• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Umutekano n’ituze by’abanyarwanda byaje ku isonga mu bushakashatsi bwa gatandatu bw’Urwego rw’igihugu rw’Imiyoborere [ RGB ]

Umutekano n’ituze by’abanyarwanda byaje ku isonga mu bushakashatsi bwa gatandatu bw’Urwego rw’igihugu rw’Imiyoborere [ RGB ]

Editorial 31 Oct 2019 HIRYA NO HINO, Mu Rwanda, POLITIKI

Kuri uyu wa Kane tariki 31 Ukwakira 2019 ubwo hamurikwaga icyegeranyo ku nshuro ya Gatandatu, mu bipimo umunani byakozweho ubushakashatsi inkingi y’umutekano n’ituze rusange ry’abaturage yakomeje kuza ku isonga n’amanota 94.29% bivuye kuri kigero cya 94.97 umwaka ushize.

N’ ibipimo bizwi mu rurimi rw’Icyongereza nka ‘Rwanda Governance Scorecard (RGS)’.

Iki cyegeranyo cy’ibipimo by’Imiyoborere mu Rwanda gikorwa na RGB buri mwaka hagamijwe kugaragaza ishusho y’uko imiyoborere ihagaze mu gihugu mu byiciro bitandukanye no kugaragaza ingamba mu gushyiraho politiki mu nzego zitandukanye z’igihugu.

Inkingi y’ubuyobozi bushingiye ku mategeko yagize 84.70 % bivuye kuri 83.68 % umwaka ushize, ubwisanzure mu bya politike n’uburenganzira bw’abaturage byagize amanota 85.17 % bivuye kuri 83.83%, imiyoborere abaturage bagizemo uruhare kandi idaheza yagize 73 % ivuye kuri 76.79 % umwaka ushize.

Inkingi yo kuzamura imibereho myiza y’abaturage yagize amanota 68.53% bivuye ku kigero 75.55 %, kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo biri kuri 84.28% bivuye kuri 83.72% umwaka ushize, ireme ry’imitangire ya serivisi ryagize amanota 70.54 % bivuye kuri 74.25% naho iterambere ry’ubukungu rigira amanota 76.43% rivuye kuri 78.04% umwaka ushize.

Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Usta Kayitesi yavuze ko nko ku bijyanye n’umutekano, ari ibisanzwe kuza ku mwanya wa mbere kuko haba abaturage n’izindi nzego mpuzamahanga zigaragaza ko mu Rwanda ari hamwe mu hantu hatekanye.

Yavuze ko nubwo byagabanyutseho gato , bikiri ku rwego rwiza rugaragaza ko abaturage bafite umutekano.

Yavuze ko nko ku cyiciro cy’ubwisanzure mu bya politiki, amanota menshi yavuye ku buryo imitwe ya politiki ifite uruhare muri politiki y’u Rwanda aho nk’ubu imitwe yose ya politiki yemewe mu Rwanda yabonye imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ku kijyanye n’imitangire ya serivisi, Kayitesi yavuze ko byagabanyutse cyane bitewe n’amanota mabi mu bijyanye n’imitangire ya serivisi mu bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage ndetse n’ibijyanye n’ubukungu.

Yavuze ko ari ibintu bidashimishije ku gihugu nk’u Rwanda, aho ibijyanye na serivisi bifite uruhare runini ku musaruro mbumbe w’igihugu.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, cyatangaje ko mu gihembwe cya mbere cya 2019, serivisi zihariye 48% by’umusaruro mbumbe mbumbe w’igihugu (GDP).

Ahereye kuri ibyo Kayitesi yagize ati “Turacyakorana n’abafatanyabikorwa batandukanye ariko ntibiragera aho twifuza. Uru rwego nirwo rugira uruhare runini ku musaruro mbumbe w’igihugu, ibi biratwereka ko turamutse twongeyemo imbaraga byagira ingaruka ku bukungu kandi bisaba guhindura imyumvire gusa.”

Imwe mu myanzuro yatanzwe muri iyi raporo, harimo kongera ireme ry’uburezi hagamijwe kugera ku bukungu bushingiye ku bumenyi, kimwe mu byagabanyije amanota ya , kwihutisha ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi , gukaza imicungire y’umutungo wa Leta hanozwa imikoresherezwe yawo no gukurikirana uko ukoreshwa, guteza imbere ibyakorewe mu Rwanda mu kugabanya icyuho cy;ibyoherezwa mu mahanga n’ibitumizwayo, gukurikirana no guteza imbere ireme ry’ubuhinzi n’ubworozi

2019-10-31
Editorial

IZINDI NKURU

Sena yatumije Minisitiri w’Intebe ngo asobanure ibiteganywa muri gahunda zo kuboneza urubyaro

Sena yatumije Minisitiri w’Intebe ngo asobanure ibiteganywa muri gahunda zo kuboneza urubyaro

Editorial 25 Jun 2018
FERWABA yatangaje ko imikino y’ikiciro cya kabiri izatangira mu ntangiriro za Mata inaboneraho kumurika ikirango gishya cya shampiyona

FERWABA yatangaje ko imikino y’ikiciro cya kabiri izatangira mu ntangiriro za Mata inaboneraho kumurika ikirango gishya cya shampiyona

Editorial 24 Mar 2022
Amb. Amri Sued  yitabye Imana

Amb. Amri Sued yitabye Imana

Editorial 06 Oct 2017
RDC: Abantu batandatu bamaze kwicirwa mu bikorwa byo kwiyamamaza mu minsi itatu

RDC: Abantu batandatu bamaze kwicirwa mu bikorwa byo kwiyamamaza mu minsi itatu

Editorial 14 Dec 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda bwamurikiwe ibyagezweho mu mikino uyu mwaka
Mu Rwanda

Ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda bwamurikiwe ibyagezweho mu mikino uyu mwaka

Editorial 12 Jun 2017
CNN yahinduye nkana ibyo Perezida Kagame yaganiriye n’umunyamakuru wayo Larry Madowo
Amakuru

CNN yahinduye nkana ibyo Perezida Kagame yaganiriye n’umunyamakuru wayo Larry Madowo

Editorial 05 Feb 2025
Uganda: Umugabo yabeshye abo mu muryango we ko yashimuswe abasaba miliyoni 2Ush
HIRYA NO HINO

Uganda: Umugabo yabeshye abo mu muryango we ko yashimuswe abasaba miliyoni 2Ush

Editorial 08 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru