• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Umutekamutwe wiyita n’umupasitoro Charles Kinuthia yibeshye ku Rwanda ndetse n’Amerika iramushakisha 

Umutekamutwe wiyita n’umupasitoro Charles Kinuthia yibeshye ku Rwanda ndetse n’Amerika iramushakisha 

Editorial 15 Aug 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Hari ku wakabiri tariki ya 25 Kamena, ubwo ibihumbi by’urubyiruko ruturutse mu mpande zose z’igihugu rwahuriye kuri Kigali Convention Centre ku butumire bw’umuhanga wari kubigisha uko bashobora kuba “abakire” ndetse bagahabwa amafaranga amadorali 197 angana n’amanyarwanda hafi ibihumbi 195.

Ariko urubyiruko rwatunguwe ubwo bahageraga bakakwa amafaranga aho kuyahabwa babyita ko ari ayo kwinjira, bakaba barakiraga ashoboka yose hagati y’ibihumbi bine na 25 by’amanyarwanda.

Uwari inyuma y’ibyo byose ni umunyakenya wiyita “Dr” Charles Kinuthia. Inzego z’umutekano zahise zimuta muri yombi ndetse nabandi bose bamufashaga muri iki gikorwa cy’ubutekamutwe.  Numero bohererezagaho amafaranga yarahagaritswe urubyiruko rwizezwa ko bazasubizwa amafaranga batanze. Bagejejwe imbere y’ubutabera maze tariki ya 15 Nyakanga bangirwa gufungurwa by’agateganyo.

Charles Kinuthia yavutse tariki ya 1 Mutarama 1983, kurukuta rwe rwa LinkedIn yavuzeko yageze muri Amerika muri 2016 nyuma yo kuba muri Finland na Australia  aho yahise abona ubwenegihugu kubera gushakana n’abagore b’abanyamerika. Nkuko byatangajwe n’umwe mu bagore be yavuzeko Kinuthia atigeze agira abana..

Ku bijyanye n’amashuri ye, Kinuthia abeshya ko afite impamyabumenyi yo kurwego rwa Doctorate kandi abeshya, akaba yarabanye n’abagore batatu muri Amerika, nyuma baza kumurega ko yashakaga kubarya amafaranga. Yaregewe urukiko rwo muri Leta ya Texas akaba atemerewe gukandagiza ikirenge muri Amerika. Kithunia kandi yagiye muri Nigeria nka Pasiteri aho yasabye abakirisitu kwishyura amafaranga y’urugendo namutunga. Avuga kandi ko yarangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri Finland muri Kaminuza ya Helsinki kandi bizwi ko yavuye muri icyo gihugu atarangije amashuri.

Usibye kwambura abagore yashakanye nabo, Kinuthia yashyizeho icyo twakwita nk’ikimina aho buri wese yatangaga amadorali ibihumbi 25 ngo bakazabona amadorali ibihumbi ijana nyuma y’umwaka. Barategereje nanubu amaso yaheze mu kirere ku bayatanze bagana inkiko z’Amerika.

Charles Kinuthia ni indyadya izi kubeshya abantu akabarya utwabo abizeza ibitangaza, ibi abifashwamo no kugenda hirya no hino yahura n’umuntu wese ukomeye akamusaba ifoto yarangiza akayikwirakwiza. Hari iyagaragaye ari kumwe na Perezida George Bush.

Urubyiruko rwari rwinshi cyane kuri KCC

Nguwo umutekamutwe wari uje guhindura imibereho y’urubyiruko maze inzego z’umutekano zamugeza imbere y’amategeko, ibigarasha bigasakuza ngo u Rwanda rwafashe umuhanga wari uje kuzamura imibereho y’urubyiruko. Yibeshye cyane ku Rwanda.

Perezida Kagame yaje gukomoza kuri iyi nama, ubwo yitsaga ku myitwarire ikwiriye kuranga urubyiruko rw’u Rwanda, yo guhitamo igikwiriye.

