• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Umuzindaro wa bene Mbonyumutwa Uwimana Nkusi Agnes Ugeze Aho Uvuga ko Abatutsi muri 1959 Bahunze u Rwanda kubera Ubwibone, Yavugirijwe induru n’Abakoresha imbuga nkoranyambaga

Umuzindaro wa bene Mbonyumutwa Uwimana Nkusi Agnes Ugeze Aho Uvuga ko Abatutsi muri 1959 Bahunze u Rwanda kubera Ubwibone, Yavugirijwe induru n’Abakoresha imbuga nkoranyambaga

Editorial 18 Aug 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Mu mwaka wa 1959 mu Rwanda Umwami Rudahigwa amaze gutanga agatabarizwa I Mwima ya Nyanza, Uwari Sushefu wa Ndiza Dominiko Mbonyumutwa yazanywe kuyobora U Rwanda by’agateganyo aruyobora amezi icyenda kuko yahereye muri Mutarama ageza mu Ugushyingo 1961 nyuma asimbuzwa Kayibanda Gerigora bakundaga kwita Masudi akimara kuvanwa k’ubutegetsi yasubiye iwabo I Nyabikenke ajya gupima Byeri ashinga Depo afatanyije na Madame we Sofiya kugeza ubwo Habyarimana amwibutse amaze guhabwa inkwenene aramuzana amugira ushinzwe gutanga impenda n’imidende

Burya ngo Ntayima iyayo akabara Muhungu we Shingiro Mbonyumutwa ninako yirukanywe muri Guverinoma ubwo yari inkingi ya Mwamba muri MDR Pawa  ajya gushinga iduka ry’Imyenda aryita SHINPEX ryahoze imbere yo Venant mu mujyi wa Kigali kugeza muri Jenoside yakorewe abatutsi ntawe utazi Uruhare rwe yewen abo yibarutse bamwe muri bo magingo aya barakiyita ko bavugira Abahutu boshye Leta y’Ubumwe hari umunyarwanda iheza, kari agaciyemo gusa tubibutse ko Mbonyumutwa yapfuye mu mwaka wa 1959 agwa I Buruseri mu Bubiligi bamwimitse, Habyarimana asaba ko bamushyingura muri Stade ya Demokarasi i Gitarama kuri Route Kibuye (Muhanga).

Uwimana Nkusi Agnes rero nawe yahisemo kwibera itiyo rinyuzwamo amagambo mabi atamikwa n’abarwanya Leta y’u Rwanda n’Umurongo wayo mugari wo gukomeza kwunga abanyarwanda, mu Kinyamakuru cye Umurabyo na TV yacyo yasohoye ikiganiro yakoranye na Hakuzimana Abdul Rashid nawe ufite amagambo yuzuye uburozi banabanye muri Gereza wigamba ibinyoma by’uko ngo yashatse kunga uwari Perezida Bizimungu na Perezida wa Repubulika Paul Kagame

Uyu Rashid rero ntabwo ari we tugarukaho turavuga uko iki kiganiro cyakiriwe mu Banyarwanda by’Umwihariko abanyamakuru bashingiye ku magambo yavuzwe na Agnes Uwimana ko Abatutsi muri 1959 icyabateye guhunga ari ubwibone kuko bari banze kuyoborwa n’abahutu.

Kuri Twitter Umunyamakuru Egidie Bibio Ingabire yandikanye agahinda mu magambo agira ati “Nyamara, abo duhuje uyu umwuga, mucyo dushyire imbaraga mu guhora twihugura, dore kwiga ni uguhozaho, Amateka agaragaza ko Abatutsi mu 1959 birukanwe ntatwereka ko bagize ubwibone, Hato tuzanavaho tuvuga ko mu 1994 Abatutsi bishwe kuko wenda bigometse” Yasubijwe n’abakoresha Twitter batandukanye barimo Niwemwiza Anne Marie ati “Hari ibyo wumva ubwonko bwawe bukananirwa kubyakira. Harya nk’ubu ibi ni ibiki???? Bizakomeza bitya kugeza ryari? Uwimana Agnès rwose aze duhugurane mu kivandimwe, naho ubundi ntaho tugana’’

Hari benshi bagiye bamuha ingero z’uko ababyeyi babo bishwe icyo gihe nyamara barengwanywa,batari gukomeza kwicwa bahitamo guhunga abatarahunze bamwe bagiye bicwa uruhongohongo mu myaka yakurikiyeho nka 1962,1973 ndetse kugeza ku ndunduro ari yo Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 yateguwe ndetse inashyirwa mu Bikorwa na Leta yari Iyobowe na Habyarimana Juvenal naho bamwirasiye ikomeza gushyirwamo ingufu na Leta yiyise iy’abatabazi

Ni akamenyero aho imbuga za Youtube z’abiyita ko batavuga rumwe na Gahunda za Leta baterwa inkunga n’intagondwa z’abacyumva ko bahora bahungabanya umutekano n’ubusugire bw’abanyarwanda abo twavuga nka Niyonsenga Dieudonne wiyita Cyuma Hassan n’Ishema Tv ye, Umubavu Online Tv, karundura Umurabyo wa Agnes Uwimana Uyu wigize indakoreka agahitamo inzira yo kuyobya abanyarwanda udahwema guhabwa inkunga y’amafaranga akanabyigamba ko ari ingemu agomba guhaho n’abari muri Gereza bakurikiranyweho ibyaha nk’ibyo yigeze gufungirwa ubwo Ubutabera bwamusabiraga guhanishwa igifungo cy’imyaka 17 agafungwa itanu

Uyu muyoboro w’abapawa rero ntuhwema kugira Idamange na Karasira intwari ndetse no guha ijambo utuka FPR Inkotanyi wese ukibaza niba ubu ari bwo buryo bwo kubaka igihugu bikakuyobera ahubwo ukabona wagirango bafite Misiyo yo kworeka umuryango nyarwanda, Uwimana rero yagakwiye kumva ko abanyarwanda bose basenyera umugozi umwe akirinda icy’abatanya akareka kuba imizindaro ya bene Mbonyumutwa bahora bamwereka uwo gutumira ndetse n’ugezweho mu kugira imvugo nyandagazi.

2021-08-18
Editorial

IZINDI NKURU

Amavubi yitegura Benin yahamagawe atarimo Sahabo na York bazize imyitwarire mibi

Amavubi yitegura Benin yahamagawe atarimo Sahabo na York bazize imyitwarire mibi

Editorial 28 Sep 2024
Polisi yakoze ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha mu mashuri

Polisi yakoze ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha mu mashuri

Editorial 03 Mar 2017
Amafoto – Ikipe y’igihugu U19 muri Handball yerekeje muri Croatie gukina imikino y’igikombe cy’Isi

Amafoto – Ikipe y’igihugu U19 muri Handball yerekeje muri Croatie gukina imikino y’igikombe cy’Isi

Editorial 20 Jul 2023
Abakozi ba Leta bagiye gutangira gutuzwa mu nzu zihendutse – Kampayana

Abakozi ba Leta bagiye gutangira gutuzwa mu nzu zihendutse – Kampayana

Editorial 01 May 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minisitiri w’Intebe Wungirije wa Kongo, yemera ko intambara iyogoza igihugu cye ifite inkomoko ku kuba cyaracumbikiye abajenosideri imyaka 28 yose!
Amakuru

Minisitiri w’Intebe Wungirije wa Kongo, yemera ko intambara iyogoza igihugu cye ifite inkomoko ku kuba cyaracumbikiye abajenosideri imyaka 28 yose!

Editorial 31 May 2022
U Rwanda na RD-Congo basinyanye amasezerano yo gutwara abantu n’ibintu mu kirere hagati y’ibihugu byombi
INKURU NYAMUKURU

U Rwanda na RD-Congo basinyanye amasezerano yo gutwara abantu n’ibintu mu kirere hagati y’ibihugu byombi

Editorial 21 Mar 2019
Kubera umusaruro utari mwiza, Seninga Innocent n’umwungiriza we muri Sunrise FC bahagaritswe iminsi 15 badatoza
Amakuru

Kubera umusaruro utari mwiza, Seninga Innocent n’umwungiriza we muri Sunrise FC bahagaritswe iminsi 15 badatoza

Editorial 14 Feb 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru