Kuva mu mpera z’ukwezi kwa Nzeri 2024, mu Rwanda hatahuwe indwara ya ” Marburg” ndetse inatwara ubuzima bw’abantu, cyane cyane abo mu nzego z’ubuvuzi.
Kubera ko iyo ndwara yandura cyane, byasabye ko Leta y’u Rwanda, ibinyujije muri Ministeri y’Ubuzima, yihutira cyane gutahura uruhererekane rw’abahuye n’uwanduye ngo bitabweho kandi batanduje abandi, gufata ingamba zirimo ubukangurambaga mu baturage, bujyanye no kumenyekanisha uko Marburg yandura, ibimenyetso byayo, n’uko yirindwa.
Kuri ibi hiyongereyeho no kwihutira gushaka inkingo, ndetse nk’uko byemezwa na Dr Craig Spencer umuganga, umushakashatsi ku ndwara ziterwa na virusi, akaba n’umwarimu muri kaminuza ya BROWN muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mu minsi 8 gusa kuva umuntu wa mbere arwaye Murburg, abantu bari batangiye gukingirwa, uhereye ku batanga serivisi z’ubuvuzi.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cya ” Brown University, School of Public Health” Dr Spencer yavuze ko ibi aribyo byafashije uRwanda gitsinda bwangu Marburg, rwongera kugaragaza ko ari igihugu gihangayikishwa n’ubuzima bw’abaturage bacyo, kuko cyihuta mu gushaka ibisubizo.
Dr Spencer kandi asanga kuba abaturage bafitiye ubuyobozi icyizere bifasha cyane mu kurwanya indwara nk’izi z’ibyorezo, kuko bashyira mu bikorwa amabwiriza ya Leta ajyanye no kwirinda, nyamara akunze kugorana mu bindi bihugu. Ibyo ngo ni nabyo byafashije uRwanda mu guhangana na Covid-19.
Mu kiganiro cye, Dr Craig Spencer yashimye uburyo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi uRwanda rwashoye imbaraga nyinshi mu kubaka no gusana ibikorwaremezo by’ubuzima, no kubakira ubushobozi abakozi bo mu rwego rw’ubuzima, ari nabyo bituma rubasha guhangana n’indwara z’ibyorezo, no guteza imbere imibereho y’abaturarwanda muri rusange.
Mu gusoza, iyi mpuguke ndetse iri no mu itsinda ry’abaganga bagira inama guverinoma y’Amerika mu kurwanya indwara z’ibyorezo, isanga uko uRwanda rwitwaye mu guhangana na Marburg ari urugero rwiza ruzafasha ibindi bihugu mu gihe byaba bihuye n’icyorezo nk’iki.
Mu ntangiriro z’uku kwezi, ubwo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryatangazaga ku mugaragaro ko nta ndwara ya Marburg ikirangwa mu Rwanda, naryo ryishimiye uburyo uRwanda rukorera mu mucyo, haba mu kugaragaza imiterere nyakuri y’ikibazo, haba no mu mikoranire n’abafatanyabikorwa mu rwego rw’ubuzima.