• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Umuyobozi Mukuru w’ikinyamakuru Rushyashya Burasa Jean Gualbert yatuvuyemo

Umuyobozi Mukuru w’ikinyamakuru Rushyashya Burasa Jean Gualbert yatuvuyemo

Editorial 05 May 2020 INKURU NYAMUKURU

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 5 Gicurasi, Umuyobozi Mukuru wa Rushyashya Burasa Jean Gualbert yitabye Imana mubitaro byitiriwe umwami Faisal azize indwara.  Burasa atabarutse  asize umugore n’abana batatu.

Burasa yatangiye umwuga w’itangazamakuru ari muto cyane ubwo mu mwaka wa 1993 yatangiye kwandika mu kinyamakuru Rwanda Rushya cyari icya Nyirarume Kameya Andre. Rwanda Rushya yari ifite umurongo wo kwamagana ku mugaragaro Jenoside yariho itegurwa gukorerwa Abatutsi n’ingoma y’abicanyi ya Habyarimana.  Burasa kimwe na Kameya bahizwe bukware n’inzego za leta ya Habyarimana ariko ntibacika intege, bakagaragaza umugambi wa Jenoside uko itegurwa ndetse n’amazina y’abishwe niyo ngoma y’abicanyi bakayandika mu Kinyamakuru cya Rwanda Rushya. Aha twavuga numero za Rwanda Rushya zitandukanye zasohoye urutonde rurerure rw’Abagogwe bishwe mu mubyahoze ari amakomine ya Kinigi, Kibilira, Mukingo, Nkuri Kayove n’ahandi mubyari bigize Perefegitura ya Ruhengeli na Gisenyi.

Mu gihe cya Jenoside Burasa yabashije kuyirokoka ariko Kameya we Interahamwe ziramwica. Akimara kurokorwa n’ingabo za FPR Inkotanyi, Burasa yagiye gufasha nawe akora kuri Radio Muhabura, Radio ya FPR Inkotanyi.  Nyuma ya Jenoside, Burasa yashinze ikinyamakuru Rushyashya gifite umurongo wo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’ababashyigikira.Ikinyamakuru Rushyashya cyatangijwe mu 2000, gisohoka ku mpapuro, kikaba cyarasohoraga kopi zigera ku bihumbi bine mu cyumweru.

Kuva mu 2013 iki kinyamakuru cyatangiye gukorera kuri internet nyuma yaho ibinyamakuru bisohoka ku mpapuro byahungabanyijwe n’inkubiri y’ibikorera kuri internet. Rushyashya yakomeje kugaragaza ukuri kutazuyaza kubashaka kugarura igihugu mwicura burindi, nabo bafatanije bose. Ubu butwari bwatumye atifurizwa ineza nabo bafite iyo migambi mibisha.

N’ubwo Burasa agiye, turizeza abasomyi bacu ko Ikinyamakuru Rushyashya kizakomeza umurongo wacyo wo guhashya abanzi b’ u Rwanda nkuko byakorwaga no kurenzaho. Icyo nicyo twumva twatura Nyakwigendera.

Imana imuhe iruhuko ridashira.

Ubwanditsi

2020-05-05
Editorial

IZINDI NKURU

Ingabo za Kayumba,  zahuye n’uruva gusenya muri RDC-Congo

Ingabo za Kayumba,  zahuye n’uruva gusenya muri RDC-Congo

Editorial 26 Jun 2019
Dian Forsey “Nyiramacibiri” amaze imyaka 36 ahitanywe na Leta ya Yuvenali Habyarimana

Dian Forsey “Nyiramacibiri” amaze imyaka 36 ahitanywe na Leta ya Yuvenali Habyarimana

Editorial 28 Dec 2021
Dr. Pastor Rutayisire yemeye ko Yaganjwe n’Amarangamutima agaruka ku Ifungwa ry’insengero nyinshi

Dr. Pastor Rutayisire yemeye ko Yaganjwe n’Amarangamutima agaruka ku Ifungwa ry’insengero nyinshi

Editorial 07 Aug 2024
“ Sinzakorana na CMI gusa, ahubwo nzaba umwe muri bo.” – Rugema Kayumba

“ Sinzakorana na CMI gusa, ahubwo nzaba umwe muri bo.” – Rugema Kayumba

Editorial 15 Jan 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Shyaka Kanuma, nyir’ikinyamakuru Rwanda Focus yatawe muri yombi
Mu Mahanga

Shyaka Kanuma, nyir’ikinyamakuru Rwanda Focus yatawe muri yombi

Editorial 02 Jan 2017
Bamwe mu banyapolitiki bakekwaho kuvamo umwe ushobora kuyobora Sena akaba numero ya kabiri mu gihugu
Mu Rwanda

Bamwe mu banyapolitiki bakekwaho kuvamo umwe ushobora kuyobora Sena akaba numero ya kabiri mu gihugu

Editorial 10 Oct 2019
Nguwo Seyoboka  utegerejwe i Kigali ngo abo yiciye bose bahabwe ubutabera
ITOHOZA

Nguwo Seyoboka utegerejwe i Kigali ngo abo yiciye bose bahabwe ubutabera

Editorial 17 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru