Ntaganzwa Ladislas yagejejwe imbere y’Urukiko Rukuru, kuri uyu wa 12 Ukuboza 2016, ngo atangire kuburana mu mizi ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi ashinjwa, ariko ruhita rusubikwa.
Ntaganzwa wari Burugumesitiri wa Komini Nyakizu muri Butare mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yari ku rutonde rw’abashakishwa kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi barimo umunyemari Felesiyani Kabuga.
Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko bumushinja ibyaha bitanu birimo icyaha cya Jenoside; icyaha cyo kwica nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu; icyaha cyo kurimbura imbaga, icyaha cyo gusambanya abagore ku ngufu n’icyaha cyo gushishikariza abantu gukora jenoside.
Ntaganzwa yahawe ijambo ngo avuge niba azaburana yemera ibyaha cyangwa niba abihakana, ariko ahita avuga ko nta dosiye ubushinjacyaha bwamugejejeho ngo amenye ibiyikubiyemo.
Uretse uregwa, Me Bugabo Laurent umwunganira mu mategeko nawe yavuze ko dosiye yayigejejweho, ariko avuga ko hari amapaji menshi adafite hafi 300.
Ubushinjacyaha bwo buvuga ko dosiye bwayohereje yuzuye, n’urukiko ruvuga ko bigaragara ko nta paji iburamo.
Ntaganzwa yanavuze ko mudasobwa akoresha muri gereza ifite ikibazo cy’ubushobozi buke, akaba yaritabaje ababishinzwe bikaba bitarakemutse.
Kuba ariko uregwa yagaragaje imbogamizi ko dosiye itamugezeho, ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko bugiye kuyohereza, bumaze kuyifotora bukoresheje scanner, Ntaganzwa akazabasha gusoma dosiye ye.
Urukiko rwasubitse iburanisha ryimurirwa kuwa 19 Ukuboza 2016.
Ntaganzwa wari mu bahigwaga bukware, na Leta Zunze Ubumwe za Amaerika zigashyiraho igihembo cya miliyoni 5 z’amadolari k’uwatuma afatwa, yafatiwe muri Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo kuwa 7 Ukuboza 2015.
Ntaganzwa Ladislas