Umuryango wa nyakwigendera Kizito Mihigo wamaganye wivuye inyuma impuha zitwaza urupfu rwa Kizito Mihigo mu gushinyagurira umuryango nyuma yo gutakaza umuvandimwe wabo wiyambuye ubuzima.
Ibyo bihuha birakwirakwizwa biciye mu mbuga nkoranyambaga ibi bikaba bikorwa n’abantu batandukanye barimo abanzi b’igihugu kubera inyungu zabo za Politiki.
Twebwe nk’umuryango twagirango dutangarize abanyarwanda ko izo mpuha zihabanye n’ukuri kandi tukaba tuzamaganiye kure.
Tuboneyeho umwanya wo gusaba abanyarwanda babona izo mpuha kutaziha agaciro kuko zigamije kubarangaza no kubayobya, ndetse tubasaba kudufasha kuzamagana kuko zigamije kwangiza no gushinyagurira umuryango no kuwuhungabanya mu gihe umuryango wakiriye ibyago wagize, ukaba uriho wisuganya ugamije gukomera no kwiyubaka.
Umuryango wa Kizito Mihigo uboneyeho umwanya wo kwamagana abakwirakwiza ibinyoma bivuga ko tuzashyingura Kizito Mihigo mu rugo. Uyu muryango ibi ntiwabikora ndetse wanamaze Kwishyura irimbi Rusororo. Abakwirakwiza ayo makuru ni abagamije kugirira uwo muryango nabi no kuwangiriza.
Umuryango wa K.M