• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR BBC na AL Ahli Tripoli niyo makipe yaboneye itike i Kigali yo gukina imikino ya nyuma ya BAL 2025 izabera muri Afurika y’Epfo   |   26 May 2025

  • Perezida Tshisekedi ahanganye n’ihuriro rikomeye: Katumbi na AFC/M23 bashyigikiye igaruka rya Kabila   |   26 May 2025

  • Burundi: Bombori bombori hagati ya Perezida Ndayishimiye na Minisitiri w’Intebe Ndirakobuca   |   26 May 2025

  • Uruhare rwa Radio Muhabura mu Kwihutisha Intambara yo Kubohoza Igihugu   |   25 May 2025

  • Ibikorwaremezo, Guteza imbere umukino n’impano, ishoramari ryagutse ku gihugu – inyungu ku Rwanda mu kwakira BAL   |   24 May 2025

  • Bugesera FC yatsinze Rayon Sports 2-1, APR FC ifata umwanya wa mbere w’agateganyo wa Rwanda Premier League   |   21 May 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwashyizwe mu muhezo

Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwashyizwe mu muhezo

Editorial 18 Oct 2017 Mu Rwanda

Kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ukwakira 2017, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ruherereye i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, rwasubukuye urubanza ubushinjacyaha buregamo Mukangemanyi Adeline Rwigara, Uwamahoro Anne Rwigara na Diane Nshimiyimana Rwigara, ku bijyanye n’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Iburanishwa nk’ibisanzwe, kuva ritangiye ryaranzwe n’impaka ndende hagati y’ubushinjacyaha n’abunganira abaregwa. Nyuma y’amasaha y’impaka ndende, urukiko rwafashe umwanzuro wo gutangira kumva mu muhezo amwe mu majwi akubiyemo ibimenyetso bishinja abaregwa, ariko nabyo bikurura impaka ku bijyanye n’abapolisi bacunga umutekano mu cyumba cy’iburanisha, uruhande rumwe rwavugaga ko batagomba kuhaguma.

Diane Rwigara wenyine akurikiranyweho icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano ariko bose uko ari batatu bahurira ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda. Umubyeyi wabo Mukangemanyi Rwigara Adeline we yihariye icyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri.

Umucamanza yatangije iburanisha saa tanu n’iminota 53 kandi ryagombaga gutangira saa tanu zuzuye, maze ahita yisegura ku kuba batangiye batinze kuko babanje gutegereza umwe mu bunganira abaregwa wari wabanje kujya kuburana urundi rubanza.

Yahise aha ijambo abunganira abaregwa ngo bakomeze biregura ku byaha abo bunganira baregwa, maze hatangira Me Buhuru Pierre Celestin wunganira Diane Rwigara na Anne Rwigara. Me Buhuru yatangiye avuga ko nyuma yo gusuzuma ibyaha aho yunganira baregwa, urukiko rukwiye kubanza rugaha agaciro amategeko avuga ko uburyo telefone z’abo yunganira zafashwe bakanasabwa utujambo tw’ibanga (Passwords), byagombaga kubanza gusabirwa uburenganzira.

Me Buhuru avuga ko ibyaha bakurikiranyweho bishingiye ku majwi yakuwe muri telefone z’abaregwa, kandi ngo nyuma yo gufata telefone babajijwe ’Passwords’ kugirango binjiremo, nyamara ngo ibyo byasabaga uburenganzira bw’Umushinjacyaha Mukuru ndetse hakagaragazwa n’icyemezo ko bizwi na Minisitiri w’Ubutabera nk’uko biteganywa n’ingingo ya 72 igenga imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.

Me Buhuru kandi yakomeje avuga ko Ubushinjacyaha bufite inshingano zo gushinja no gushinjura, nyamara ngo bukaba bushinja gusa. YIbanza ku bya Diane Rwigara ushinjwa gukora no gukoresha impapuro mpimbano, aho yavuze ko muri dosiye yakozwe, hagaragajwe abatangabuhamya bashinja, ariko igasoza ivuga ko nta n’umwe ushinjura uhari. Me Buhuru ati: “Bishoboka bite ko habura ushinjura? Ubu mwananiwe no kubaza Anne cyangwa Adeline ngo mwumve ko bataba abatangabuhamya ko babasinyiye? Ubu mu bantu barenga 1000 ubushinjacyaha bwabuze umuntu n’umwe ushinjura?”

