020 INKURU NYAMUKURU

Igihugu cy’u Burundi kiri kwitegura amatora y’umukuru w’igihugu azaba muri uku kwezi kwa Gicurasi 2020, aho Perezida Nkurunziza yemeye kuva kuri uyu mwanya agahereza inkoni y’ubushumba Gen Maj Evariste Ndayishimye. Abenshi bishimiye ko Nkurunziza agiye kuko barambiwe  ubutegetsi bwe atari Demokarasi bishimiye nkuko hari ababivuga. Perezida Nkurunziza yagiye ku butegetsi kubera amasezerano y’Arusha yahuzaga impande zose zitumvikanaga mu Burundi, aho yayoboye imyaka itanu y’inzibacyuho kuva mu mwaka wa 2005 kugeza mu mwaka wa 2010. Mu matora ya 2010 CNDD yaciye murihumye isenya amashyaka yose mubyo bise “Nyakurisation” ni ukuvuga amashayaka akomeye bayaciyemo ibice, haba UPRONA Nyakuri ndetse na FLN Nyakuri zishamikiye kuri CNDD FDD. Ibi bakaba ari isomo bakuye mu Rwanda ubwo amashyaka ataravuagaga rumwe na MRND na CDR yaciwemo ibice byiswe “Pawa” bityo haba PL Pawa na MDR Pawa.

Mbere yo kwiba amatora ya 2010, CNDD FDD yabanje igikorwa cyo kwikiza abari abasirikari bakomeye ba Agathon Rwasa ibashyira ku ruhande abanda irabica kuko amasezerano y’amahoro ya Arusha yavugaga 50% byabahoze mu gisirikari cy’u Burundi ndetse na 50% byabahoze mu barwanyi ko aribo bagomba kujya mu mitwe y’ingabo n’inzego zishinzwe umutekano w’u Burundi. Mu rwego rwo kwiharira 50%, CNDD FDD yikijije abo muri FLN. Ikaba ari nayo nzigo nkuru iri hagati ya CNDD FDD na CNL ya Agathon Rwasa. Kuko gusenya igisirikari bitari kumworohera, CNDD FDD yabanje gukora igipolisi cy’u Burundi kigizwe n’ababaga muri CNDD FDD. Umwaka wa 2015 wagoye Nkurunziza cyane, kuko kugirango CNDD FDD yemeze ko azongera kwiyamamaza byakozwe iminsi mike mbere y’amatora. Nuko abenshi birara mu mihanda, Perezida Nkurunziza yitwaza Coup D’Etat yapfubye tariki ya 13 Gicurasi 2015, abona uko yikiza abamurwanyaga abashinja gushaka kumukura ku butegetsi ku ngufu.

Hagati y’umwaka wa 2015 na 2020, byabaye ibihe bikomereye u Burundi, kuko CNDD yari ihangayikishijwe nuburyo izaguma ku butegetsi kuruta uko ikorera abaturage. Muri icyo gihe kandi, impunzi zigera ku bihumbi 300 zahungiye mu bihugu byose bihana imbibe n’u Burundi abanda benshi baricwa.  Umwaka wa2015 kandi nibwo CNDD FDD yagombaga kugira abo igerekaho ibibazo by’u Burundi kugirango igaragaze ko bidaturuka imbere mu gihugu. Mu baje ku isonga harimo u Rwanda, u Bubiligi, Ubumwe bw’iburayi ndetse na Leta zunze ubumwe z’Amerika. Mu mwaka wa 2018, CNDD FDD yakoresheje amatora bagamije ko Nkurunziza akomeza ariko nabo ubwabo babonye ko bazaba bikoreye ibuye rishyushye bahitamo kumusimbuza. Si Demokarasi rero. Ikindi gushimira ko Nkurunziza avuyeho assize u Burundi mu macakubiri no mu bukene bukabije mu myaka 15 amaze ku butegetsi ntabwo aribyo gushimirwa.

CNDD FDD igeze ku butegetsi yananiwe gutandukana na CNDD FDD yo mu ishyamba

CNDD FDD yirirwa iririmba ngo “Carabavunye ntibarekura” nyamara babizi neza ko bahawe igihugu ku meza kuko nta komini nimwe y’u Burundi bigeze bafata. CNL ya Agatho Rwasa niyo ibasubiza ko “Cabavunye kitarabavunye” ku mpamvu ko FLN PALIPEHUTU niyo yageragezaga kurwana nyuma yigizwayo na FDD CNDD. Iyo witegereje neza ukareba CNDD FDD uko yashinzwe kugeza igeze ku butegetsi, umuntu yibaza niba mu byukuri igihe cyari kigeze ko bajya ku butegetsi, cyane cyane ko abayobozi bayo bageze ku butegetsi bakomeje kubaho nk’inyeshyamba. Abari muri CNDD FDD bize barahejwe hanyuma abahoze ari abarwanyi babo bibera mu byaha kubera umuco wo kudahana. CNDD FDD yashinzwe ku mugaragaro tariki 24 Ukuboza 1994, nyuma y’amezi atanu Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ihagaritswe na FPR Inkotanyi. Interahamwe na Ex FAR bagihugungira muri Kongo mu gice cya Kivu y’amajyepfo byagaragaye ko bakoranye bya hafi na hafi. Bakigera ku butegetsi kandi, Nkurunziza yagaragaye ko avugirwamo cyane n’akazu k’abajenerali bari bayobowe na Adolphe Nshimirimana. Ikindi cyagaragaye muri CNDD FDD bakigera ku butegetsi ni ugushyira imbere aho bakomoka;

Perezida Nkurunziza kutagira ijambo muri CNDD FDD ngo abashyire ku murongo nuko nawe atatangiranye nayo: Nkurunzia yinjiye muri CNDD FDD muri 1996 nyuma y’imyaka ibiri ishinzwe, yinjizwa na Hussein Radjabu kuko mbere yabaga muri FLN PALIPEHUTU. Usibye kwigizayo abanyabwenge no guteza imbere irondakarere muri CNDD FDD haranzwemo kwicana cyane hagati yabo bataragera ku butegetsi; bityo ibyo bakoze guhera mu mwaka wa 2015 akaba ribyo byabaranze mugihe cy’intambara, doreko abari bazwiho ubugome aribo bari bayobowe inzego z’umutekano mu mwaka wa 2015. Aha twavuga nkabari mu nzego z’iperereza zashimuse zikanica urubyiruko rwinshi rwamaganye ubutegetsi bwa CNDD FDD, muri abo twavuga nka Adolphe Nshimiyimana, Gervais Ndirakobuca Alias Ndakugarika, Disma Sindaye Alian Gafuni, Godefroid Bizimana Alias Vurumayi na Etienne Ntakarutimana.

CNDD FDD yateye burundu umugongo amasezerano y’Arusha

Amasezerano y’Arusha aho umuhuza yari Nyakwigendera Nelson Mandela yashyizweho umukono tariki 2 Ukuboza 2002, yemezaga ko abahutu n’abatutsi bagomba kungana munzego zose z’umutekno, CNDD FDD ikanangira ikavugako bagomba kuba 85% ku bahutu na 15% ku batutsi, ariko nyuma y’igitutu cy’amahanga bakabyemera. Kuribo bumvaga bagomba guhabwa inzego zose z’ubutegetsi. Ingabo za CNDD FDD zikivangwa na Ex FAB ntabwo bigeze bumva batekanye mugihe banganya umubare n’Abatutsi; ahubwo bahoraga babwirwa kuba maso, niyo mpamvu mu bigo bya gisirikari, byari bigoye kubona abahoze muri CNDD FDD basabana na bagenzi babo muri nzu abasirikari bariramo (Officers Mess) kuko bari barababwiye kubirinda ngo batazahindura ibitekerezo byabo. Ikindi abasirikari bakuru bagiraga ipfunwe kubera kutanganya amashuri, ubumenyi n’ubushobozi na bagenzi babo bari basanze mu gisirikari cya leta. Niyo mpamvu bihezaga kuko batari kubona ibyo baganira bagahunga bagenzi babo, bityo bashinga utubari tuzwi nka “Iwabo w’abantu”, ndetse n’”Iwabo w’abasigaye” mu Kamenge twombi tukaba utwa Adolphe Nshimirimana bashinga n’utundi nka Bel Air ndetse na Mpirindi kugirango bahure baganire bisanzuye nta Batutsi babarimo.

Kuri CNDD FDD, yaba UPRONA yaba FRODEBU ni abanzi bahoraho, CNDD yabanje kubima imyanya bakwiye muri guverinoma aho bashinjaga UPRONA gukorana n’aba Ex FAB naho FRODEBU gukorana na FLN PALIPEHUTU. CNDD FDD yahinduye amasezerano y’Arusha iyagira ibipapuro kandi ariyo ya tumye u Burundi buva mu ntambara CNDD FDD itari buzigere narimwe itsinda.

CNDD FDD kwiyambaza FDLR nk’umucunguzi wabo

Nyuma yo kwiba amatora ya 2010, CNDD FDD yahise yibaza uburyo izabigenza muri 2015, dore ko babonaga ko imyaka icumi iteganwa n’amasezerano y’Arusha izaba irangiye. CNDD FDD yiteguye intambara yohereza imbonerakure kwitoreza muri Kongo, binjiza Interahamwe mu mbonerakure kuko igisirikari cyari kitaraba 100% mu maboko ya CNDD FDD.  Imyaka mike mbere ya 2015, nibwo byagaragaye ko mu Burundi harimo abasirikari bavuga ikinyarwanda naho ari FDLR yinjijwe. Ubwo muri 2015 habaga imyigaragambyo yo kwamagana kwiyamamaza kwa Nkurunziza bikozwe cyane cyane n’urubyiruko, byagaragaye ko bahohotowe n’interahamwe. Nyuma yaho, Nkurunziza yashyize izo nterahamwe mu bigo byegereye u Rwanda kugeza nubwo bagabye ibitero mu Rwanda mu mwaka wa 2018  bakica abaturage 4 bagakomeretsa abanda 16 ndetse bagatwika n’imodoka bakambura n’abaturage. Ibyo bitero byabaye kuburyo bukurikira: Tariki ya 1 Ukwakira 2018 bateye Nyabimata bica 2 bakomeretsa abandi babiri, tariki ya 19 Kanama 2018 bateye Nyamagabe, Cyitabi bica babiri hakomereka umunani naho Bweyeye batera ibirindiro bya Gisirikari, I Rusizi batera gerenade ikomeretsa bane.

Umurage Abarundi bazibukira kuri Nkurunziza

Abakunda Nkurunziza bemeza ko yicisha bugufi, akaba umuntu w’umunyamahoro unasenga, ariko abamuzi neza bavuga ko igihugu cy’u Burundi cyazahajwe n’intambara kitari gikwiye umuyobozi nka Nkurunziza, wiyerekana uko atari aho ashyira imbere amasengesho kandi abaturage ashinzwe kurinda abica umusubirizo ndetse ntiyihanganire abatari muri CNDD FDD. Agaragara afungura koperative, utubari……ibintu byari gukorwa n’umukuru w’ikomini, intara cyangwa minisitiri runaka. Agaragara kandi mu bintu byo hasi cyane kandi hari ibyo hejuru bimutegereje. Ubwo Inteko Ishingamategeko yaganiraga ku mushinga wo guha impamba ingana na miliyari y’amarundi Perezida Nkurunziza, bakanamugira Imboneza y’amaho, umushingamateka Banciryanino Fabien yabaye nkuvuga icyo Abarundi bazibukira kuri Nkunziza ko azwiho kwita abatavuga rumwe na CNDD FDD “Mujeri” bivuga ko bakwiye gupfa, kandi ko adakwiye kuba imboneza yamaho kuko ntacyo yamariye u Burundi usibye kubushyira mu bukene, ndetse ku buyobozi bwe bwaranzwe n’ubwicanyi bw’indenga kamare bamwe bakajugunywa mu nzuzi abanda bagahambwa ari bazima. Banciryanino yabajije ikibazo ati ese ubu Nkurunziza ni urugero rw’Abarundi ati ahubwo yagakwiye gushyirwa imbere y’ubutabera. Ariko Inteko yari iyobowe na Nyabyenda wo muri CNDD FDDD yahisemo guha Impamba Nkurunziza ya Miliyari y’amarundi, amazu, ndetse n’ibindi byose bigenerwa Visi Perezida harimo n’umushahara.

2020-05-05
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda: Babiri Bashinjwa Gukorana Na RNC/Kayumba Baba Batawe Muri Yombi

Uganda: Babiri Bashinjwa Gukorana Na RNC/Kayumba Baba Batawe Muri Yombi

Editorial 08 Aug 2018
Gusazira muri etage yo mu Burayi birutwa no gusazira muri gereza yo mu Rwanda – Past Nsanzurwimo Joseph

Gusazira muri etage yo mu Burayi birutwa no gusazira muri gereza yo mu Rwanda – Past Nsanzurwimo Joseph

Editorial 04 Jun 2018
Ikinyoma :  Judi Rever, Yongeye Gukora U Rwanda Mu Jisho Abeshya Ko Rwashatse Kwica Museveni.

Ikinyoma : Judi Rever, Yongeye Gukora U Rwanda Mu Jisho Abeshya Ko Rwashatse Kwica Museveni.

Editorial 31 Jul 2018
Amahoro muri Kongo aracyari kure nk’ukwezi: Aho gusenya FDLR imunga ayo mahoro,Tshisekedi arayishakira amaboko.

Amahoro muri Kongo aracyari kure nk’ukwezi: Aho gusenya FDLR imunga ayo mahoro,Tshisekedi arayishakira amaboko.

Editorial 16 Sep 2024

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru