Inkuru dukesha radiyo y’Abongereza, BBC, iravuga ko mu ntangiriro z’iki cyumweru ubwato bwa mbere bujyanye gaz ku mugabane w’Uburayi bwahagurutse muri Mozambike.
Ni gaz yacukuwe mu ntara ya Cabo Delgado, ikaba igiye kugoboka Abanyaburayi bafite ikibazo cya gaz, kuko iyavaga mu Burusiya yatangiye kubura, kubera guhangana kuri hagati y’icyo gihugu n’abandi Banyaburayi.
Icukurwa ry’iyo gaz ubundi yavumbuwe muw’2010, rishobotse nyuma y’aho Ingabo z’u Rwanda n’abapolisi barwo bagaruriye umutekano mu ntara ya Cabo Delgado, yari yarigaruriwe n’umutwe w’ibyihebe, ndetse ukamara imyaka 5 wica ugakiza muri iyo ntara. Ubu hafi muri iyo ntara yose ubuzima bwaragarutse, ndetse n’ibikorwa by’iterambere byarasubukuwe, harimo ubucukuzi, ubuhinzi, ubworozi, uburobyi n’ibindi.
Perezida wa Mozambike, Filipe Nyusi, ndetse n’abaturage bose b’icyo gihugu, bashimira abasirikari n’abapolisi b’u Rwanda ibyo bikorwa by’umurava n’ubwitange, bigiye gutuma ubukungu n’ubuzima bwabo muri rusange buzahuka, Mozambike ikongera guhahirana n’amahanga.
Nyamara muri Nyakanga 2021, ubwo uRwanda rwoherezaga icyiciro cya mbere cy’ abasirikari n’abapolisi kugarura amahoro n’umutekano muri Mozambike, hari inyangabirama zarwanyije ayo masezerano y’ibihugu byombi, zibeshya ko nta kindi kijyanye u Rwanda uretse gusahura umutungo w’icyo gihugu. Muri bo harimo Abanyaburayi, ndetse n’ibigarasha n’abajenosideri bitunzwe no gusebya u Rwanda. Burya ariko ikinyoma ntigitinda ku ntebe.
Kimwe mu bigarasha byavugije urwamo birwanya ubufatanye hagati y’u Rwanda na Mozambike bugamije kugarura umutekano mu ntara ya Cabo Delgado, ni umunywatabi David Himbara, uhimbazwa no kuvuga amahomvu ngo arasesengura politiki mpuzamahanga.
None se Himba, uretse ko urumogi rutanatuma utekereza, ubu wakongera kuvuga ko ”u Rwanda rwajyanywe muri Mozambike n’inyungu zarwo bwite”? Ubuse ibigarasha bigenzi byawe biri mu Burayi n’abajenosidei mukorana bari batangiye gukanura amaso bibaza uko bazabaho muri ibi bihe by’ubukonje bukabije, iyi gaz ntibavanye ahakomeye? Erega, urukundo rw’Abanyarwanda ruzasanga namwe abatarugira!
Himbara rero, ubutaha ujye ubanza uvanemo imbuto ubone gutekera urumogi, ahari rwo ntirwaguhuma amaso, ngo unanirwe kubona ibigaragarira buri wese.