Umutwe uharanira impinduramatwara mu Burundi (FRB-Abarundi) wigambye igitero cyagabwe kuwa 17 Ugushyingo, ku birindiro by’ingabo z’u Burundi, bikagwamo abagera kuri 38.
Mu itangazo wageneye abarundi ndetse n’umuryango mpuzamahanga, uyu mutwe wavuze ko ari wo wagabye iki gitero abatangabuhamya bavuga ko cyari gikomeye cyane.
Wagize uti “Umutwe FRB-ABARUNDI, uramenyesha abarundi n’amahanga ko ko ari wo wateye ibirindiro cyari i Mabayi-Marura byariho abasirikare ba FDN 112, interahamwe 30, Imbonerakure 18, bose hamwe bari 160. Hapfuye 38, hakomeretse bane, 18 bararokotse naho ababuze ni 100. Ingabo zacu ziri mu gihugu hagati”.
Mu gusobanura impamvu z’iki gitero, FRB-Abarundi wavuze ko ‘babonye ko Perezida Nkurunziza ndetse n’ubutegetsi bw’ishyaka rye CNDD-FDD, bishe amahame yose ya demokarasi abaturage b’u Burundi bakesha amasezerano ya Arusha’.
Ko wabonye umunyagitugu Nkurunziza yashenye ubumwe bw’Abarundi akoresheje politiki y’ivangura, kutubahiriza uburenganzira bwa muntu, kwanga kwicara ku meza y’ibiganiro.
Itangazo rikomeza rigira riti “FRB-Abarundi irahamagarira abaturage bose kuyishyigikira, ibizeza kurwanya ubutegetsi bwa Nkurunziza kugeza habonetse ukwibohora kuzuye”.
FRB-Abarundi uvuga kandi ko hari ingabo za leta zabisunze muri uru rugamba rwo gukuraho ingoma ya Nkurunziza. Uyu mutwe kandi waburiye Imbonerakure, Polisi, abasirikare n’abarundi kwitandukanye n’ingoma ya Nkurunziza yica abaturage bitaba ibyo bakazirengera ingaruka.
Nyuma y’iki gitero Umuvugizi w’Igisirikare cy’ u Burundi, Major Emmanuel Gahongano, yumvikanye mu itangazamakuru avuga ko abarwanyi bateye baturutse mu Rwanda, gusa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko atari ubwa mbere u Burundi bushinje u Rwanda ibintu bidafite ishingiro.