• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Umusirikare w’u Burundi yafatiwe mpiri muri Congo

Umusirikare w’u Burundi yafatiwe mpiri muri Congo

Editorial 06 Nov 2018 INKURU NYAMUKURU

Imirwano mu gace ka Uvira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangiye ku wa Kane w’icyumweru gishize hagati y’inyeshyamba za RED-Tabara n’undi mutwe w’inyeshyamba utazwi ucyekwa kuba ari Imbonerakure z’u Burundi cyangwa abasirikare babwo. Mu gihe igisirikare cy’u Burundi gihakana ko atari cyo, umwe yafatiweyo.

Mu gihe imirwano ikomeje kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Ugushyingo 2018, ndetse ikaba ikomeje koreka ubuzima bw’abatari bake mu gace ka Kiryama, Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, igisirikare cy’u Burundi gihakana kuyigiramo uruhare mu gihe hari abavuga ko aricyo cyavogereye igihugu cya Congo.

Mu cyumweru gishize nibwo byatangajwe na VOA, ko hari igihiriri cy’abantu bafite imbunda ndetse banambaye gisirikare n’abandi bari bambaye gisivile baturutse i Burundi bagana muri Congo mu gace ka Uvira, abo bantu ngo bakaba baravugaga Ikirundi.

SOS/Burundi itangaza ko umwe mu basirikare b’u Burundi yafatiwe muri Uvira, afite imbunda ya Kalashnikov, magazine eshatu z’amasasu ndetse na gerenade ebyiri. Yafashwe ku cyumweru tariki ya kane, afatwa n’igisirikare cya Congo (FARDC).

Uyu musirikare w’u Burundi wafashwe mpiri ubwo yari yabuze imbaraga zo gukomeza urugendo hamwe na bagenzi be, yagize ati “nari kumwe n’abandi bari muri operasiyo mu mirwano, abaturage bo muri aka gace nibo bamfashije”.

Uyu musirikare ngo wabuze imbaraga agasigara inyuma kugera aho abaturage bamufasha basanze yenda gushiramo umwuka, ngo yari kumwe na bagenzi be baturutse i Burundi bagiye muri Congo guhanga n’inyeshyamba zikomoka i Burundi zikaba ziri mu mashyamba ya Congo.

FARDC itangaza ko uwo musirikare yajyanwe mu kigo cy’i Kabunambo, aho yajyanwe guhatwa ibibazo, ndetse ko igisirikare cy’u Burundi cyavogereye ubutaka bwa Congo, bityo ngo kikaba gisabwa kubuvaho vuba mu gihe Congo yitegura amatora y’umukuru w’igihugu.

2018-11-06
Editorial

IZINDI NKURU

Nyuma ya Bomboli-Bomboli muri RNC : Museveni yashyizeho ushinzwe guhuza impande zitavuga rumwe, Kayumba n’agatsiko kamwigometseho

Nyuma ya Bomboli-Bomboli muri RNC : Museveni yashyizeho ushinzwe guhuza impande zitavuga rumwe, Kayumba n’agatsiko kamwigometseho

Editorial 17 Oct 2019
Burundi: Abasirikare bane biciwe mu gitero cy’abitwaje intwaro abandi 6 barakomereka

Burundi: Abasirikare bane biciwe mu gitero cy’abitwaje intwaro abandi 6 barakomereka

Editorial 21 Oct 2018
2019 : Rwanda Day ntikibereye mu Budage  “Impinduka”

2019 : Rwanda Day ntikibereye mu Budage “Impinduka”

Editorial 14 Aug 2019
Perezida Kagame ari muri Namibia aho yitabiriye inama ya SADC [ AMAFOTO ]

Perezida Kagame ari muri Namibia aho yitabiriye inama ya SADC [ AMAFOTO ]

Editorial 17 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Guhura kwa Perezida Trump na Perezida Kim Jong-Un biraca amarenga yo kurangira kw’isi -Apôtre Dr Gitwaza
HIRYA NO HINO

Guhura kwa Perezida Trump na Perezida Kim Jong-Un biraca amarenga yo kurangira kw’isi -Apôtre Dr Gitwaza

Editorial 28 Jun 2018
U Rwanda rwatsinzwe na Libya ku munota wa nyuma rurasezererwa[ uko byagenze mukibuga ]
IMIKINO

U Rwanda rwatsinzwe na Libya ku munota wa nyuma rurasezererwa[ uko byagenze mukibuga ]

Editorial 24 Jan 2018
Judi Rever Umunya Canada wahagurukiye guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, yahawe akato, ahezwa mu ruhando rw’abanyamakuru b’ibihangange!!
Amakuru

Judi Rever Umunya Canada wahagurukiye guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, yahawe akato, ahezwa mu ruhando rw’abanyamakuru b’ibihangange!!

Editorial 07 Oct 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru