• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Umutoza wa Team Rwanda Sempoma Félix yahamagaye abakinnyi 15 bazavamo abazitabira Tour du Rwanda 2021 itegerejwe muri Gicurasi 2021

Umutoza wa Team Rwanda Sempoma Félix yahamagaye abakinnyi 15 bazavamo abazitabira Tour du Rwanda 2021 itegerejwe muri Gicurasi 2021

Editorial 18 Mar 2021 Amakuru, IMIKINO

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 17 Werurwe 2021,nibwo umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino wo gusiganwa ku magare Sempoma Félix yahamagaye abakinnyi 15 ngo bitegure irushanwa mpuzamahanga rya Tour du Rwanda 2021 rizaba muri Gicurasi.

Kugeza ubu ku makipe agomba kuzitabira iri rushanwa riri ku rwego rwa 2.1 hamaze gutangazwa amakipe atatu azagaragara muri iri rushanwa, ayo makipe ni iy’u Rwanda, Eritrea ndetse n’ikipe y’igihugu ya Ethiopia, gusa abashinzwe gutegura iri rushanwa bakaba bakomeza gutangaza andi makipe agomba kwitabira iri siganwa ritegerejwe kuva tariki ya 2 kugeza ku ya 9 Gicurasi uyu mwaka.

Mu bakinnyi 15 bahamagawe ndetse bakemezwa n’ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino w’Amagare (FERWACY) harimo Nsengimana Jean Bosco watwaye Tour du Rwanda ya 2015 na Mugisha Samuel watwaye iya 2018 ndetse iri rushanwa akaba ari naryo ryabaye iryanyuma ryo ku rwego rwa 2.2 mbere y’uko rizamuka kuri 2.1.

Icyiciro cya mbere cy’imyitozo kizaba hagati ya tariki ya 17 Werurwe n’iya 6 Mata mu Kigo cy’Amagare cya Musanze (ARCC) mu gihe icya kabiri kizaba ari imyitozo ya buri wese ku giti cye hagati ya tariki ya 7 n’iya 14 Mata, icyiciro cya gatatu cy’imyitozo na cyo kizakorerwa i Musanze hagati ya tariki ya 15 n’iya 30 Mata 2021 ubwo hazaba habura iminsi ibiri ngo Tour du Rwanda itangire.

Kugeza ubu umutoza w’ikipe y’u Rwanda Sempoma Félix azaba yungirijwe na Byukusenge Nathan ndetse na Ruhumuriza Abraham mu gihe Ruvogera Obed azaba ari umuganga mur irushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 12 Team Rwanda imaze kwitabira Tour du Rwanda, yaryegukanye inshuro eshanu ndetse abakinnyi bayo 53 begukanamo uduce 19.

Abakinnyi 15 bahamagawe ngo batangire imyitozo:

1. Muhoza Eric (Les Amis Sportifs)
2. Hategekimana Jean Baptiste (Les Amis Sportifs)
3. Ngendahayo Jérémie (Cycling Club for All)
4. Nshimiyimana Patrick (Benediction Club)
5. Iradukunda Emmanuel (Benediction Club)
6. Gahemba Barnabé (Benediction Club)
7. Masengesho Vainqueur (Benediction Club)
8. Manizabayo Jean de Dieu (Twin Lakes Cycling Academy)
9. Hakizimana Félicien (Nyabihu Cycling Team)
10. Ishimwe Claude (Muhazi Cycling Generation)
11. Mugisha Samuel (La Roche Vendée Cyclisme)
12. Tuyishimire Ephrem
13. Kwizera Elie (Cine Elmay)
14. Uwizeye Jean Claude
15. Nsengimana Jean Bosco

2021-03-18
Editorial

IZINDI NKURU

Rayon Sports  izahura na  Enyimba Fc muri 1/4 cya CAF Confederation Cup

Rayon Sports izahura na Enyimba Fc muri 1/4 cya CAF Confederation Cup

Editorial 04 Sep 2018
Mu mpera ziki cyumweru abakekwaho Jenoside babiri bashyikirijwe ubutabera mu Rwanda no mu Bufaransa

Mu mpera ziki cyumweru abakekwaho Jenoside babiri bashyikirijwe ubutabera mu Rwanda no mu Bufaransa

Editorial 17 Apr 2021
FERWAFA yafashe umwanzuro ko Rayon n’Intare FC bazakina umukino wa 1/8 wo kwishyura w’igikombe cy’Amahoro

FERWAFA yafashe umwanzuro ko Rayon n’Intare FC bazakina umukino wa 1/8 wo kwishyura w’igikombe cy’Amahoro

Editorial 05 Apr 2023
CAFCC: Inzozi za APR FC zo kugera mu matsinda ziyoyokeye i Kigali, nyuma yo gusezererwa na Djoliba AC

CAFCC: Inzozi za APR FC zo kugera mu matsinda ziyoyokeye i Kigali, nyuma yo gusezererwa na Djoliba AC

Editorial 17 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Martin Ngoga yatorewe kuyobora EALA, Abatanzania n’Abarundi ntibatoye
INKURU NYAMUKURU

Martin Ngoga yatorewe kuyobora EALA, Abatanzania n’Abarundi ntibatoye

Editorial 20 Dec 2017
Abadepite b’u Burayi basuye Isange One Stop Centre
Mu Mahanga

Abadepite b’u Burayi basuye Isange One Stop Centre

Editorial 22 Sep 2016
Kigali : Minisitiri  w’Intebe yatangije Ikigega cy’Ishoramari  ‘RNIT Iterambere Fund’
Mu Mahanga

Kigali : Minisitiri w’Intebe yatangije Ikigega cy’Ishoramari ‘RNIT Iterambere Fund’

Editorial 12 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru