• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Umuriro ukomeje kwaka muri RNC : Bamwe mu bayobozi bayo muri Canada banze gushyira mu bikorwa icyemezo kibahagarika

Umuriro ukomeje kwaka muri RNC : Bamwe mu bayobozi bayo muri Canada banze gushyira mu bikorwa icyemezo kibahagarika

Editorial 02 Dec 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Nyuma y’ibaruwa ya RNC  yo kuya 27 Ugushyingo 2019, ihagarika Komite Nshingwabikorwa y’intara ya Canada. Nk’uko bigaragara mu ibaruwa ibahagarika bandikiwe, aba ngo bazize inama bakoze uko ari bane kuwa 21 Ugushyingo 2019 mu izina rya Komite. Uri ku isonga akaba ari Thabita Gwiza wari Komiseri ushinzwe abari n’abategarugori mu ntara ya Canada, wirukanwe, kubera amakimbirane amaze iminsi muri RNC, yatewe n’ibura rya Ben Rutabana.

Barimo na Simeon Ndwaniye wari Umuhuzabikorwa w’Akarere ka Windsor ; Jean Paul Ntagara na Achille Kamana wari Komiseri ushinzwe ubukangurambaga mu ntara ya Canada akaba n’umuhuzabikorwa w’Akarere ka Ottawa-Gatineau.

Ubuyobozi bukuru bwa RNC muri Canada bushinjwa ko ku wa 21 Ugushyingo 2019 bwatumije inama yayobowe na Achille Kamana, yari igamije kumva no gutanga ibisubizo ku busabe bw’umucungamutungo w’intara ariwe Ntagara, wasabye ko haganirwa ku mbogamizi afite mu kazi yashinzwe.

Ni ibibazo yari afitanye n’Umuhuzabikorwa w’intara ya Canada, Patrick Uwariraye wanze no kwitabira iyo nama ntanatange impamvu.

Ni igikorwa cyarakaje abayobozi b’uyu mutwe w’iterabwoba wa RNC barimo Kayumba Nyamwasa, yahisemo guhagarika abo bantu uko ari bane, kubera ko Umuhuzabikorwa wa RNC, Nayigiziki Jérôme ndetse n’umuhuzabikorwa wa RNC muri Canada, Patrick Uwariraye, bavuze ko iyo nama yari itemewe kandi “inyuranyije n’amategeko, amabwiriza n’imyitwarire muri RNC”.

Barapfa ubujura bw’ amafaranga y’imisanzu  bakisobanura bagira  bati :” kw’italiki ya 7 ugushyingo 2019, umubitsi w’Intara ya Canada, yagejejweho n’umunyamabanga mukuru w’Ihuriro Nyarwanda – RNC ariwe Gervais Condo, urwandiko rumuhagarika ku mirimo ye ashinzwe ku rwego rw’intara. Muriryo hagarikwa, umubitsi ntiyigeze ahamagarwa n’uwariwe wese ngo abashe kwisobanura kubyemezo yafashe. Ukuri nuko yahagaritswe hashingiye ku byavuzwe n’uruhande rumwe, tukaba dusanga harimo ukurenga ku mategeko”.

Ngo abitabiriye inama yo kuwa 21 ugushyingo 2019, nabo bahagaritswe bidakukije amategeko kuko bitabiriye inama bagendeye mu mategeko ateganywa na stati z’Ihuriro Nyarwanda. Mu nyandiko ibahagarika, ntahagaragara itegeko cyangwa amategeko batakurikije bityo bikabaviramo guhagarikwa.

Bati: “Mu gufata icyemezo cyo kuduhagarika by’agateganyo mutabanje kumva imvo n’imvano ziki kibazo, twabibonyemo akarengane gakabije”.

Ngo abagize biro politique cyangwa umwe mubagize biro ya komite Nshingwabikorwa ntaho yemererwa n’amategeko kuba yahagarika by’agateganyo cyangwa se burundu, abayobozi ku rwego rw’intara n’uturere mu gihe inzego batorewemo zitananiwe gukemura ikibazo cyatuma bahagarikwa cyangwa birukanwa.

Bati: “Mu gihe dufite urwego rwa komite Nshingwabikorwa y’intara ifite amategeko ayigenga, twasanze bamwe mu bayobozi bakuru baragombaga kureka urwo rwego rugakora akazi rushinzwe, byaba ngombwa rukabitabaza. Ariko siko byagenze, niho twasabye ko byaba byiza ubwigenge bw’inzego z’Ihuriro bwakubahirizwa.

Bati :”Kuri twe kandi, umuhuzabikorwa ku rwego rw’Intara ntabwo yabaye intangarugero kuko atigeze yubaha, yubahisha inzego abereye umuhuzabikorwa ndetse, ntiyigeze ashyigikira abo abereye umuhuzabikorwa nk’inshingano ze”.

Basoza bagira bati : “Mu gihe twakurikije amategeko atugenga, dusanga ntaho twakoreye mu kajagari”.

Umwanzuro : “Dushingiye kurizo ngingo twabahaye, ibisobanuro twabahaye, inyungu z’Ihuriro Nyarwanda – RNC ndetse n’ibyubahiro tubagomba nk’umuhuzabikorwa mukuru w’Ihuriro Nyarwanda, ntabwo tuzakurikiza ibihano mwaduhaye byo kuduhagarika by’agateganyo kuko bidashingiye ku mategeko agenga Ihuriro Nyarwanda ubereye abayoboke. Bityo tukaba tuzakomeza gukora imirimo twatorewe cyangwa se badushinze”.

Abigaragambije ndetse bashyira umukono kunyandiko mu Ntara ya Canada kuwa 30 ugushyingo 2019.

Simeon Ndwaniye, Umuhuzabikorwa w’akarere ka Windsor

Jean Paul Ntagara, Umuhuzabikorwa wungirije, umucungamutungo w’intara ya Canada n’akarere ka Ottawa-Gatineau

Achille Kamana, Komiseri ushinzwe ubukangurambaga mu ntara ya Canada, umuhuzabikorwa w’akarere ka Ottawa-Gatineau

Tabitha Gwiza, Komiseri ushinzwe abari n’abategarugoli mu ntara ya Canada, umubitsi mu karere ka Windsor.

2019-12-02
Editorial

IZINDI NKURU

Abayisilamu bo mu Rwanda ntibazagwe mu mutego w’intagondwa zitwaza idini, zigategura ibikorwa by’iterabwoba

Abayisilamu bo mu Rwanda ntibazagwe mu mutego w’intagondwa zitwaza idini, zigategura ibikorwa by’iterabwoba

Editorial 02 Oct 2021
Padiri Nahimana akomeje kwiba impunzi akoresheje numero za Compte

Padiri Nahimana akomeje kwiba impunzi akoresheje numero za Compte

Editorial 31 Oct 2016
Uganda: Gen Kale Kayihura Mu Nzira Zerekeza Mu Rukiko Nyuma Y’amezi Asaga Abiri Afunze

Uganda: Gen Kale Kayihura Mu Nzira Zerekeza Mu Rukiko Nyuma Y’amezi Asaga Abiri Afunze

Editorial 23 Aug 2018
Rulindo: Imbaga yitabiriye itangizwa ryo kwamamaza abakandida ba FPR Inkotanyi

Rulindo: Imbaga yitabiriye itangizwa ryo kwamamaza abakandida ba FPR Inkotanyi

Editorial 13 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gasabo:  Abakozi ba  DASSO babiri bafunzwe bakekwaho kwakira ruswa
Mu Mahanga

Gasabo: Abakozi ba DASSO babiri bafunzwe bakekwaho kwakira ruswa

Editorial 08 Jan 2016
Lt Gen Mushyo Kamanzi  niwe  Mugaba  mukuru  mushya w’Ingabo za Loni muri Sudani y’Epfo
ITOHOZA

Lt Gen Mushyo Kamanzi niwe Mugaba mukuru mushya w’Ingabo za Loni muri Sudani y’Epfo

Editorial 07 Apr 2017
Iki noneho si ikinyoma, ni ikinamico. Nyuma y’iminsi isaga 300 ageze mu Rwanda, abo kwa Rusesabagina badukanye amatakirangoyi ko ngo yakorewe iyicarubozo!
Amakuru

Iki noneho si ikinyoma, ni ikinamico. Nyuma y’iminsi isaga 300 ageze mu Rwanda, abo kwa Rusesabagina badukanye amatakirangoyi ko ngo yakorewe iyicarubozo!

Editorial 31 May 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru