Mugihe imyiteguro yo kohereza mu Rwanda Umugogo w’Umwami Kigeli irarimbanije, nyuma y’urugamba rutoroshye hagati y’umuryango wa Kigeli usanzwe uba mu Rwanda uyobowe na Pasiteri Ezra Mpyisi n’undi uba mu bihugu bitandukanye ukorana n’abarwanya Leta y’u Rwanda biganjemo abo muri RNC n’abaterankunga bayo barimo umunyemari Ayabatwa Rujugiro Tribert, wari umaze gutanga akayabo k’amafaranga ngo Umwami Kigeli ajyanwe gutabarizwa muri Portigal aho Rujugiro aba muri ikigihe .
Nyuma y’impaka ndende higwa aho umugogo wa Kigeli ukwiye gutabarizwa byabaye ngombwa ko hitabazwa urukiko rw’Amerika rusuzuma inyandiko ya mushiki wa Kigeli uba i Nairobi Christine Mukabayojo wifuzaga ko umugogo wa musaza we watabarizwa i Mwima mu Karere ka Nyanza mu Rwanda aho Kigeli yimiye akaba ari naho mukuruwe ashyinguye.
Umwami Kigeli V Ndahindurwa
Hari amakuru avuga ko Chancellor Boniface Benzinge wabanye n’Umwami Kigeli ubu amaze guhungira mu Bwongereza kuko ibyo yijeje abarwanya Leta y’u Rwanda ndetse babishoyemo akayabo k’amafaranga menshi kugirango umugogo w’Umwami Kigeli utoherezwa mu Rwanda bitakibaye, ubu umugogo ukaba ugiye koherezwa mu Rwanda nyuma yo kwitabaza inkiko.
Boniface Benzinge yavugaga ko hagomba gukurikizwa icyifuzo Umwami yavuze akiriho kandi gikwiriye kubahirizwa, ko kandi no mu muco no mu mategeko ya Leta ngo bakurikiza ijambo rya nyuma umuntu yivugiye akiriho.
Benzinge yakomeje agaragaza ko Kigeli V akiriho atigeze yifuza gutabarizwa mu Rwanda. Ariko urukiko rwamusaba inyandiko y’Umwami Kigeli ishimangira ibyo avuga akayibura.
Umuvugizi w’Umwami Kigeli, Benzige ubu arabarizwa mu Bwongereza
Yabajijwe niba Kigeli V yarabasobanuriye impamvu atifuza ko umugogo we ujyanwa mu Rwanda, niba hari nk’inyandiko yaba yarasize irimo icyo cyifuzo, asubiza ko Umwami yanze kuza mu Rwanda nk’Umunyarwanda usanzwe binyuranije n’ugushaka kwe.
Ubu bushyamirane bwakuruwe n’agatsiko kamwe k’umuryango w’Umwami Kigeli kagizwe na Gerard Rwigemera wabaye umu RADER na Emmanuel bivugwa ko kariye amafaranga atubutse y’ibigarasha bitashakaga ko Kigeli atabarizwa mu Rwanda nibyo byaviriyemo Boniface Benzinge gukwepa ahungira mu Bwongereza.
Agashya
Abateruzi b’ibibindi muri RNC, barimo Condo Gervais bangiwe gukandagiza ikirenge hafi y’Umugogo w’Umwami Kigeli ubwo yasezerwagaho bwanyuma Condo ( Umuteruzi w’ibibindi ) bamwirukanira kumuryango ngo ntamuteruzi w ‘ibibindi ureba umugogo w’Umwami, Gahima Gerard wari inyuma ya Condo abibonye atwo aranyerera.
Condo na Rudasingwa
Kubera amatora yari muri Amerika yatumye ibintu byose bihagarara, ubu ikiri gukorwa ni ugushaka indege n’ibindi byose byo guherekeza umugogo w’Umwami Kigeli ukazanwa mu Rwanda mu minsi yavuba.
Umuryango w’Umwami Kigeli uba mu Rwanda