Mu kunenga abatangabuhamya bavuga ko bagaragaye mu basinyiye Diane Rwigara kandi bataramusinyiye, Me Buhuru yavuze ko kuba bahakana ko bamusinyiye kandi baramusinyiye abyumva cyane. Ati: “Ubusanzwe gutora ni ibanga, no kugaragaza uwo uzatora biba ari ibanga ryawe. Ubu nanjye n’ubwo ndi umunyamategeko, mbere y’amatora iyo umbaza uti waba uzatora Barafinda, nari kukubwira ngo Oya oya kuko ni ibanga ryanjye.”

Me Buhuru kandi yavuze ko hari abatangabuhamya bagiye bavuga ko batasinyiye Diane Rwigara ndetse batanamuzi, nyamara ngo nabyo birumvikana kuko Diane si Imana ibera hose icyarimwe, ndetse ngo Komisiyo y’amatora yari ifite urutonde rw’abamusinyishirije hirya no hino, kuburyo yagiye ajya mu turere kubamenyesha abazamusinyishiriza, bisobanura ko hari ibice binini atagezemo ahubwo hageze abamusinyishirije. Me Buhuru yavuze ko nta hantu ubushinjacyaha bwahera bwemeza ko Diane Rwigara ari we wasinyiye abo bantu.

Anne Uwamahoro Rwigara yasabye ijambo agaruka ku ibaruwa ashinjwa ko yandikiye ikinyamakuru Jeune Afrique avuga ko Se Assinapol Rwigara yishwe na Leta y’u Rwanda kandi barandikiye Prime Insurance bavuga ko yishwe n’impanuka. Aha yongeye gusobanura ko mu nkuru ya Jeune Afrique, bigaragara ko iki kinyamakuru nacyo kiyikesha ikindi kinyamakuru RFI, bikiyongera ku kuba iyo baruwa nta mikono yabo iriho. Yanagarutse ku kuba ibyo bashyikirije Prime Insurance ari ibya raporo yakozwe na Polisi igaragaza impamvu y’urupfu rwa Rwigara.

Diane Rwigara nawe yasabye ijambo, avuga ko umuntu wese mu bamusinyiye wari kubazwa ko ashyigikiye undi mukandida utari FPR, nta kabuza ngo yari kubihakana kuko mbere yaho yandikiye Komisiyo y’amatora na Polisi ababwira ko hari abantu be bahohoterwa, bagakubitwa, bakirukanwa ku kazi. Aha yavuze ko abaturage bamusinyiye bari bazi neza ko bamenyekanye byabagiraho ingaruka, bazi n’abo ngo byabayeho. Umucamanza yabajije Diane Rwigara ati: “Nonese ko banarebye ku zindi nyandiko basinye bagasanga zitandukanye?” Diane nawe mu gusubiza avuga ko nta kuntu bari gusinya nk’uko basanzwe basinya kubera ubwoba.

Diane Rwigara yongeye kuvuga ko we n’umuryango we bazira ko yatinyutse akanenga ibitagenda mu gihugu ndetse akaniyamamariza kuba Perezida. Yongeye gusaba ko Perezida wa Repubulika yamurekura we n’abo mu muryango we, ibintu bitakiriwe neza n’Umucamanza maze ahita amucyaha ndetse amubwira ko hari amagambo adakwiye kugaragara mu rukiko.

Umucamanza ati: “Diane, n’ubushize narabikubwiye, hari amagambo atagomba kugaragara mu rukiko, ibyo usaba urabisaba urukiko, ntabwo abacamanza n’abashinjacyaha ari ishyaka, hano bari mu kazi… ” Aha Perezidante w’iburanisha yashimangiraga ibyo yamusobanuriye mu iburanisha riheruka, ubwo yabwiraga Diane Rwigara ko mu gihe cy’iburanisha, umuburanyi nta wundi agira icyo asaba uretse inteko y’abacamanza.

Me Gatera Gashabana, yahawe ijambo n’umucamanza avuga ko amajwi yakuwe muri telefone z’abaregwa, yafashwe bitemewe n’amategeko ndetse ko byabaye nko kwinjira mu mabanga yabo batabifitiye uburenganzira. Me Gashabana yavuze ko mu nyandiko y’ifatira, hagaragara ko hafatiriwe telefone z’abaregwa ariko ntaho bigaragara ko hafatiriwe amajwi.

Adeline Rwigara yahawe ijambo, ariko mu magambo ye yavuganaga ikiniga hamwe na hamwe akanarira, yagarutse ku cyo yita akarengane n’iyicarubozo ngo bakorerwa, ndetse ngo na mbere y’urupfu rw’umugabo we yari amaze igihe asaba kurenganurwa ku mitungo yabo. Yongeye gushimangira iby’urupfu rw’umugabo we, yemeza ko abamwishe ngo bari bahari bababona bambaye imyenda ya Polisi, akavuga ko ari byo byatumye yita abapolisi Interahamwe zo mu rundi rwego, umunsi bajya kubata muri yombi iwabo mu Kiyovu.

Adeline yavuze ko ibyabaye ku muryango we hagati y’1990 n’1994 ari byo birimo kubabaho. Yagarutse ku majwi y’ibiganiro bishingirwaho babashinja ibyaha, avuga ko we yaganiraga n’uwacitse ku icumu mugenzi we kandi w’umuvandimwe we, hanyuma Anne na Diane bakaba baraganiraga iby’akababaro basangiye nk’abavandimwe. Yabwiye abacamanza ko bakwiye kureba uburyo barengana, bagaha agaciro icyubahiro Imana yabahaye bakabasha kwicara imbere yabo, maze bakabona ko bakwiye kubarenganura.

-8399.jpg
Hakurikiyeho umwanya w’ubushinjacyaha, busobanura ko iby’amajwi yakuwe muri telefone z’abaregwa, bitavuze ko ari ukugenzura itumanaho ryabo kuko Itegeko rivuga ko byitwa kugenzura itumanaho mu gihe ubutumwa bwakurikiwe mbere y’uko bugera ku wo bwagenewe.

Ku isaha ya saa munani n’iminota 18, umucamanza yavuze ko iburanisha rigiye gukurikiraho humvwa amajwi agomba kugaragazwa no kwisobanurwaho mu muhezo, ategeka ko mu cyumba cy’iburanisha hasigaramo abaregwa, ababunganira mu mategeko, abacamanza, abashinjacyaha hamwe n’abashinzwe umutekano.

Ibi ariko byahise bituma Me Buhuru avuga ko mu rubanza ruburanishijwe mu muhezo, haba harimo abaregwa, abashinjacyaha, abacamanza n’abunganira abaregwa, ashaka kugaragaza ko abashinzwe umutekano bahari bitaba bikiri umuhezo. Ibi ariko umucamanza yanzuye ko bikorwa , avuga ko abashinzwe umutekano w’abaregwa bagomba kuba bahari kandi bidakuraho ko ruba ruburanishijwe mu muhezo.

Source : Ukwezi

2017-10-18
Editorial

IZINDI NKURU

Ibyo komisiyo y’uburenganzira bwa muntu yagezeho mu iperereza ku mibereho ya Dr Leon Mugesera muri Gereza ya Nyanza

Ibyo komisiyo y’uburenganzira bwa muntu yagezeho mu iperereza ku mibereho ya Dr Leon Mugesera muri Gereza ya Nyanza

Editorial 23 Jan 2018
REG Women Basketball Club yasinyishije abakinnyi batatu barimo Feza Ebengo wakiniraga ikipe ya The Hoops Rwanda

REG Women Basketball Club yasinyishije abakinnyi batatu barimo Feza Ebengo wakiniraga ikipe ya The Hoops Rwanda

Editorial 16 Dec 2021
Umuyobozi wa Radio Amazing Grace yatawe muri yombi 

Umuyobozi wa Radio Amazing Grace yatawe muri yombi 

Editorial 07 Oct 2019
Icyizere cy’uko Perezida wa Nigeria atakiguye ku butegetsi gitangiye gushira

Icyizere cy’uko Perezida wa Nigeria atakiguye ku butegetsi gitangiye gushira

Editorial 01 May 2017

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru