Abantu benshi bazi Tewojeni Rudasingwa cyane cyane kuri ya maradiyo n’imbuga nkoranyambaga bitagira akandi kazi uretse gusebya u Rwanda na Perezida warwo. Azwi kandi nk’ umufatanyabikorwa w’ abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibi byose akabikora agirango afatwe nk’ umunyapolitiki wahunze u Rwanda kubera “kutavuga rumwe n’ubutegetsi”. Nyamara sibyo, ahubwo ni umugizi wa nabi, umujura butwi watorotse ubutabera, nk’uko tugiye kubigaragaza muri iyi nyandiko.
Tewojeni Rudasingwa yashinzwe imyanya ikomeye ariko yose ayivamo akoze amarorerwa. Aho yanyuze yahasize amarira kubera ubuhemu yahakoze.
Ubwo yari Umunyamabanga Mukuru wa FPR-Inkotanyi, yaranzwe no kwica agakiza, kugeza ubwo abakozi bari baramuhimbye ”UZI ICYO NDI CYO”, imvugo yakoreshaga ashaka gukanga abantu. Yapyinagazaga bamwe, agatonesha abazi gucinya inkoro, n’abagore yashukishaga imyanya akabasambanya ku ngufu. Imyitwarire ye ntaho yari itaniye n’iy’abambari ba MRND yari ikimara kwirukanwa ku butegetsi.
Tewojeni Rudasingwa yaje kuba ambasaderi w’u Rwanda i Washington muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ari nk’amahirwe Ubuyobozi bw’Igihugu bumuhaye ngo yikosore. Nyamara aka wa mugani uvuga ngo”ntawe utokora ifuku”, Rudasingwa yapfuye kugera muri ambasade atangira kwitwara nk’ikigirwamana. Agasuzuguro ku bandi badipolomate ndetse n’abayobozi b’Amerika, gukandamiza abakozi ba ambasade kugeza n’ubwo abafungira muri kontineri, ngibyo ibyaranze uyu mugabo utagira ubumuntu na mba.
Kubera wa muco wa FPR-Inkotanyi wo kugoragoza umunyamurwango wakosheje, agahabwa umwanya wo kwisuzuma no kwisubiraho, Rudasingwa yavanywe i Washington agirwa Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida wa Repubulika. Aho kwikosora, ahageze noneho yakoze udushya, abantu batangira kwibaza niba Rudasingwa atarahanzweho n’amadayimoni.
Ubwo Tewojeni Rudasingwa yari umuyobozi muri Perezidansi, Perezida Kagame yasabye ko mu Rugwiro hubakwa isomero rigezweho ndetse n’ aho abakozi bafatira ifunguro n’icyo kunywa batagombye kujya hanze ya Perezidansi. Isoko ry’ubwo bwubatsi ndetse no gushyira ibikoresho muri izo nyubako ritsindirwa na Sosiyete yitwa”Fair Construction “.
Tewojeni Rudasingwa w’inda nini yitwaje umwanya ukomeye yari afite mu Rugwiro, ategeka Fair Constrution kurangiza inzu yubakaga ku Gishushu mu Karere ka Gasabo, hanyuma akazabyishyuriza hamwe n’iyo mirimo yo kubaka mu Rugwiro. Bwana Joseph Mugisha uyobora iyo Sosiyete yamuteye utwatsi, amubwira ko atakwishora muri ubwo bujura. Rudasingwa yararakaye, maze mu rwego rwo kwihimura kuri Mugisha ahita yambura Fair Construction rya soko ryo gushyira ibikoresho muri za nzu zo mu Rugwiro.
Tewojeni Rusasingwa utanagira amakenga, yahise ashinga Sosiyete ye bwite, anayifungurira ibiro i Nairobi mu Kenya, ngo byitwe ko ari kampani ikorera mu mahanga. Yahise yiha isoko ry’amamiliyoni yambuye Fair Construction, nta n’ipiganwa ribaye.
Ibikoresho byaje kuza, ariko Rudasingwa akabeshya Perezida Kagame ko bizanywe na Fair Constuction, kuko atari kubasha gusobanura icyo Fair Construction yarazize, n’uburyo isoko ryatanzwe nta piganwa ribaye.
Iminsi 40 y’umujura Rudasingwa ariko yari yageze, kuko yananiwe kwinjiza bya bikoresho mu nzu, ategeka ko imiryango isenywa, ikazongera kubakwa nyuma. Umukozi wakurikiraniraga hafi ubwo bwubatsi yaramwangiye kuko bitari biteganyijwe mu isoko ryatanzwe. induru zaravuze, biba ngombwa ko bigera kwa Perezida Kagame. Ni uko Umukuru w’Igihugu yaje kumenya ko Rudasingwa yihaye isoko aryambuye Fair Construction, maze iperereza ku byaha bya ruswa no kunyereza umutungo w’Igihugu riba riratangiye.
Rudasingwa yarabirebye asanga atazabikira, maze muw’2004 aboneza mu buhungiro muri Amerika, ari naho abwejagurira, uretse ko hari n’ubwo ajya za Bubiligi kwifatanya n’abajenosideri baba mu Burayi.
Ageze hanze y’uRwanda yahise yifatanya n’abandi banyabyaha barimo mwene nyina Gerald Gahima, Patrick Karegyeya na Kayumba Nyamwasa, maze bashinga umutwe w’iterabwoba wa RNC. Ubu Rudasingwa yiyita impunzi ya politiki, nyamara ari umujura wahunze ibihano, dore ko yaje no gukatirwa imyaka 24 y’igifungo.
Uretse isoni nke koko, uyu muhemu yagombye gutinyuka kuvugira mu ruhame? Ubanza nawe ari umwuzukuru wa “Ntibazirikana”, nk’abo yifatanya nabo buri tariki ya 06 Mata, mu kwibuka Yuvenali Habyarima. Urukundo nk’urw’abashakanye Rudasingwa afitanye na Agata Kanzika ubanza rwaramutwaye umutima ku buryo atagitekereza neza.