Ubuyobozi bwa Radiyo ‘Ijwi rya Amerika’ buranenga cyane Leta y’u Burundi yafashe icyemezo cyo kuyihagarikira ibikorwa byo gutara amakuru byakorwaga ku butaka bwayo ndetse no guhagarika umurongo yahumvikaniragaho.
Itangazo rihagarika ibikorwa bya Rariyo Ijwi rya Amerika,BBC, RFI, isanganiro,… ryasohowe ku wa Gatanu tariki ya 4 Gicurasi 2018, rivuga ko izi radiyo zihagarikiwe ibikorwa zakoreraga ku butaka bw’u Burundi kuva itariki ya 7 Gicurasi, zikaba zazakomorerwa nyuma y’amezi atandatu.
Umuyobozi wa Radiyo ‘Ijwi rya Amerika’, Amanda Bennett aranenga iki cyemezo cyafashwe na Leta y’u Burundi, avuga ko hari byinshi abaturage bayungukiragaho cyane cyane amakuru.
Ati: “Twatangajwe n’icyo cyemezo cyafashwe uyu munsi n’urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura ibinyamakuru n’amaradiyo mu Burundi, rubuza radiyo ‘ijwi rya Amerika’ gutangaza amakuru,… yahaga abaturage amakuru adafite aho abogamiye kandi adaca ku ruhande rw’ibibera hirya no hino ku Isi, ari nacyo kibangamiye Abarundi babujijwe kumva aya makuru mpamo muri ibi bihe igihugu cyabo kirimo”.
Bennett yavuze ko guhagarikwa kwa radiyo abereye umuyobozi biteye agahinda cyane muri iki gihe, aho guteza imbere itangazamakuru ahubwo kikaba kirisubiza inyuma.
Yakomeje avuga ko abari basanzwe bumva iyi radiyo ko n’ubundi izakomeza kumvikana mu Kirundi n’Ikinyarwanda ku buryo bwa ‘shortwave ‘ ndetse no kuri murandasi cyangwa se bakayumvira ku yindi mirongo ya FM yumvikana mu bihugu by’ibituranyi.