• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Umurundi akaba n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC akomeje kuvugwaho kunyereza umutungo

Umurundi akaba n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC akomeje kuvugwaho kunyereza umutungo

Editorial 22 Feb 2018 INKURU NYAMUKURU

Liberat Mfumukeko, Umunyamabanga Mukuru w’ubunyamabanga buhoraho bw’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC) yongeye kuvugwaho kunyereza amafaranga  yari agenewe ibikorwa by’ubunyamabanga Bukuru bwa EAC.

Amakuru dukesha NTV, yabonye raporo yabikozweho aravuga ko Umurundi Mfumukeko yananiwe kwerekana uburyo amadolari ibihumbi Magana abiri ($200,000) yakoreshejwe. Ayo mafaranga yari agenewe ibiganiro byo kugarura amahoro mu Burundi, atanzwe nk’inkunga n’igihugu cy’Ubushinwa.

Mfumukeko ubu uri muri Uganda aho ari kwitabira umwiherero w’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afrika y’iburasirazuba, yitabye Museveni kuri uyu mwa mbere ngo asobanure iby’aya mafaranga yaburiwe irengero.

Museveni , Perezida wa Uganda ubu niwe uyoboye umuryango wa Afrika y’iburasirazuba (EAC) akaba anakurikiranira hafi ibibera I Burundi.

Muri 2017, hakozwe Iperereza maze Mfumukeko ashyirwa mu majwi kuba acunga nabi umutungo w’umuryango wa EAC no gufata ibyemezo atagishije inama, asabirwa kubiryozwa.

Raporo y’ibyavuye muri iryo genzura ryakozwe tariki 4-7 Gicurasi 2017, yagaragaje ko abagize ubunyamabanga buhoraho bwa EAC basabye ko hakorwa iperereza rihagije mu bunyamabanga bukuru bw’uyu muryango. Iri genzura ryatangijwe nyuma y’aho uwahoze ari Umunyamabanga mukuru wungirije wa EAC, ushinzwe igenamigambi n’ibikorwaremezo, Dr Enos Bukuku, yanditse ibaruwa ikubiyemo ibirego 13 arega Umunyamabanga mukuru (Mfumukeko).

Dr Bukuku yashinjaga Mfumukeko gukoresha nabi inkunga zigenerwa imishinga inyuranye, gukoresha imodoka y’akazi mu biruhuko no mu ngendo ze n’ibindi. Amushinja kandi kwitabira inama z’igihugu cye (u Burundi) akoresheje umutungo wa EAC, gukoresha amafaranga y’abaterankunga agenewe gufasha urwego rw’ubugenzuzi kongera ubumenyi binyuze mu mahugurwa no guha amafaranga abakozi bari mu kiruhuko cyo kubyara.

Mu bindi birego Dr Bukuku yamushinjaga, harimo kuba atanga akazi atabinyujije muri Komite ishinzwe abakozi, gufata ibyemezo ku giti cye no gukuraho Komite yari ishinzwe iby’amasoko.

2018-02-22
Editorial

IZINDI NKURU

Leta ya Kongo yongeye gusinya amasezerano yo gucyura impunzi zayo ziri mu Rwanda, ibizi neza itazayashyira mu bikorwa.

Leta ya Kongo yongeye gusinya amasezerano yo gucyura impunzi zayo ziri mu Rwanda, ibizi neza itazayashyira mu bikorwa.

Editorial 16 May 2023
Yatawe muri yombi aje gusomera discours ya Juvenal Habyarimana [ Revolution ya MRND ] mu muhango wo kwibuka

Yatawe muri yombi aje gusomera discours ya Juvenal Habyarimana [ Revolution ya MRND ] mu muhango wo kwibuka

Editorial 08 Apr 2019
Umuyobozi wa OMS yashimye umuhate wa Perezida Kagame mu kwita ku buzima mu Rwanda

Umuyobozi wa OMS yashimye umuhate wa Perezida Kagame mu kwita ku buzima mu Rwanda

Editorial 12 Jan 2018
Uko Ingabo za RDC zaburijemo ibitero bibiri bya FDLR

Uko Ingabo za RDC zaburijemo ibitero bibiri bya FDLR

Editorial 24 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi irwanya ruswa nk’icyaha gihungabanya uburenganzira bwa muntu
Mu Mahanga

Polisi irwanya ruswa nk’icyaha gihungabanya uburenganzira bwa muntu

Editorial 26 Oct 2016
Etienne Tshisekedi azwiho ko ari umuntu wabaniraga neza u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Etienne Tshisekedi azwiho ko ari umuntu wabaniraga neza u Rwanda

Editorial 13 Jan 2019
Umuhanzi Rayvanny ugiye kuza mu Rwanda yeretse ababyeyi umukazana wabo mu muryango
SHOWBIZ

Umuhanzi Rayvanny ugiye kuza mu Rwanda yeretse ababyeyi umukazana wabo mu muryango

Editorial 23 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru