Umusore yasebeye imbere y’imbaga y’abantu ubwo yateraga ivi asaba umukobwa ko yamwambika impeta bakazibanira ubuziraherezo maze umukobwa arabyanga ariruka amusiga aho.
Kuri uyu wa Gatanu Raliki ya 1 Kamena ,ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hakwirakwijwe amashsusho y’umusore wagaragaye ari kumwe n’umukobwa bakundana ahantu hamwe mu isoko , ubwo umusore yateraga ivi agakuramo impeta ngo ayimwambike umukobwa amubwira ko yamureka wenyine maze akizwa n’amaguru n’umusore amwirukaho amusaba imbabazi.
Uwashyize aya mashusho hanze yavuze ko uyu musore yashakaga kuzarongora uyu mukobwa mu gihe cya vuba kuko ngo bimwe mu bikoresho nyenerwa byo mu inzu yari yaramaze kubigura igisigaye ari ugusaba uburenganzira uyu mukobwa yateganyaga kuzarongora akamugira umugore .
Yasoze avuga ko uyu musore isoni zamwishe agahita atega imodoka ikamusibiza aho atuye nyuma yuko abenzwe n’umukobwa yaragiye kwambika impeta .