• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Umwami Kigeli yashimiye Rushyashya kumukiza amabandi

Umwami Kigeli yashimiye Rushyashya kumukiza amabandi

Editorial 03 Sep 2016 ITOHOZA

Ikinyamakuru Rushyashya cyakiriye ubutumwa buturutse ku mwami Kigeli Ndahindurwa ubwe nyuma yo gusoma inkuru twabagejejeho ivuga ko Hagati ya Major Robert Higiro na David Himbara umwe ashobora kwica undi.

Major Robert Higiro, yari yarabaye umuzunguzayi wa za tapes/ cassette ya tekinitse we na Col. Karegeya avuga ko yari yategetswe kwica Kayumba Nyamwasa, ariko izo tapes zateshejwe agaciro,aho bamenyeye ko ari Karegeya wari wazikozeho technique dore ko yarabishoboye.

Amakuru ye, ava muri Amerika avuga ko icyo gihugu kitamuguye neza kuko asigaye asa n’umushushwe,imyenda iratakara. Ngo ubu afite agahenge kuko afite aho yisumamo akazi k’ubunyezamu kuri Federal Building.

Ategereje ngo impapuro z’ubuhunzi kandi icyo yahunze Bruxelles nticyamenyekanye kuko yabeshye ko umutekano we ari muke..Ubu itohoza rirakurikira ubwo buriganya bwa Higiro.

-3919.jpg

-3922.jpg

Pascal Munyampirwa

Iyo nzara niyo yamuteye guca inyuma David Himbara bashinganye Democracy In Rwanda Now, ajya i Virginia gushaka Umwami Kigeli ari kumwe na Cpt Cyusa bafatanyije kuba muri RNC igice cya Kayumba Nyamwasa.

Amakuru twabashije kumenya avuga ko Major Robert Higiro yabashije guhura n’Umwami Kigeli, kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Kanama 2016, abifashijwemo na Pascal Munyampirwa nyiri guest house Kibuye wahunze igihugu ubu akaba aba muri Amerika, ari nawe ukuriye igice cya Kayumba muri icyo gihugu cya Amerika.

Umucuruzi Munyampirwa Pascal, nyuma ya jenoside yaje kwegurirwa ikitwaga Guest House Kibuye, ariko mu mwaka wa 2008 aza kongera kuyakwa na Lete y’u Rwanda, aho yavugaga ko atabashije kuzuza ibyo yari yaremeye mu masezerano ubwo yayiguraga, bimwe mu byo Munyampirwa atubahirije bikaza kumuviramo kwamburwa Guest House akanahunga igihugu.

-3915.jpg

Umwami Jean Baptiste Kigeli V

Amakuru twahawe n’umuntu wizewe avuga ko Pascal Munyampirwa atuye muri Leta imwe n’Umwami Kigeli i Virginia, ari nawe wabaye umuhuza hagati ya Major Robert Higiro, Cpt Cyusa guhura n’Umwami Kigeli.

Nyuma y’uwo mubonano wabaye mu ibanga twatangaje iyo nkuru yaje kugera k’umwami Kigeli, wahise ashimira Rushyashya ndetse muri iki gitondo Kigeli ubwe yatwoherereje ubutumwa avuga ko yashimishijwe n’inkuru yasomye muri Rushyashya kuko amabandi yo muri RNC ayobowe na Major Robert Higiro, yari amurembeje amusaba amafaranga.

-3916.jpg

Major Robert Higiro

Iyo nkuru yo muri Rushyashya Umwami Jean Baptiste Kigeli V avuga yuko yamukijije amabandi twagaragaje ukuntu Higiro na Cyusa ari abatekamutwe bagenda bakuramo abantu amafaranga bababeshya ibyo bagamije gukora kandi ari ntabyo.

Bagiye gusaba amafaranga umwami Kigeli bamubwira yuko ari ayo gukoresha muri icyo kintu bise Democracy in Rwanda now, ngo kiri hafi kuburizamo kuba Perezida Kagame yakwiyamamariza manda ya gatatu.

-3917.jpg

David Himbara nyiri Democracy in Rwanda now

Rushyashya muri iyo nkuru igaragaje yuko ari ubutekamutwe nibwo Umwami Kigeli yabimenye, ashimira Rushyashya yuko imukijije amabandi atari yari yaratekereje yuko ari yo, ngo ariko nyuma yo gusoma iyo nkuru akabaririza yaje gusanga ari amabandi koko !

-3918.jpg

Burasa Jean Gualbert umuyobozi w’ Ikinyamakuru Rushyashya

Cyiza Davidson

2016-09-03
Editorial

IZINDI NKURU

Papa Francis yogeje anasoma ibirenge by’imfungwa 12

Papa Francis yogeje anasoma ibirenge by’imfungwa 12

Editorial 17 Apr 2017
Kigali: Umusore yasanzwe mu nzu yapfuye hakekwa ko yiyahuye

Kigali: Umusore yasanzwe mu nzu yapfuye hakekwa ko yiyahuye

Editorial 15 Apr 2017
Umwuka mubi hagati ya Kongo- Kinshasa na Kenya wafashe indi ntera.

Umwuka mubi hagati ya Kongo- Kinshasa na Kenya wafashe indi ntera.

Editorial 17 Dec 2023
Agasuzuguro ka Ingabire Victoire kafashe indi ntera.Noneho ngo u Rwanda ruri inyuma ya Kongo mu bijyanye n’imiyoborere?

Agasuzuguro ka Ingabire Victoire kafashe indi ntera.Noneho ngo u Rwanda ruri inyuma ya Kongo mu bijyanye n’imiyoborere?

Editorial 28 Apr 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bruxelles : Udutsiko tw’abiyita abasirikare muri RNC dukomeje kwikoma Ikinyamakuru Rushyashya
ITOHOZA

Bruxelles : Udutsiko tw’abiyita abasirikare muri RNC dukomeje kwikoma Ikinyamakuru Rushyashya

Editorial 22 Jul 2016
Twifatanyije n’ Umunyamakuru Jean Lambert Gatare wabuze umufasha we
ITOHOZA

Twifatanyije n’ Umunyamakuru Jean Lambert Gatare wabuze umufasha we

Editorial 04 Oct 2016
Uganda : Abafite abana bari bajyanywe mu gisirikare cya RNC  basaba ko Rugema Kayumba abiryozwa
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Uganda : Abafite abana bari bajyanywe mu gisirikare cya RNC basaba ko Rugema Kayumba abiryozwa

Editorial 30 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru