Jonas Savimbi wahoze ayoboye umutwe witwa Unita warwanyaga ubutegetsi bwa Angola, yashyinguwe ku wa Gatandatu tariki ya 1 Kamena 2019, nyuma y’imyaka 17 yari ishize yishwe.
Abahoze ari abarwanyi ba Unita ibihumbi n’ibihumbi bari bitabiriye ibirori by’ishyingurwa rye, ryabereye mu gace ka Lopitanga yavukiyemo, bambaye imyenda iriho amafoto ya Savimbi. Isanduku yarimo umurambo we yari ipfutswe n’ibendera ry’ishyaka Unita, rigizwe n’amabara atukura n’asa n’icyatsi.
Iyicwa rye mu mwaka wa 2002, ryatumye intambara yari imaze igihe kirekire cyane muri Afurika ihagarara. Ku wa Gatanu nibwo umurambo we washyikirijwe umuryango we.
Ishyaka Unita ritangaza ko ibirori by’ugushingura kwe ari intambwe ikomeye mu nzira y’ubumwe muri Angola. Hagati aho, AFP itangaza ko nta mugetetsi n’umwe wahagaragaye ahagarariye Leta.
Savimbi, yari yarahimbwe izina ry’isake yirabura” (coq noir/ black rooster), yari umuntu utinyitse cyane. Yashinjwaga ibyaha bikomeye byo mu ntambara, ariko yari umuntu wakundwaga cyane n’abantu ibihumbi n’ibihumbi. Yavutse tariki ya 3 Kanama 1934, yicwa ku wa 22 Gashyantare 2002.