• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Umusirikare wa RDF wari ufunzwe yarasiwe ku rukiko ashaka gutoroka

Umusirikare wa RDF wari ufunzwe yarasiwe ku rukiko ashaka gutoroka

Editorial 20 Oct 2017 Mu Rwanda

Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko kibabajwe n’urupfu rwa Pte Muhirwa Jean Marie Vianney warashwe ashaka gutoroka ubwo yari ku Rukiko rwa Gisirikare i Nyamirambo ahagana saa sita z’amanywa kuri uyu wa Gatanu.

Uyu musirikare yarashwe mu mugongo ubwo yageragezaga gusimbuka uruzitiro rw’Urukiko rwa Gisirikare i Nyambirambo, ahita ajyanwa ku Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, ari naho yaje kugwa.

Pte Muhirwa yari kumwe n’abandi bafungwa umunani bagiye ku bwiherero nyuma y’uko urukiko rwari rumaze kwemeza ko bazaburana bafunzwe by’agateganyo.

Umuvugizi wa RDF, Lt Col Munyengango Innocent, yabwiye itangazamakuru ati “Ni ibintu bibabaje. Byabaye ahagana saa sita ku Rukiko rwa Gisirikare i Nyamirambo, umusirikare ucunzwe yari yaje gucibwa urubanza yitwa Private Muhirwa Jean Marie Vianney. Bari barangije kumutakira igifungo cy’agateganyo cy’iminsi 30 kubera icyaha cyo guta akazi. Nyuma asimbuka urupangu ku bw’amahirwe make uwari umurinze aramurasa aza kugwa ku bitaro bya CHUK.”

-8453.jpg

Umuvugizi wa RDF, Lt Col Munyengango Innocent

Lt Col Munyengango yakomeje atangaza ko uwari umurinze yahise atabwa muri yombi aho ari mu maboko ya ‘Military Police’ mu gihe hari gukorwa iperereza ku mpamvu z’iryo raswa.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Gisirikare i Kanombe.

Ingingo ya 722 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umusirikare wese utari umurinzi, uta umurimo, ahanishwa; mu gihe cy’amahoro, igifungo kuva ku kwezi kumwe ariko kitageze ku mezi atandatu; mu gihe cy’intambara, igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka ibiri.
Iyo nyi’ugukora icyaha ashinzwe ubuyobozi bw’umurimo, ahanishwa igihano ntarengwa cyo hejuru.

Nyir’ugukora icyaha uwo ari we wese, ashobora guhanishwa gufungwa imyaka icumi kugeza ku myaka cumi n’itanu iyo yataye izamu umwanzi yugarije.

-8452.jpg

Uyu musirikare yarasiwe ku Rukiko rwa Gisirikare i Nyamirambo

2017-10-20
Editorial

IZINDI NKURU

Umukozi wo mu rugo yafatanywe asaga miliyoni y’amanyarwanda yibye umukoresha we

Umukozi wo mu rugo yafatanywe asaga miliyoni y’amanyarwanda yibye umukoresha we

Editorial 19 Apr 2017
Perezida Kagame yasubije abibaza niba Coup d’Etat ishoboka mu Rwanda

Perezida Kagame yasubije abibaza niba Coup d’Etat ishoboka mu Rwanda

Editorial 28 Jan 2022
Kenya na Sudan y’Epfo bishobora gutuma inteko ya EAC itinda cyane gutangira akazi

Kenya na Sudan y’Epfo bishobora gutuma inteko ya EAC itinda cyane gutangira akazi

Editorial 08 Jun 2017
Hakomeje gukorwa ubukangurambaga bufasha ababaswe n’ibiyobyabwenge n’Uburara kubivamo burundu

Hakomeje gukorwa ubukangurambaga bufasha ababaswe n’ibiyobyabwenge n’Uburara kubivamo burundu

Editorial 18 Dec 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abantu 28 bari barajyanywe mu bikorwa by’ubucuruzi bw’abantu mu mahanga bafashijwe kugaruka mu gihugu
Mu Mahanga

Abantu 28 bari barajyanywe mu bikorwa by’ubucuruzi bw’abantu mu mahanga bafashijwe kugaruka mu gihugu

Editorial 20 Sep 2016
Umugambi wa Kayumba Nyamwasa wo kwirukana J.P Turayishimye , Ben Rutabana na Micombero muri RNC, ugeze kure
INKURU NYAMUKURU

Umugambi wa Kayumba Nyamwasa wo kwirukana J.P Turayishimye , Ben Rutabana na Micombero muri RNC, ugeze kure

Editorial 23 Sep 2019
Major Mudathiru wari uyoboye ingabo za Kayumba RD-Congo yemeye ibyaha aregwa anabisabira imbabazi
INKURU NYAMUKURU

Major Mudathiru wari uyoboye ingabo za Kayumba RD-Congo yemeye ibyaha aregwa anabisabira imbabazi

Editorial 18 Oct 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru