• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Umuvugizi wa FDLR yemeje ko Col Augustin Nshimiyimana yafatiwe mu rusengero

Umuvugizi wa FDLR yemeje ko Col Augustin Nshimiyimana yafatiwe mu rusengero

Editorial 09 Jun 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Mahanga

Hashize iminsi igera kuri itanu hatangajwe amakuru ko Col Augustin Nshimiyimana wa FDLR yafashwe ariko amakuru n’uburyo yafashwemo ntiyajya ahagaragara.

Uyu munsi umuvugizi wa FDLR yatangaje ko ayo makuru ari impamo ko Col Augustin Nshimiyimana wo mu nyeshyamba za FDLR zirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda kandi zigizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside mu Rwanda yafashwe ku cyumweru gishize muri Kivu ya ruguru agafatirwa mu rusengero

Col Nshimiyimana yabaye uwungirije ushinzwe iperereza muri FDLR hagati ya 2011 na 2019, yafatiwe mu gace kitwa Rubaya ka teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu ya ruguru, nk’uko umuvugizi wa FDLR abivuga.

Nkuko ‘Curé Ngoma’ yabitangarije BBC ati: “Ni byo baraje bamusanga aho yari yagiye mu birori byo kubatirisha umwana we baramufata”. Ngoma avuga ko aho Nshimiyimana yafatiwe yari yahagiye mu bikorwa by’umuryango we bwite.

Mu kwezi gushize leta ya DR Congo yatangaje ibihe bidasanzwe mu ntara za Kivu ya ruguru na Ituri bigamije kurandura imitwe y’inyeshyamba irimo n’iyo mu bindi bihugu ihakorera ariko by’umwihariko kuva Perezida Felix Tshisekedi yajya ku butegetsi ntabwo imitwe irwanya u Rwanda byabahiriye, abenshi barishwe abandi bazanwa mu Rwanda.

Uwari umuyobozi mukuru wa FDLR, Gen Mudacumura yaguwe gitumo yicanwa n’abandi bamubaga hafi harimo n’umunyamabanga we wihariye Col Sixbert tariki ya 17/18 Nzeli 2019, naho Gen Musabyimana Juvenal wari uzwi nka Jean Michel Africa, Col Mpiranya Leo Cyprien basimburanye mu kuyobora RUD Urunana bicwa bakurikiranye umwaka ushize.

Col Augustin Nshimiyimana avuka mu cyahoze ari Komini Karago muri Perefegitura ya Gisenyi (Nyabihu y’ubu) akaba ari mubyara wa Col Nkundiye waguye mu ntambara y’abacengezi akaba na mubyara wa Col Nkundiye waguye mu ntambara y’abacengezi muri 1998 ndetse n’uwahoze ari umuvugizi wa FDLR, Nkaka Ignace wiyitaga Bazeyi Fils La Forge wafashwe akazanwa mu Rwanda avuye mu nama muri Uganda yari yatumiwemo na Perezida Museveni ngo bihuze na RNC.

Uwasimbuye Col Nkundiye ku buyobozi bwa FDLR ariwe Lt Col Dr Mugemanyi nawe yahise yicwa mu kwezi kumwe n’uwo yari asimbuye.
Ubu umutwe wa FDLR ishami rya gisirikari ariryo FOCA riyoborwa na Gen Pacifique Ntawunguka bita OMEGA.

2021-06-09
Editorial

IZINDI NKURU

Amakuru y’indiri ya Mudacumura yatanzwe n’abasirikari ba Kayumba Nyamwasa bafashwe na FARDC 

Amakuru y’indiri ya Mudacumura yatanzwe n’abasirikari ba Kayumba Nyamwasa bafashwe na FARDC 

Editorial 20 Sep 2019
Karongi: Abamotari bibukijwe kubahiriza amategeko y’umwuga wabo

Karongi: Abamotari bibukijwe kubahiriza amategeko y’umwuga wabo

Editorial 02 Jan 2016
Burundi: Nkurunziza yagororeye Jean de Dieu Mutabazi uzwiho gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Burundi: Nkurunziza yagororeye Jean de Dieu Mutabazi uzwiho gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Editorial 04 Jan 2018
FERWAFA yavuze ku mukino wa Mukura VS na Rayon Sports wasubitswe kubera ikibazo cy’Amatara

FERWAFA yavuze ku mukino wa Mukura VS na Rayon Sports wasubitswe kubera ikibazo cy’Amatara

Editorial 16 Apr 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Police yamusubije 10 780€ na 100 000Frw yari yibwe n’umukozi we wo mu rugo
Mu Mahanga

Police yamusubije 10 780€ na 100 000Frw yari yibwe n’umukozi we wo mu rugo

Editorial 29 Dec 2016
Sobanukirwa uburyo JMV Ndagijimana yibye amadorali 187.000 yagombaga gufasha amabasade y’u Rwanda muri Amerika gufungura ibikorwa byayo
Amakuru

Sobanukirwa uburyo JMV Ndagijimana yibye amadorali 187.000 yagombaga gufasha amabasade y’u Rwanda muri Amerika gufungura ibikorwa byayo

Editorial 24 May 2023
APR BBC na AL Ahli Tripoli niyo makipe yaboneye itike i Kigali yo gukina imikino ya nyuma ya BAL 2025 izabera muri Afurika y’Epfo
Amakuru

APR BBC na AL Ahli Tripoli niyo makipe yaboneye itike i Kigali yo gukina imikino ya nyuma ya BAL 2025 izabera muri Afurika y’Epfo

Editorial 26 May 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru