• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha rwasabwe kuba maso

Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha rwasabwe kuba maso

Editorial 11 Jan 2016 Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyarugenge irashimira abagize ihuriro ry’urubyiruko Nyarwanda rw’abakorerabushake mu kurwanya no gukumira ibyaha (Rwandan Youth Volunteers in Crime Prevention Organisation-RYVCPO) bo muri aka karere kubera uruhare rwabo mu kubumbatira umutekano. Yabasabye kandi kurushaho gukangurira abantu kwirinda ibyaha aho biva bikagera.

Uru rubyiruko kandi rwasabwe kuba maso rukagira uruhare mu kubumbatira umutekano. Uyu mutekano ukaba ariwo watumye amahanga agirira icyizere u Rwanda cyo kwakira inama mpuzamahanga ya Interpol ndetse name CHAN.

Ibi byavugiwe mu nama Polisi y’u Rwanda yagiranye n’abo mu mirenge ya Nyarugenge, Gitega, Rwezamenyo, na Muhima ku itariki 9 Mutarama. Yabereye mu murenge wa Rwezamenyo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarugenge, Vuguziga Charles, yashimye Polisi y’u Rwanda muri aka karere ku nama yagiriye urwo rubyiruko, maze arusaba kuzikurikiza.

Vuguziga yarusabye kandi gukangurira urundi rubyiruko kurangwa n’umuco wo gukunda igihugu, ibyo rukabikora rwirinda kandi rurwanya ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko.

Inspector of Police (IP) Jean Bosco Segatare, ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hahamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere, yabwiye urwo rubyiruko ati:”Uruhare rwanyu mu kubumbatira umutekano ruragaragara. Mukomereze aho, kandi murusheho gukangurira abandi kwirinda ibyaha by’ubwoko bwose.”

Yakomeje arusaba kongera imbaraga mu gukangurira abantu kutanywa ibiyobyabwenge nk’urumogi, kutabicuruza, no kutabikwirakwiza.

Yababwiye kandi ati:”Mujye mubasobanurira ingaruka zo kubinywa no kubifatanwa, kandi mubakangurire kuba abafatanyabikorwa mu kubirwanya baha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababikora.”

Umuhuzabikorwa w’iri huriro ku rwego rw’igihugu, Mutangana Jean Bosco yavuze ko ihuriro ryabo rigizwe n’urubyiruko rw’abanyeshuri 1000 biga mu mashuri yisumbuye na Kaminuza ndetse n’abarimu babo. Yasabye abanyamuryango baryo aho bari mu gihugu hose guharanira kugera ku ntego biyemeje zo kurwanya no gukumira ibyaha.
Yagize ati:”Turi imbaraga z’igihugu.Tugomba rero kurwanya ikintu icyo ari cyo cyose gishobora kubangamira ituze rya rubanda.”

Yasabye abo bagenzi be bo muri iyo mirenge uko ari ine gukurikiza inama bagiriwe na Polisi y’u Rwanda muri aka karere.

Uru rubyiruko rukora kandi ibindi bikorwa birimo kubakira imwe mu miryango itishoboye, kuyirihirira ubwisungane mu kwivuza, no kuyoroza amatungo magufi n’amaremare.

RNP

2016-01-11
Editorial

IZINDI NKURU

Abaturage bo mu karere ka Rulindo bakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge

Abaturage bo mu karere ka Rulindo bakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge

Editorial 01 Feb 2016
Polisi y’u Rwanda yafatiye ku mupaka  abarundikazi 3 bari bajyanywe gucuruzwa mu mahanga

Polisi y’u Rwanda yafatiye ku mupaka abarundikazi 3 bari bajyanywe gucuruzwa mu mahanga

Editorial 24 Jul 2016
Jambo asbl yigize umuvugizi wa Leta y’Ububiligi kuva ryari?

Jambo asbl yigize umuvugizi wa Leta y’Ububiligi kuva ryari?

Editorial 21 Dec 2023
Amafoto – Jimmy Gatete yahuriye i Kinshasa n’abakinnyi ndetse n’abayobozi ba AS Kigali abona n’umwanya wo kuganira nabo bitegura guhura n’ikipe ya DCMP

Amafoto – Jimmy Gatete yahuriye i Kinshasa n’abakinnyi ndetse n’abayobozi ba AS Kigali abona n’umwanya wo kuganira nabo bitegura guhura n’ikipe ya DCMP

Editorial 21 Oct 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ivan Minnaert yirukanwe, babiri bari bamwungirije barahagarikwa
IMIKINO

Ivan Minnaert yirukanwe, babiri bari bamwungirije barahagarikwa

Editorial 12 Jun 2018
Paris: Perezida Kagame yitabiriye inama y’ikoranabuhanga ya VivaTech
IKORANABUHANGA

Paris: Perezida Kagame yitabiriye inama y’ikoranabuhanga ya VivaTech

Editorial 17 May 2019
Dr.Munyakazi Leopold ukurikiranweho ibyaha bya jenoside, arasaba kujya kuburanira iwabo
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Dr.Munyakazi Leopold ukurikiranweho ibyaha bya jenoside, arasaba kujya kuburanira iwabo

Editorial 02 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru