• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Undi murwanyi ukomeye wa FDLR/FOCA Koloneri Gaspard Africa amaze kwicwa n’ingabo za FARDC

Undi murwanyi ukomeye wa FDLR/FOCA Koloneri Gaspard Africa amaze kwicwa n’ingabo za FARDC

Editorial 06 Dec 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ingabo za Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo zatangaje ko zishe Afrika Gaspard wari ukomeye muri FDLR, Gen Maj Pacifique Ntawunguka uzwi nka Omega usanzwe ari umuyobozi w’uyu mutwe urwaya ubutegetsi bw’u Rwanda aracika.

Aya makuru yemejwe na Maj. Ndjike Kaiko Guillaume, komanda wa operasiyo Sukola 2 iri gukorerwa mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru nk’uko Interview.CD yabitangaje gusa gucika kwa Gen. Omega kuri kuvugirwa ku mbuga nkoranyambaga.

Afrika Gaspard yiciwe mu gace ka Runga, Tongo muri teritwari ya Rutshuru kuri uyu wa 4 Ukuboza. Ni mu gitero ingabo zahagabye.

Afrika Gaspard yishwe nyuma ya Asifiwe Manudi Nshimiyimana wari wungirije umuyobozi wa ’special force’ ya FDLR yitwa CRAP uherutse gufatirwa i Goma.

Ibitero kuri FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro birakomeje mu burasirazuba bwa Congo/Kinshasa. Amakuru aheruka muri Kivu y’Amagepfo avuga ko abarwanyi basaga 300 bamaze kurambika intwaro, abandi basaga 100 n’imiryango yabo barafashwe.

Imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ntabwo yorohewe n’ingabo za Congo mu ntara za Kivu zombi. Iyi mitwe ni FDLR, CNRD, FLN, RUD Urunana na RNC ya Kayumba Nyamwasa.

FDLR yiciwe Gen. Mudacumura muri Nzeri, yafatiwe kandi abarimo Ignace Nkaka wamenyekanye nka La Forge Fils Bazeye ndetse na Lt. Col. Nsekanabo Jean Pierre wamenyekanye nka Abega; aba bo bamaze gushyikirizwa u Rwanda. Abarwanyi ba CNRD na FDLR bamaze iminsi bafatirwa muri teritwari ya Kalehe.

FLN iherutse kwicirwa Col. Muhawenimana Theogene (Festus) wicanwe n’abandi barwanyi bagera kuri 80. RUD Urunana yo yiciwe Gen. Musabyimana Juvenal wari uzwi nka Afurika Jean Michel tariki ya 9 Ugushyingo. RNC yo yafatiwe Rtd. Maj. Habib Mudathiru na we wamaze kugezwa mu Rwanda.

2019-12-06
Editorial

IZINDI NKURU

Ingabire Victoire Umuhoza ngo azasubiza u Rwanda muri Jenoside niba adahawe ubutegetsi. Ese   kuki “IVU” ridashyirwa mu kimpoteri  nk’indi myanda yose, rigakomeza gutumukira abantu?

Ingabire Victoire Umuhoza ngo azasubiza u Rwanda muri Jenoside niba adahawe ubutegetsi. Ese   kuki “IVU” ridashyirwa mu kimpoteri  nk’indi myanda yose, rigakomeza gutumukira abantu?

Editorial 24 Aug 2022
Imyaka 20 y’ubutegetsi bwa CNDD FDD yoretse u Burundi mu manga ikomeye

Imyaka 20 y’ubutegetsi bwa CNDD FDD yoretse u Burundi mu manga ikomeye

Editorial 06 Jun 2025
Urwishe ya nka ruracyayirimo, RNC igeze ku buce , Serge Ndayizeye arasaba gukubirwa umushahara inshuro eshatu cyangwa akabivamo

Urwishe ya nka ruracyayirimo, RNC igeze ku buce , Serge Ndayizeye arasaba gukubirwa umushahara inshuro eshatu cyangwa akabivamo

Editorial 31 Oct 2019
Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abaminisitiri bashya

Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abaminisitiri bashya

Editorial 13 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ambasaderi w’Ubutaliyani muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yiciwe mu gitero cyagabwe ku modoka zari zitwaye abakozi ba Loni mu burasirazuba bw’iki gihugu
Amakuru

Ambasaderi w’Ubutaliyani muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yiciwe mu gitero cyagabwe ku modoka zari zitwaye abakozi ba Loni mu burasirazuba bw’iki gihugu

Editorial 22 Feb 2021
Abanya Maroc Rharb Youssef na Ayoub bakiniraga ikipe ya Rayon Sports baraye basubiye mu ikipe ya Raja Cassablanca
Amakuru

Abanya Maroc Rharb Youssef na Ayoub bakiniraga ikipe ya Rayon Sports baraye basubiye mu ikipe ya Raja Cassablanca

Editorial 18 Jan 2022
Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa yahaye ibendera ndetse n’amagare mashya abakinnyi bazahagarira u Rwanda muri Tour du Rwanda, abasaba kwitwara neza
Amakuru

Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa yahaye ibendera ndetse n’amagare mashya abakinnyi bazahagarira u Rwanda muri Tour du Rwanda, abasaba kwitwara neza

Editorial 18 Feb 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru