Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, kuri uyu wa Kabiri cyatangaje ko mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka, umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) wazamutse ku rugero rwa 6.7%, aho wari ufite agaciro ka miliyari 2 000 Frw zivuye kuri miliyari 1.869 Frw mu gihembwe nk’iki cya 2017.
Uku kwiyongera kwatewe ahanini n’umusaruro w’ubuhinzi wazamutse ku ku rugero rwa 6%, umusaruro w’inganda uzamuka ku 10%, naho umusaruro w’urwego rwa serivisi uzamuka ku rugero rwa 5%.
Umuyobozi wungirije wa NISR, Ivan Murenzi, yavuze ko guhera muri Mata kugeza muri Kamena uyu mwaka, izamuka ry’umusaruro w’ubuhinzi ryatewe ahanini n’ubwiyongere bw’umusaruro w’ibihingwa nganduraruo n’uw’ibihingwa ngengabukungu.
Ibihingwa ngandurarugo byazamutseho 6% mu gihembwe cya mbere cy’ihinga, naho uw’ibihingwa ngengabukungu uzamukaho 6% bitewe ahanini n’ubuhinzi bw’icyayi n’ikawa.
Izamuka ry’umusaruro w’inganda ryatewe n’ubwiyongere bw’umusaruro w’icyiciro cy’inganda zitunganya ibintu binyuranye wiyongereyeho ku rugero rwa 12%, ndetse n’uw’ibikorwa by’ubwubatsi wiyongereyeho 11%.
Umusaruro w’inganda zitunganya ibiribwa wazamutse ku rugero rwa 19%, bitewe ahanini n’uw’inganda zitunganya ibinyampeke wazamutse ku rugero rwa 32%, mu gihe uw’izitunganya icyayi, ikawa n’isukari wazamutse ku rugero rwa 6%.
Umusaruro w’inganda zikora imyenda n’ibikomoka ku mpu wazamutse ku rugero rwa 13%, uw’izitunganya ibikoresho by’ubwubatsi nk’amabati n’ibindi bikoze mu byuma uzamuka ku rugero rwa 32%.
Izamuka ry’umusaruro wa serivisi ryatewe n’izamuka ry’umusaruro ukomoka ku bucuruzi buranguza n’ubudandaza wiyongereyeho ku rugero rwa 11%, bitewe no gucuruza ibikomoka ku buhinzi n’ibitunganyirizwa mu nganda.
Umusaruro wa serivisi z’ubwikorezi wazamutseho 13% bitewe n’izamuka ry’umusaruro w’ubwikorezi bwo mu kirere wazamutse ku rugero rwa 17%. Umusaruro w’ibikorwa by’itumanaho wazamutse ku rugero rwa 18%, uwa serivisi by’ibigo by’imari n’ubwishingizi uzamukaho 7%, naho serivisi zitangwa n’ubuyobozi rusange uzamukaho 4%.
Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yavuze ko kuba umusaruro mbumbe wazamutse kuri iki kigero bitanga icyizere.
Ati “Ku bwacu ni izamua ryiza muri izi nzego eshatu, ubuhinzi, inganda na serivisi. Ubwubatsi burimo gutera imbere bitewe n’ingamba twafashe zo guteza imbere ibikorerwa hano mu bwubatsi. N’ibindi birimo gutera imbere neza ku buryo butanga icyizere”.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yateganyije ko ubukungu muri uyu mwaka, buzazamukaho 7.2%. Minisitiri Ndagijimana avuga ko iyi ntego igihari kandi hari icyizere ugendeye ko mu gihembwe cya mbere umusaruro mbumbe wari wazamutse ku rugero rwa 10.6%, ubu ukaba wazamutse kuri 6.7%.
Ati “Turacyafite amezi atandatu ntabwo twahindura intego”.