Yabivuze mu kiganiro Meet The President cyamuhuje n’urubyiruko kikabera kuri Intare Arena i Rusororo

Perezida Kagame yavuze ko bitumvikana uburyo urubyiruko rw’u Rwanda rungana rutyo rushobora kujya mu bintu rutatekereje ku buryo rubitakarizamo n’amafaranga.

Ati “Niba dufite urubyiruko rumeze rutyo hari ikibazo kinini cyo gukemura. Gusa umuntu utazi n’aho ajya, gushuka abantu akababwira ngo, ni nka ba bandi bazaga bakavuga ngo barakiza, bakiza abantu, indwara, ubukene, bafite ubushobozi bwo kubikiza ariko ugasanga barabikiza abandi ariko bo badashobora kubyikiza ariko abantu bakiruka bakajyayo.”

“Umupolisi yagiye kureba muri hotel aho babikoreye, abona abantu buzuye aho bagera mu bihumbi hanyuma bagiye kureba, basanga hari umuntu wiyandikishije wavuze ko agiye gukora inama y’abantu 500 ariko hari haje ibihumbi bitanu by’abanyarwanda, mwe abana bato.”

Yakomeje agira ati “Abonye baje ari benshi ashyira imifuka aho ngo bashyiremo amafaranga, bakayashyiramo , uwayagujije, uwari ufite ayo nta yandi afite aragenda ajya gushyiramo amafaranga.”

Perezida Kagame yavuze ko urubyiruko rukwiye kwirinda ibishuko bya hato na hato. Ati “Nk’icyo nticyashoboraga kuba ahantu hatari ikibazo, mubitekerezeho ntimugashukwe gutyo gusa.”

Amakuru abari bitabiriye amahugurwa batanga ni uko basabwaga kwishyura aho bicara, umwanya w’icyubahiro wa 15 000 Frw n’ahasanzwe ha 4500 Frw.

Inzego z’umutekano zahise zita muri yombi abateguye iyo nama ubu bari gukurikiranwa n’ubutabera.

2019-08-15
Editorial

IZINDI NKURU

Menya ibyo Kayumba Nyamwasa n’agatsiko ke k’iterabwoba ka RNC bakumiriwe gukora muri Afurika y’Epfo guhera Mutarama 2020

Menya ibyo Kayumba Nyamwasa n’agatsiko ke k’iterabwoba ka RNC bakumiriwe gukora muri Afurika y’Epfo guhera Mutarama 2020

Editorial 09 Jan 2020
Byadogereye muri Afrika y’Epfo: Abatavuga rumwe na Perezida Ramaphosa baramusaba gucyura vuba ingabo z’icyo gihugu ziri muri Kongo.

Byadogereye muri Afrika y’Epfo: Abatavuga rumwe na Perezida Ramaphosa baramusaba gucyura vuba ingabo z’icyo gihugu ziri muri Kongo.

Editorial 19 Jul 2024
Kagame yakomoje ku mpamvu yatumye Bizimungu yivumbura, agata akazi

Kagame yakomoje ku mpamvu yatumye Bizimungu yivumbura, agata akazi

Editorial 12 Jun 2019
Umugore wagizwe igikoresho na Kayumba Nyamwasa, Prossy Bonabaana yihakanye Ben Rutabana

Umugore wagizwe igikoresho na Kayumba Nyamwasa, Prossy Bonabaana yihakanye Ben Rutabana

Editorial 16 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibivugwa kuri Tuyisenge Jacques wari Kapitani wa mavubi muri CHAN
IMIKINO

Ibivugwa kuri Tuyisenge Jacques wari Kapitani wa mavubi muri CHAN

Editorial 09 Mar 2016
Rudasingwa Theogene yongeye kuremba bikomeye
ITOHOZA

Rudasingwa Theogene yongeye kuremba bikomeye

Editorial 07 Jun 2016
Ese Umugore na we yatangiza igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina?
HIRYA NO HINO

Ese Umugore na we yatangiza igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina?

Editorial 17 Apr 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru