• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»“Umutima w’umugizi wa nabi ntujya utuza. Kubera ubushotoranyi Uganda ikorera u Rwanda, mu maso ya Kaguta Museveni n’abambari be buri Munyarwanda ni intasi”.

“Umutima w’umugizi wa nabi ntujya utuza. Kubera ubushotoranyi Uganda ikorera u Rwanda, mu maso ya Kaguta Museveni n’abambari be buri Munyarwanda ni intasi”.

Editorial 01 Nov 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

“Umutima w’umugizi wa nabi ntujya utuza. Kubera ubushotoranyi Uganda ikorera uRwanda, mu maso ya Kaguta Museveni n’abambari be buri Munyarwanda ni intasi”

Aya ni amagambo ya benshi mu basesengura iby’imibanire y’u Rwanda na Uganda, mu kiganiro twagiranye muri izi mpera z’icyumweru, ubwo Uganda yari imaze kujugunya Abanyarwanda 6 ku mupaka wa Kagitumba, bari bamaze imyaka baborera mu nzu z’imbohe I Kampala, bazira gusa ko ari Abanyarwanda. Kuwa gatanu tariki 30 Ukwakira, abakozi ba CMI, rwa rwego rw’ubutasi muri Uganda, bagejeje abo Banyarwanda I Kagitumba, bisubirira muri Uganda, habe no kubashyikiriza uRwanda ku mugaragaro, ahubwo byabaye nko kujugunya ibishingwe mu ngarani. Uretse no kudaha agaciro ikiremwamuntu, ubu bunyamaswa burakomeza kugaragaza urwango abategetsi ba Uganda bafitiye uRwanda.

Hari n’abasanga ariko CMI yaragize isoni zo kubonana n’abayobozi bo mu Rwanda, kuko itari kubona ibisobanuro byo gufungira abantu ubusa no kubakorera iyicarubozo rigaragara ku mibiri y’izi nzirakarengane. Abarokotse Gen Abel Kandiho ni Steven Mugwaneza, Claude Mugwaneza,Olivier Bikino, Ronald Rutayisire, J.Claude Nkurikiyimana na François Ntamuturano, baje biyongera ku bandi bagize amahirwe yo kugaruka mu Rwanda ariko baramugarijwe mu magereza ya Uganda.

Abakurikiranira hafi ubu bushotoranyi bwa Uganda, bavuga ko iyo umuntu yiyiziho icyaha, umutima uhora umusimbuka, uwo abonye wese akamubonamo umwanzi. Nguko uko abategetsi ba Uganda bahora bikanga Abanyarwanda, bumva ko bagenzwa no kuvumbura ubugome CMI yo yibwira ko ari ibanga. Bibwira ko ibikorwa byo gushakira RNC abarwanyi, kubaha inyigisho no kubangisha uRwanda, bishyirwa hanze n’abaturage bigira muri Uganda ku mpamvu zitagize aho zihuriye n’ubutasi, nk’uko mu Rwanda hari Abagande bikorera ubucuruzi n’indi mirimo yemewe n’amategeko. Perezida Museveni na Gen Kandiho wa CMI, bahora bumva nta mutekano bafite cyane ko ibikorwa byabo bibi, bimenyekana bataranabitandira.

Uretse abashinjwa ubutasi by’akamama, hari n’Abanyarwanda bashishikarizwa kujya mu mitwe y’iterabwoba nka RNC,FDLR, ARC n’ibindi biryabarezi, babyanga CMI igahita ibica, abandi ikajugunya mu ibohero, abagize Imana bakarekurwa bakirimo akuka, batarigeze bagezwa imbere y’umucamanza ngo hagaragazwe icyaha bakurikiranyweho.

Aba bafunguwe babwiye itangazamakuru ko hari bagenzi babo benshi basigaye mu buroko hirya no hino mu mujyi wa Kampala, bakibaza impamvu ya miryango mpuzamahanga yirirwa iririmba uburenganzira bwa muntu nka Human Right Watch, nta n’umwe uramagana ubu bugome bwa Museveni na CMI ye.

Twibutse ko ibi bikorwa binyuranyije n’amasezerano ya Luanda, yashyizweho umukono n’Abakuru b’Ibihugu by’ uRwanda, Uganda , RDC na Angola, aho Uganda yihanangirijwe ndetse inasabwa guhita irekura inzirakarengane z’Abanyarwanda ziri mu maboko ya Gen Kandiho n’abicanyi be.

2020-11-01
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye afite nyungu ki mu kubeshya amahanga abeshyera u Rwanda.

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye afite nyungu ki mu kubeshya amahanga abeshyera u Rwanda.

Editorial 19 May 2021
Mu Bakinnyi Umutoza w’Amavubi yahamagaye harimo na Kevin Monnet Paquet

Mu Bakinnyi Umutoza w’Amavubi yahamagaye harimo na Kevin Monnet Paquet

Editorial 07 Oct 2020
Shampiyona y’u Rwanda yo gusiganwa ku magare yari iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru yasubitswe kubera Koronavirusi.

Shampiyona y’u Rwanda yo gusiganwa ku magare yari iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru yasubitswe kubera Koronavirusi.

Editorial 17 Jun 2021
Umujyanama muri Loni ushinzwe kurwanya Jenoside arashinja FDLR ubwicanyi bukorerwa Abatutsi bo muri Kongo

Umujyanama muri Loni ushinzwe kurwanya Jenoside arashinja FDLR ubwicanyi bukorerwa Abatutsi bo muri Kongo

Editorial 01 Dec 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abapolisi 288 basoje imyitozo y’ibikorwa by’ibanze byihariye
Amakuru

Abapolisi 288 basoje imyitozo y’ibikorwa by’ibanze byihariye

Editorial 15 Sep 2023
Kirehe: Abarobyi banywaga ibiyobyabwenge bakanguriye abandi bantu kubireka
Mu Mahanga

Kirehe: Abarobyi banywaga ibiyobyabwenge bakanguriye abandi bantu kubireka

Editorial 19 Mar 2016
Pascal Nyamurinda wayoboraga Umujyi wa Kigali yeguye ku mirimo ye
INKURU NYAMUKURU

Pascal Nyamurinda wayoboraga Umujyi wa Kigali yeguye ku mirimo ye

Editorial 11 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru