• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Umutekano w’Isi ugerwa ku mashyi kubera Amabuye yo mukirere azwi nk’ ASTEROIDS

Umutekano w’Isi ugerwa ku mashyi kubera Amabuye yo mukirere azwi nk’ ASTEROIDS

Editorial 15 Nov 2016 ITOHOZA

Abahanga mu by’ikirere batubwira ko agace duherereyemo kagizwe n’imibumbe umunane twavuga iyi si dutuyeho, Mars, Venus n’indi. Mu minsi ishize hatangajwe ko havumbuwe umubumbe wa cyenda ariko ntibiremezwa neza.

Uko rero iyo mibumbe iteye hari ibindi bintu bigiye biyigaragiye muri byo hari ibibuye bigenda bikurikira umuvuduko wayo mu cyongereza nibyo bita “asteroids”.

Ikigo NASA cy’abanyamerika gikurikiranira hafi ibyo mu kirere kivuga ko ubu bamaze kuvumbura asteroids 15.000 zizenguruka hafi y’ isi dutuyeho. Muri rusange habaruwe izirenga 580.000 ngo inyinshi ziri hagati y’umubumbe wa Mars na Jupiter.

Amakuru rero yatanzwe n’umuyobozi mukuru w’ikigo NASA bwana Charles Boden, yatangarije itsinda rihagarariye Leta y’Amerika mugihe bari bagiye guhabwa rapport kunyigo nshya yasohotse kubijyanye naya mabuye azenguruka mu kirere. Mu gihe bahabwaga ibisobanuro, umwe mubari bagize iryo tsinda yabajije ikibazo asaba ko bagerageza gutanga ingero ku kintu batekereza ko cyabaho kugira ngo bumve neza ingaruka byabyara. Yagize ati tugerageze gutekereza ko hari ikibuye kimanutse kigana Los Angels, ati ari gito mwabimenyesha abantu mugihe kingana iki cg hakwangirika ibintu bingana iki?

Boden yahise abasubiza ko igihe aho kigeze atari ugukekeranya cg guteganya. Yagize ati ahubwo mu mbaze igihe ibiri munzira byerekeza ku isi aho bigeze.

Umuyobozi wa NASA bwana Charles Boden yababwiye ko hari asteroids ziri munzira zigana ku isi ati ndetse hari izishobora kugwa na New York.

Naho Thomas Zurbuchen yabwiye abari aho ko ubushakashatsi buhanitse burimo gukorwa ngo barebe uko bahangana nibyo bibazo ati ariko ntitwabura kubabwiza ukuri ko icyo kibazo kiriho ati:”Ntagushidikanya hari igihe zizagwa ku isi”.

Iryo tsinda ryamubajije icyakorwa ngo babe babuza ibyo bibuye kuzahagwa hakoreshejwe uburyo bwo kukiyobya cg kugisenyera mu kirere. ? Ngo yariyumviriye mu magambo make ngo arababwira ati: “Musenge gusa”.

-4671.jpg

-4672.jpg

-4673.jpg

-4674.jpg

Yasobanuye ko gusa Atari vuba aha bishobora kuzaba bigeze ku isi kuko biratandukanye mu bunini. Ati: Hari ibifite 300 kugeza kuri 800ft n’ibindi binini cyane bifite nka kilometer 10. Yongeyeho ko babonye hari ikibuye kinini kigiye kugera ahantu runaka ku isi ko icyo gihe abantu bahabwa igihe kingana n’iminsi itatu ngo babe barangije guhunga aho bari. Yavuze ko byaterwa n’ingano yacyo naho ubundi kubiyobya ngo ntabwo ari ikibazo cyoroshye bitewe n’umuvuduko biba bifite.

Batanze ibisobanuro bavuga ko asteroids ntoya nazo ari ikibazo gikomeye kuko zo badashobora kuzigenzura kubera n’ubwinshi bwazo ngo bajya kubona bakabona zigeze ku isi.

Batanze urugero rwa asteroid yaguye mu mugi witwa Chelyabinsk mu Burusiya hari tariki ya 15/2/2013. Iyo asteroid ikaba yaranganaga na metero 18 (50ft) yaje itunguranye ifite umuvuduko uri hagati ya kilometero 60.000 – 69.000 ku isaha. Icyo kibuye cyakomerekeje abantu ibihumbi ndetse ikamenagura ibirahure by’amazu hafi umugi wose. Bavuze ko kari gato kuburyo indorerwamo za telescope bakoresha babigenzurira mu kirere itigeze iyibona. Ngo asteroid nini ishobora kwangiza ibintu bisumba nibyo bombe bateye Hiroshima.

Umutekano w’isi rero uragenda ugerwa kumashyi uko biriya bibuye biyegera.

Biracyaza………

Hakizimana Themistocle

2016-11-15
Editorial

IZINDI NKURU

Umunyarwanda wabeshye inzego za Amerika aranashinjwa uruhare muri Jenoside

Umunyarwanda wabeshye inzego za Amerika aranashinjwa uruhare muri Jenoside

Editorial 22 Jan 2016
Bruxelles : Udutsiko tw’abiyita abasirikare muri RNC dukomeje kwikoma Ikinyamakuru Rushyashya

Bruxelles : Udutsiko tw’abiyita abasirikare muri RNC dukomeje kwikoma Ikinyamakuru Rushyashya

Editorial 22 Jul 2016
Akumiro: Minisitiri mu Bubiligi yitabiriye umuhango wo kwambika ikamba abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Akumiro: Minisitiri mu Bubiligi yitabiriye umuhango wo kwambika ikamba abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Editorial 20 Mar 2024
Radio Itahuka mu buhungiro mu Bubiligi

Radio Itahuka mu buhungiro mu Bubiligi

Editorial 04 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikipe y’Igihugu y’Umukino wo Koga irabarizwa muri Tanzania aho igiye gukina Irushanwa rya CANA ZONE 3 Swimming Championship
Amakuru

Ikipe y’Igihugu y’Umukino wo Koga irabarizwa muri Tanzania aho igiye gukina Irushanwa rya CANA ZONE 3 Swimming Championship

Editorial 17 Nov 2022
Aline GAHONGAYIRE ukubutse muri Amerika
IMIKINO

Aline GAHONGAYIRE ukubutse muri Amerika

Editorial 14 Oct 2016
U Rwanda rwihanganishije Misiri ku gitero cyishe abantu 300
Mu Mahanga

U Rwanda rwihanganishije Misiri ku gitero cyishe abantu 300

Editorial 26 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru