• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Umusizi Innocent Bahati ntiyarigishijwe, yagiye mu mitwe iharanira guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Umusizi Innocent Bahati ntiyarigishijwe, yagiye mu mitwe iharanira guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Editorial 16 Feb 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Amakuru dukesha ikinyamakuru TAARIFA-Rwanda aravuga ko umusizi, Innocent Bahati, atigeze ashimutwa nk’uko byavugwaga n’abagambiriye guharabika inzego z’umutekano z’u Rwanda, ko ahubwo yamaze kuva mu gihugu rwihishwa yerekeza iya Uganda.

Imiryango ivuga ko iharanira « uburenganzira bwa muntu », ishyirahamwe mpuzamahanga ry’abanditsi ndetse n’ikinyamakuru « The Guardian », bimaze iminsi bisakuza, ngo Innocent Bahati yaburiwe irengero, byahe ko umuhungu yamaze gusanga abo mu mitwe igambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Mu kiganiro kirambuye Dr. Thierry Murangira, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, yagiranye na Taarifa-Rwanda kuri uyu wa gatatu, yashimangiye ko hari amakuru avuga ko Innocent Bahati yambutse rwihishwa umupaka w’u Rwanda na Uganda, nubwo bitazwi niba akibarizwa muri icyo gihugu.

Dr Murangira yavuze ko hari ibimenyetso byerekana ko Innocent Bahati yari asanzwe ahabwa amafaranga n’abo mu mitwe y’abagizi ba nabi, cyane cyane abo mu Bubiligi n’Amerika,  kugirango abafashe gusiga isura mbi u Rwanda n’Ubuyobozi bwarwo.

Muri icyo kiganiro, Umuvugizi wa RIB yatanze izindi ngero z’abantu bagiye batabarizwa ngo bararigishijwe, bikaza kugaragara ko ahubwo bagiye mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi mu mahanga. Muri abo yavuze :

Shyaka Gilbert : Uyu byavuzwe ko yashimuswe muri Kanama 2021, nyamara aza kwigarura mu Rwanda muri Mutarama 2022, avuye muri Uganda. Shyaka Gilbert ubwe yivugiye uburyo yakoreshejwe mu bikorwa byo kugirira nabi u Rwanda.

Eric Uwihoreye : Uyu ava inda imwe na Shyaka Gilbert. Mu Kwakira 2021 byavuzwe ko yaburiwe irengero, nyamara aza kuboneka muri Uganda, avugira amagambo asebya u Rwanda kuri televiziyo ikorera kuri murandasi, yitwa « Twibohore TV »

Ngendahimana David: Byatangiye kuvugwa ko Ngendahimana David yarigishijwe mu mwaka wa 2021, nyuma nawe aza kuboneka muri Uganda, atukanira kuri televiziyo zo kuri murandasi,”David TV” na “Ukuri Ganza”.

Mutarambirwa Théobald : Ibinyoma ko uyu Mutarambirwa Théobald yarigishijwe byakwirakwijwe mu mwaka wa 2010, nyuma y’imyaka 9 aza gufatirwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, mu barwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FLN.  Ni umwe mu bareganwa na Paul Rusesabagina.

Nsengimana Herman: Uyu nawe muri Mata 2014 ibihuha byarakwijwe ngo yarashimuswe, nyamara aza gufatirwa mu mashyamba ya Kongo ari umuvugizi w’umutwe w’iterabwoba wa FLN.

Izi ni zimwe mu ngero Umuvugizi wa RIB yahaye ikinyamakuru « Taarifa-Rwanda », z’abavuzwe ko barigishijwe,  nyamara barijyanye mu mahanga, mu bikorwa bibangamiye umutekano w’u Rwanda.

Ikigaragarira buri wese, abasakuza ngo umuntu runaka yarashimuswe si uko baba batazi aho aherereye n’ibyo arimo, ahubwo ni wa mugambi wabo wo kwangiza isura y’u Rwanda.

Niba abantu nka ba  Paul Rusesabagina, Sankara Callixte Nsabimana, ba Mudathiru n’abandi bagizi ba nabi, bafatirwa mu bikorwa by’iterabwoba bagashyikirizwa inkiko,  Innocent Bahati ni iki ku buryo yarigiswa aho gushyikirizwa ubutabera ? Ese iyo abatabarizwa  bigaragaye ko ntawabashimuse, kuki iyo miryango « iharanira uburenganzira bwa muntu », n’ibyo binyamakuru  bitavuga ko byari byibeshye ngo binabisabire imbabazi, ahubwo bikajya guhimba ibinyoma bishya. Ibi ni ibyerekana ko gahunda yabo ari gusenya, kandi intambara bashoye ku Rwanda, dore imyaka ibaye myinshi, ntibazigera bayitsinda.

2022-02-16
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Paul Kagame agiye guhabwa igihembo cy’indashyikirwa na CAF kubera guteza imbere siporo

Perezida Paul Kagame agiye guhabwa igihembo cy’indashyikirwa na CAF kubera guteza imbere siporo

Editorial 28 Feb 2023
Tshisekedi arapfunda imitwe nk’uhiriye mu nzu: Ubu arakusanya abajenosideri ngo bamufashe kurwanya M23 no gutera u Rwanda

Tshisekedi arapfunda imitwe nk’uhiriye mu nzu: Ubu arakusanya abajenosideri ngo bamufashe kurwanya M23 no gutera u Rwanda

Editorial 08 Mar 2024
Burundi: UN yafunze ishami ryayo ryita ku burenganzira bwa muntu

Burundi: UN yafunze ishami ryayo ryita ku burenganzira bwa muntu

Editorial 05 Mar 2019
Abantu 5 bakize Coronavirus, abayanduye mu Rwanda bagera ku 143 bavuye ku 138

Abantu 5 bakize Coronavirus, abayanduye mu Rwanda bagera ku 143 bavuye ku 138

Editorial 18 Apr 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Judi Rever Umunya Canada wahagurukiye guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, yahawe akato, ahezwa mu ruhando rw’abanyamakuru b’ibihangange!!
Amakuru

Judi Rever Umunya Canada wahagurukiye guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, yahawe akato, ahezwa mu ruhando rw’abanyamakuru b’ibihangange!!

Editorial 07 Oct 2020
Konti zigera kuri miliyoni 50 kuri Facebook zagabweho igitero
IKORANABUHANGA

Konti zigera kuri miliyoni 50 kuri Facebook zagabweho igitero

Editorial 29 Sep 2018
U Rwanda ni inzu yanjye, ni inzu yawe; ntabwo ari urutirano –Perezida Kagame
Mu Mahanga

U Rwanda ni inzu yanjye, ni inzu yawe; ntabwo ari urutirano –Perezida Kagame

Editorial 11 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru